Abana baturuka mu miryango itishoboye bamwe muri bo bakaba n’imfubyi, bafashwa n’umushinga RW 0152 umuganda uterwa inkunga na Compassion international basangijwe Noheli mu rwego rwo kugaragarizwa ibyishimo bakunzwe kuvutswa n’imibereho ishaririye banyuramo,basabwa kwiga cyane no gukunda umurimo,kuko ngo imibereho iruhije atari karande.
Baganira na Bwiza.com,bamwe muri bo bavuze ko bavutse bisanga mu mibereho itagira ibyishimo kubera uburwayi bw’ababyeyi,ubukene bukabije bugera n’aho kubona aho kurambika umusaya biba ingorabahizi, gusa bagashima Leta yagiye ibagarurira icyizera cyo kubaho mu buryo bunyuranye burimo cyane cyane gufashwa kwiga n’imishinga nk’iyi y’iterambere,korozwa no kubakirwa kw’imwe mu mirynago yabo n’ibindi,aho bavuga ko bizera neza ko ejo habo hazaza hazaruta ahashize bitewe n’uburyo bagenda bitabwaho.
Bimenyimana Charles afite imyaka 17. Avuga ko amaze igihe gito apfushije se wari umaranye igihe kinini uburwayi bwo mu mutwe bikaba byarabagizeho ingaruka zikomeye cyane kuko nyina ntacyo akora kandi se akaba yarafashwe n’ubu burwayi batarabona aho kuba nubwo ari we wageragezaga kureba uko babaho,bikaza kuba ngombwa ko imiryango iterana mu bushobozi buke bwayo ikabubakira akazu gato babamo.
Avuga ko byatumye mukuru we ava mu ishuri ageze mu wa 5 w’abanza,abura icyo akora n’ubu bikaba bikimugora, icyakora we agira amahirwe yo gufashwa n’uyu mushinga ukorera mu itorero Méthodiste Libre mu Rwanda afite imyaka 5 gusa, bamurihira amashuri,ahabwa n’ibindi akenera nk’amafaranga y’ingendo zijya zikanava ku ishuri, ibikoresho by’ishuri, mituweli n’ibindi agenda akenera, akaba ageze mu wa gatanu w’isumbuye yizera ko ejo he hazaza hazaba haruta cyane ahashize.
Ati’’ ubuzima bw’ubukene bukabije bwiyongereyeho ubupfubyi buba busharira cyane ariko kuba dufite Leta yita ku bana bose bituma nk’imishinga nk’iyi ibaho ikatwitaho, gusa haracyari abana benshi badafite cyitabwaho kandi bababaye cyane na bo twifuza ko bazajya bagerwaho n’abashobora kubitaho, kuba dushyirwa hamwe nk’uko tukagirwa inama,bakatwigisha ijambo ry’Imana ryo soko y’imyitwarire myiza,bidusubiza intege mu bugingo, tukagira ibyiringiro ko imbere hacu ari heza kurushaho.’’
Uwiringiyimana Esther w’imyaka 19, avuga ko na we yatangiye kwitabwaho n’uyu mushinga ari muto cyane atangirira ku mashuri abanza kuko atagize amahirwe yo kwiga ay’inshuke, ngo ntiyari kuzigera yiga akurikije imibereho y’iwabo ariko ngo arangije ayisumbuye,akinishimira ko ubwo yarangizaga abanza yatsinze neza agahabwa ibihembo na madame Jeannette Kagame, byamuhaye imbaraga zo kuba arangije ayisumbuye atsinda neza.
Ati’’ nubwo tuvuka mu miryango itabasha kutubonera ibyo twifuza byose bikatugiraho ingaruka zimwe na zimwe z’ubuzima ariko ubwenge tuba tubufite kuko nk’ubu ntarinzi ko nahabwa ibihembo na madamu wa Nyakubahwa perezida wa Repubulika ariko ndangiza amashuri abanza narabihawe binampa imbaraga zo kwiga cyane nkaba ndangije n’ayisumbuye mfite ingufu kandi na kaminuza nzayigana umwete kuko nshaka kuzakura umuryango wanjye mu bukene, cyane cyane ko twigishijwe ko atari karande,ko iyo umuntu akoze cyane abuvamo akabuvanamo n’umuryango we,kandi ibyo bitekerezo ndabifite,ngashimira aba batwitaho banaduha uburyo bwo kongera kwishima’’.
Uyu mushinga utera inkunga abana 217 biga mu yisumbuye,imyuga na kaminuza harimo n’abagiye bayarangiza, umuyobozi wawo Nkinzingabo Rusimbi Martin akavuga ko uretse bo, n’ababyeyi babo bahabwa ibyo batekera abana bose baba bagize umuryango kuri Noheli, abana na bo bagahurizwa hamwe bagasangira, bakongera kwibutswa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, bagasabwa kudaheranwa n’ingorane z’ubuzima bacamo ngo bibe byabajyana mu ngeso mbi zinyuranye, bakanasabwa kwiga no gukora cyane ngo mu bihe biri imbere na bo bazafashe abana bagenzi babo bafite ibibazo nk’ibi na bo bagiye bahura na byo.




