Amakuru Bwiza.com ikesha umuvugizi wa polisi y’igihugu mu ntara y’uburengerazuba CIP Karekezi Bonaventure, avuga ko mu ma saa kumi n’iminota 15 z’umugoroba zo kuri uyu wa 16 Gicurasi ari bwo polisi yamenye amakuru ko hari abagore 50 bari mu birori byo gutegura umugeni (Bridal Shower) barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19 bahita batabwa muri yombi.
Nk’uko aya makuru akomeza abivuga, ngo aba bagore batawe muri yombi bari mu rugo rwa Niyikiza Janvier usanzwe ari umucuruzi I Kamembe mu mujyi wa Rusizi, atuye mu mudugudu wa Kadashya, akagari ka Ruganda mu murenge wa Kamembe, umukobwa wakorerwaga ibyo birori akaba ari murumuna w’umugore w’uyu Niyikiza Janvier usanzwe aba no muri urwo rugo, aba bagore bose bakaba basanzwe mu cyumba cy’uruganiriro bari muri ibyo birori begeranye batitaye ku mabwiriza yo kwirinda, biteretse ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, barafatwa bajyanwa ku kibuga kiri imbere y’isoko rya Rusizi barazwa yo bigishwa.
Umwe mu bayobozi utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Bwiza.com ati: “Muri abo bagore 50 twasanze mo umwe wari ufite uruhinja we ahita asubizwa iwe, ariko bose bacibwa amande y’amafaranga 10.000 buri wese, nyiri urugo we acibwa 50.000 nk’uko amategeko abiteganya, barazwa aho imbere y’isoko rya Kamembe, muri iki gitondo cyo ku wa 17 Gicurasi batangiye gupimwa ngo harebwe niba nta banduye COVID 19 barimo, nyuma abo dusanga ari bazima batahe.’’
Aya makuru avuga kandi ko kuri Hotel du Lac iri ku mupaka wa Rusizi ya 1 u Rwanda ruhana imbibi na RDC,mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi na ho hafatiwe abagabo 10 barimo banywa bikinira biyari, mu masaha akuze y’ijoro barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19 na bo bashyirwa hamwe n’abo bandi, bose baciwe amande batangira no gupimwa COVID-19 ngo harebwe niba nta wakuye iki cyorezo muri ibyo byose barimo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID -19.
Aba bose ikiguzi cyo gupimwa COVID -19 baracyiyishyurira.Si ubwa mbere muri uyu mujyi wa Rusizi hafatirwa abari mu kabari cyangwa mu birori binyuranye barenze ku mabiwriza yo kwirinda COVID-19, kuko hatarashira ukwezi ahitwa muri Matheus mu mujyi rwagati wa Rusizi abandi 7 bafatiwe mu kabari nyuma y’amasaha yagen we yo gufunga utubari barimo binywera na bo bacibwa amande bahabwa n’inyigisho bararekurwa, umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba CIP Karekezi Bonaventure akavuga ko batazigera bihanganira na rimwe abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko igihari kandi n’abo babirengaho babizi.
Avuga kandi ko iby’ibirori mu ngo cyangwa ibyo kujya mu tubari bitemewe kugeza ubu, ko abayarengaho bose bazajya bahanwa, agasaba buri wese kubizirikana kugeza igihe hazatangirwa amabwiriza yo gufungura utubari no kwemererwa gukora ibirori mu ngo bakabona kubikora.



