Abaturage 84 barimo Abanyekongo 11 bari bamaze iminsi 18 mu kato ku masite 3 mu Karere ka Rusizi mu rwego rwo gukumira indwara y’icyorezo ya Covid-19 batashye kuri uyu wa 11 Mata 2020.
Mu batashye uretse aba Banyekongo 11 barimo n’uruhinja rw’amezi 6, abandi ni Abanyarwanda batashye mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Kamonyi n’umujyi wa Kigali, habanje karebwa niba nta kibazo cya COVID-19 bafite.
Baganira na Bwiza.com, bamwe mu Banyarwanda bavuze ko bahageze ku wa 22 Werurwe, umunsi umwe nyuma y’amabwiriza yari yatanzwe na Minisitiri w’intebe yo kuguma mu ngo, bari bavuye muri Kongo mu mirimo inyuranye bagafatwa bakahazanwa.
Abanyekongo bo bakaba bari bavuye mu bice binyuranye mu Rwanda bagera iwabo bakanga kubakira, bamwe bajya mu nshuti zabo zisanzwe zituye mu mujyi wa Rusizi, abandi bahitamo kujya gucumbika mu mahoteli n’ahandi ,abandi bagaca iy’amazi barataha,abatabishoboye bacumbikirwa n’akarere mu kato hamwe n’Abanyarwanda.

Umugore w’Umunyekongo usanzwe ujyana ibicuruzwa mu karere ka Rwamagana avuga ko we n’umugabo we n’uruhinja rw’amezi 6 babagejejeyo bakabwirwa ko uruganda bashoraho rwafunze kugeza igihe ruzabonera andi mabwiriza, bashakisha uburyo bataha nta mafaranga yandi bafite, bagera ku mupaka bisanga hamwe n’abandi Banyekongo banga kwakirwa.
Ati: “Twageze ku mupaka dutashye iwacu, tugeze kuri 40 abayobozi bacu dusangiye igihugu baratwirukana ngo ntibashaka ko twinjira tutabanduza Coronavirus dukuye mu Rwanda, bamwe bazi koga baca iy’amazi barataha,abandi bashakisha aho baba I Kamembe, twe dusigaye tumara iminsi 2 twicirwa n’inzara ku mupaka, abayobozi b’ino batuzana hano muri Hoteli, badufata neza cyane,uyu ni umunsi wa 18,badupimye basanga turi bazima turatashye.’’
Avuga ko n’ubwo yari kumwe n’umugabo n’umwana, ahangayikishijwe n’ubuzima bw’abandi 6 yasize badafite icyo kurya n’ibyo yari ajyanye ntabigurishe,ariko agiye kubaho nk’abandi, akazakurikiza amabwiriza yo kwirinda.
Abanyarwanda na bo, benshi bahuriza ku kibazo cy’imibereho mibi bagiye basanga iwabo, aho bavuga ko ari bo bari batunze ingo kandi ntacyo bajyanye, bagasaba ubuyobozi kubitaho.
Umusaza w’imyaka 75, utuye mu mudugudu wa Rukinga, Akagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye muri Rusizi,avuga ko iwe no kubona isabune bimugora, barya ari uko yahagurutse,akaba yarafashwe avuye mu kazi k’ubufundi muri Kongo.
Ati: “Aha twaryaga neza,tuhamaze iminsi 18, ni uko nta wanga kujya iwe na ho ubundi kujya kuhicirwa n’inzara na byo ni ibibazo. Tubana mu rugo turi 4, barya ari uko nahagurutse none dusezerewe amara masa nta n’ikilo cy’ibishyimbo tubashyiriye, kubona isabune dukaraba buri kanya ni ibibazo, ntakubeshye sinzi imibereho ngiyemo uko imeze, twifuzaga ko hari icyo badufasha.’’
Agisangiye n’uwatashye i Masaka mu mujyi wa Kigali, uvuga ko yafashwe avuye muri Kongo,afite abana 9 mu rugo bose barya ari uko yagiye kudeya none akaba atashye amara masa nyuma y’iminsi 14 batamubona. Ati: “Sinzi uko mbahinguka mu maso imbokoboko ariko nta kundi nabigenza, gusa ndasanga inzara ari yose ariko turihangana nk’abandi bose nta kundi, gusa nshimishijwe no kugenda ndi muzima.’’
Kuri izi mpungenge, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel avuga ko bagomba kuzishira kuko aho batashye hashyizweho uburyo abatishoboye bafashwa. Ati: “Dusanzwe dufite gahunda yo gufasha abafite ibibazo by’umwihariko,niba koko bigaragara ko aho agiye arya ari uko yakoze nyakabyizi, ubusanzwe ku rwego rw’umudugudu abantu nk’abo mu masibo yabo baba baziranye,bazabikemura nta nzara izabica bahumure.’’
Abakiriwe bose barapimwe basanga ari bazima nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe, Dr. Nshizirungu Placide ubasaba kudatezuka ku mabwiriza yo gukomeza kwirinda iki cyorezo,bakaba basigaranye abandi bagera kuri 20 bitaho nubwo imibare yiyongera.




