Abanyamuryango ba Mashyuza SACCO mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi bavuga ko mu myaka ishize bagize ikibazo cy’imitangire itanoze ya serivisi bahabwaga, bagasaba ko haba impinduka nyuma yo guhabwa abakozi bashya.
Baganira na Bwiza.com nyuma yo gutora umuyobozi mushya no kubereka umucungamutungo mushya, bavuga ko iyo hajemo kutanoza serivisi byica byinshi, kuko niba nk’umuntu ashyize amafaranga ye mu kigo cy’imari runaka igihe ayashakiye ntahite ayabona, inguzanyo zigatangwa ku bantu bake kandi zikenewe na benshi, n’izitanzwe kuzishyuza ntibishyirwemo imbaraga ngo zishyurirwe igihe ayo mafaranga ahabwe abandi.
Nsabimana Pierre, umwe muri bo, avuga ko mu myaka 12 amazemo, yungutse byinshi kuko yagiyemo nta gishoro afite, inguzanyo yagiye afata zikamuzamura. Avuga ko uretse kuba icyorezo cya COVID-19 cyarazahaje ubukungu bw’abaturage n’amafaranga Leta ibinyujije mu kigega cy’ingwate BDF yatanze ku mishinga yagizwe ingaruka n’icyo cyorezo agahabwa bake kandi bwari uburyo bwiza bwo kwizahura kuri benshi, iki kigo cy’imari cyabo cyagiye kizahazwa n’ibibazo bifuza ko bitazongera.
Ati: “Mu myaka mike ishize twagize ibibazo bikomeye cyane by’abakozi, umucungamutungo wacu arwara igihe kirekire anakurizamo gupfa, n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ataboneka neza kubera akandi kazi afite kamuzitiraga. Hari n’abandi bakozi basezerewe kubera imikorere idahwitse, serivisi zigenda mu buryo tutazishimiraga,kuko hari igihe hano abantu bakubitaga bakuzura bashaka amafaranga, bakiriza umunsi bagafata undi, ugasanga ari ibibazo.’’
Yarakomeje ati: “Byagezeho ugasanga hari ikimeze nk’uburangare mu bakozi bari basigaye, uwatse inguzanyo ntayibonere igihe ayishakiye, ikaza ari impitagihe icyo yayishakiraga kitakiriho, iy’imishinga yagizweho ingaruka na COVID-19 ihabwa bake kandi yari ikenewe na benshi, inguzanyo zatanzwe habamo uburangare ntizishyurizwa igihe, hakaba n’abaka inguzanyo nyuma bikazagaragara ko ingwate batanze rai hasi cyane y’inguzanyo batse kubera uburangare cyangwa guhabwa akantu by’abagenzuraga ingwate.
Mukamunanira Béatrice,umuhinzi w’umuceri akaba n’umunyamuryango w’iyi SACCO,na we ugira ati’’ Mu minshi ishize,kubera abakozi bake, COVID-19, n’abantu benshi bashakaga amafaranga yabo,hano hari hari akajagari kenshi,usanga ikivunge cyaje gufata ay’umuceri, aba VUP ari uko, abakobwa babyariye iwabo baje gufata ayo bagenerwa atunga abo babyaye, n’ibindi kandi bose bakahahurira umunsi umwe, ntibahabwe serivisi nziza, kubyinubira birasakuza bigera kure, ariko ubu noneho twizere ko ubuyobozi bushya bugiye kubishyira ku murongo byose nk’uko bwatwijeje impinduka.’’
Habimana Emmanuel, umuyobozi mushya avuga ko kurwara by’igihe kirekire k’uwari umucungamutungo n’ibura ry’abo bakozi bandi n’umuyobozi ataboneka neza byateje icyuho gikomeye mu mikorere n’imitangire ya serivisi nk’uko n’abaturage babyemeza.
Ati: “Kubera ko ikipe yagombaga gutanga serivisi mu buryo bwuzuye ubwayo itari yuzuye, n’ibihe bitameze neza kubera COVID-19 byateye icyuho gikomeye mu mikorere, ariko ubu byose biri ku murongo, umucungamutungo mushya yarabonetse, nanjye natowe nk’umuyobozi mushya wayo n’indi myanya iruzuye, igisigaye ni imikoranire inoze.’’
Ubwo aheruka kuganira na Bwiza.com, umuyobozi w’akarereka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet yavuze ko nta muturage ukwiye guceceka igihe atanogewe na serivisi ahawe, umucungamutungo mushya w’iyi SACCO Tuyishime Emmanuel na we avuga ko serivisizi nziza, inoze ari uburenganzira bw’umuturage.



