Abaturage 14 bo mu mirenge ya Nyakarenzo,Mururu,Gitambi na Nkungu mu karere ka Rusizi bari bamaze igihe baba mu nzu banyagirirwamo baravuga ko bafite icyizere ko ibihe by’imvura biri imbere bizajya kugera bose bafite aho barambika umusaya n’imiryango yabo, kuko muri bo hari abamaze gusakarirwa,abandi bari guhabwa amabati ngo na bo basakarirwe, umuyobozi w’umushinga RW 0750 ukorera mu itorero Anglican paruwasi ya Cyato mu murenge wa Nyakarenzo muri aka karere Kampire Marceline,akavuga ko ari igiikorwa bakurikiranira hafi cyane.
Nk’uko babitangarije Bwiza.com, aba baturage bavuga ko bari bamaze igihe kinini basembera batagira aho barambika umusaya hafashe,barimo ababaga mu bikoni by’abandi, ababaga mu tuzu duto cyane tw’amabati atarenga 10,dushaje, twendaga kubagwaho, abakodeshaga utwa make cyane, tubi kubera no kubura ubushobozi bwo gukodesha izifatika, abo imvura yagwaga nijoro bakabyuka kubera ko inzu yose yabaga iva, n’izindi ngorane, bagashima aba bafatanyabikorwa b’Akarere babagobotse,bakizeza kuzifata neza ku bamaze kuzibona,abandi bakavuga ko ubwo bagejejweho amabati n’imisumari ku bikanka bisanzwe bihari, n’ibindi bigiye kugenda neza.
Mukankurunziza Josée w’imyaka 36, utuye mu kagari ka Mashesha,umurenge wa Gitambi, avuga ko nyuma yo gutabwa n’umugabo amusigiye abana 3 yaranabaye imfubyi ku babyeyi bombi akiri umwana, nta n’inzu amusigiye kuko iyo babanagamo yagiye ayigurishije undi ajya gukodesha arera n’abo bana bose wenyine nta shinge nta rugero,ubuzima bwaramushaririye cyane, basaza be bamuha akarima gato arakagurisha agura akabanza gato yubakamo akazu k’amabati 7 y’amakura.
Ati: “Ako kazu k’icyumba kimwe n’ikindi cyakiswe uruganiriro ariko ntabo tuganiriramo kuko ngira n’isoni zo kugira uwo mpakirira kubera ukuntu hameze nabi cyane, akazu karatobaguritse bigera n’aho imvura igwa nijoro jye n’abana tukabyuka tukitwikira urutaro cyangwa umutaka na wo ushaje, ni ko nashyiragamo inkoko nari mfite kuko nta handi nari mfite nzishyira, ngacana hanze imvura yagwa ntarateka bwije tukaburara, ariko ndishimye cyane kuko bampaye amabati 30 n’imisumari, barakomeza kumfasha no mu bindi ku buryo imvura izajya kugwa narayitashyemo, nanjye ndarana umutekano nk’abandi.’’
Avuga ariko ko nubwo ahawe uburyo bwo kubona aho kuba, asigaranye ikibazo cyo kubona akarima ahinga kuko ntako agira, akanifuza inka yafasha aba bana mu mibereho kuko muri bo harimo uwo uyu mushinga usanzwe witaho, ati: “Mbibonye kuko banadushyize mu matsinda yo kwiteza imbere, nashaka uburyo naguzamo udufaranga nkaba nagira akantu nkora kanteza imbere, nkareka ibyo guhora nteze amaboko nkagera ku rwego rwo gutunga umuryango wanjye ndahagaritse umutima.’’
Nyiraruhanga Jeanne w’imyaka 43 wo mu kagari ka Kanoga mu murenge wa Nyakarenzo ufite umugabo n’abana 4 ariko umugabo akaba yarahuye n’uburwayi bukomeye amaranye igihe umugore agasa n’utunze urugo wenyine nta n’ubushobozi, avuga na we ko yishimiye guhabwa amabati 33 n’imisumari agiye kubakisha inzu y’ibyumba 6 n’uruganiriro,akabifata nk’ibitangaza bikomeye cyane ku buzima bw’umuryango we.
Ati: “Ndumva ari nk’ibitangaza nkorewe kuko nabanaga n’umugabo n’abana mu kazu k’icyumba kimwe n’akandi umuntu yakwita uruganiriro,ari ko ducanamo,kava cyane, bansuye banyemerera kunyubakira, nkabashimira kuba bashyize iherezo ku mibereho mibi yo kurara rwa ntambi n’umuryango, gusa banampaye itungo rigufi baba bangiriye neza cyane, kuko no kuba mu giturage nta gatungo ubuzima bukomeza kugorana.’’
Umuyobozi w’umushinga RWA 0750 usanzwe ufasha abana b’aba babyeyi mu kwiga, kwivuza n’ibindi bibafasha kwigobotora ingoyi y’ubukene barimo, Kampire Marceline, avuga ko na we yishimira ko iyi miryango igiye kubakirwa kuko aho yabaga hari hagayitse cyane, imiryango 11 muri iyi ikaba yo ngo imaze kubakirwa,indi 3 yahawe ibikoresho ku buryo mu mpera z’ukwa 9 buri muryango uzaba ufite icumbi.
Ati: “Iyi miryango yari ibayeho nabi cyane, hari abakodeshaga utuzu two mu ngo z’abandi tumeze nk’udukoni,,kubera ko nta bushobozi bafite bwo kwishyura bagahingira ba nyiri amazu kugeza igihe umwenda ushiriyemo ,abandi baba mu tuzu imvura iguye ari nyinshi twahita tubagwaho, ku bufatanye n’imirenge yabo dusanga ari ngombwa ko,nubwo bagira ikindi bafashwa ariko ikihutirwa ari ukugira aho baba, tukabizeza ko imvura yo mu mezi ari imbere izajya kugwa byose byarakemutse kuko hari abo zuzuye bazibamo.’’
Avuga ko bagihanganye n’ikibazo cy’indi miryango 34 idafite aho kuba heza bakomeje gukorera ubuvugizi ngo na yo yubakirwe,akavuga ariko ko nta mpungenge zihari,ko mu myaka itarenga 2 na yo izaba yubakiwe yose,agasaba abubakiwe cyangwa abahabwa ubundi bufasha kubufata neza kugira ngo bakomeze mu bafite ibindi bibazo aho kugaruka gukemura iby’abari barabikemuriwe mbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem, avuga ko nubwo Akarere n’abafatanyabikorwa bako bakora ibishoboka byose ngo abadafite aho baba bahabone, hakiri benshi bagifite iki kibazo, agashima buri wese witanga ngo gikemuke,akabasaba kongera imbaraga mu kugikemura,ubonye inzu akayifata neza.
Ati: “Ibibazo by’amacumbi byo biracyahari nubwo buri mwaka hari abagenda bubakirwa muri porogaramu zitandukanye,hari n’abasanirwa kuko ushobora gusanga uyu mwaka umuntu afite inzu mu myaka mike ugasanga yashaje,ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu dushimira cyane, tugenda turwana na byo ngo abakeneye ubufasha babubone,ni gahunda ikomeza.’’
Ku kuba abahawe izi nzu basaba no guhabwa amatungo,aho guhinga,amashanyarazi n’ibindi bibafasha kubaho neza, umushumba wa paruwasi ya Cyato muri iri torero, Rév. Ngendahimana Gaspard avuga ko na byo bizabageraho uko ubushobozi bugenda buboneka, ariko ko igishyirwa imbere ari ugufashwa kugira ibyo bibonera hakoreshejwe amatsinda yo kwiteza imbere bashyizwemo.


