Nyuma y’amezi 6 nta burobyi bukorerwa mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Akarere ka Rusizi,tariki ya 5 Ukwakira bwongeye gusubukurwa, icyakora ngo habonetse isambaza nke cyane ku munsi wa mbere w’uburobyi ugereranyije n’izari zitezwe, abarobyi b’indugu bo bakavuga ko bari mu gahinda kenshi, nyuma yo kugera mu kiyaga ngo na bo barobe bagakurwamo shishi itabona n’ingabo zishinzwe umutekano mu kiyaga (marines), ngo imiraga( imitego) yabo ntiyujuje ibisabwa.
Aba barobyi bibumbiye muri koperative ibarizwamo abarenga 200, ifite icyicaro mu murenge wa Nkombo, baravuga ko ibi babifashe nk’akarengane bakorewe kuko ubwo bose kimwe n’abarobyi b’isambaza biteguraga kongera kwinjira mu burobyi, nta muyobozi n’umwe wabahamagaye cyangwa ngo abandikire ibaruwa ibabuza kuroba, bakaba barumvaga nta mpamvu n’imwe yababuza, nyamara binjiye mu mazi bayakurwamo ngo nibabanze bashake indi miraga kandi iyo bafite barabonaga nta kibazo ifite.
Sibomana Darius, umuyoozi w’iyi koperative, yabwiye Bwiza.com ko batumva impamvu bo bataroba ngo bagaburire abana babo kimwe n’abandi barobyi, akavuga ko nubwo haba hari ikibazo mu mitego yabo kitaba kibaturutseho kuko hashize imyaka 4 RAB ibarerega ngo izabazanira imitego irushije iyo bafite ubwiza n’ubu bakaba barayitegereje bagaheba, bakaba ngo basabwa kurobesha imitego ikoreshejwe intoki kandi umutego nk’uwo umwe ukorwa amezi arenga 5 ,muri COVID-19 bari mu rugo nibura atari ho babibwiwe ngo babe bayiboha bitegura.
Ati: “Turahangayitse cyane kuba twe tutaroba ntidukoreshwe nibura inama ngo twumve ikibazo gihari kuko imitego dukoresha yitwa gacimba tumaze imyaka 16 tuyikoresha nta kibazo tuzi yigeze igira,kugeza ubwo ikivu cyafunguraga nta wari wakatubwiye ko hari ikibazo imitego yacu ifite, tugakurwa mu mazi twagezemo ngo ntiyujuje ubuziranenge nituvemo ntitugire ikindi tubwirwa. Ko twari tumaze igihe kirekire mu nzara nta na mituweli twishyura,turabaho dute abandi baroba?’’
Uyu muyobozi avuga ko kuva ku babyeyi babo barobeshaga imitego bakoreshaga intoki ariko itinda kuzura kuko ngo umwe ubohwa mu mezi atari munsi y’atanu, muri 2004 haza umushoramari avuga ko agiye kubashakira ikoresheje imashini umwe ukagura amafaranga y’u Rwanda 300,000, arayizana batangira kuba ari yo bakoresha baruhuka iyo y’intoki yabavunaga na n’ubu ni yo bagikoresha.
Ngo muri 2014 abakozi ba RAB baje kuyigenzura bavuga ko nta kibazo iteye ariko ko bitarenze amezi 10 bazaba babazaniye igezweho,yujuje ubuziranenge kurusha iyo kandi iroba indugu nyinshi, ngo kuva ubwo ntibongeye kubaca iryera, bagasaba ko bakwemererwa kuroba,RAB ikabazanira iyo yabijeje,ariko badahagaze ngo bagume mu nzara abandi bakora.
Ati: “Marines,Akarere na RAB nibakemure iki kibazo tutarenganye cyangwa ngo tudindire. Tube dukoresha iyo dufite kuko mu myaka 14 yose nta kibazo cyayo twabonye, iyo RAB yatwijeje tugaheba kandi twaragombaga kuyigura atari ubuntu bayiduheraga,iyizane vuba tuyigure turobe,cyangwa niba bashaka ko dusubira ku ya gakondo baduhe igihe tuyikore ariko tuticaye,kuko bisanzwe bizwi ko hano dutunzwe n’uburobyi.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yabwiye Bwiza.com ko atari akizi ariko ko bagiye kugikurikirana vuba na bwangu kigahabwa umurongo, RAB ikabazwa iby’iyo mitego mishya yemereye aba barobyi imyaka 6 igashira batarayibazanira, iby’impamvu babuzwa kuroba na byo bikagaragazwa, byose bigahabwa umurongo.
Ati: “Turabikurikirana tumenye ibyo ari byo kuko ibyo kuvuga ko barengana nta buyobozi bwarenganya umuturage, niba babujijwe kuko iyo mitego itujuje ubuziranenge na RAB itarabahaye iyo bavuga, byose turabikurikirana,vuba cyane biraba byakemutse.’’
Indugu ni udufi duto tuba mu mazi turobeshwa imiraga yitwa gacimba,umwe ugura amafaraga y’u Rwanda 300,000,mu gihe isambaza zirobeshwa uwitwa urusenga ugura 5,000,000 Rwf ku cyitwa ikipe.


