Kuva ku wa 4 Ukwakira uburobyi 2020 bwongeye gufungurwa mu kiyaga cya Kivu mu mezi 6 bwari bumaze budakora mu Karere ka Rusizi, abarobyi n’abacuruzi b’isambaza baravuga ko umusaruro wagabanutse cyane ku mpamvu n’ubu zababereye amayobera, bagasaba ababishinzwe muri RAB kubikoraho ubushakashatsi bwimbitse, impamvu yabyo idashidikanywaho ikamenyekana.
Ubwo Bwiza.com yasangaga abarobyi n’abacuruzi b’isambaza aho zambukirizwa zikanaharangurirwa mu murenge wa Gihundwe, bavuze ko bari guhura n’igihombo umunsi ku wundi kuko izo babonaga mbere zitakiboneka n’izibonetse zikaza zihenze cyane ugereranije na mbere,ngo ntibazi impamvu zabuze.
Hakizimana Aphrodis umaze imyaka 10 muri ubu burobyi ati: ’’Ni nke cyane kuko nkajye ku munsi wa mbere w’ifungura nabonaga nk’ibilo 300 ariko uyu mwaka ku munsi nk’uwo sinarengeje ibilo 40. Ku kwezi nashoboraga kubona nk’amafaranga 500.000 mu burobyi kandi ikilo twakigurishaga amafaranga hagati ya 1200 na 1500 none ubu kiragura hagati ya 2500 na 3.000 ariko sinzi ko nabona n’amafaranga 100.000 mu kwezi.’’
Yongeyeho ati: ’’Twumvaga ko kuba hashize amezi 6 tutaroba zizaba nyinshi cyane ariko zaragabanutse bitavugwa, bamwe bavuga ko ari ukubera izuba ryinshi ryavuye mu mpeshyi rigatinda akavura ntikagwe ngo kazifashe kororoka,abandi bakavuga byinshi binyuranye. Niba ari isambaza bagabanutse mu kivu, ntitubizi kandi nkanjye byarampungabanije cyane kuko uko nari napanze kwiteza imbere ntibigishobotse kandi ku Nkombo ni uburobyi gusa twacungiragaho.’’
Avuga ko bibaye nk’abaturage ba Nkombo ari ho bari bateze amararo n’amaramuko kubera inzara yabashegeshe bitewe na guma mu rugo bamazemo igihe, ifungwa ry’ikiyaga ryamaze amezi 6 yose kandi abarenga 90% by’abanyenkombo barya ari uko bavuye kuroba, kuba nta mfashanyo na nke y’ibiribwa bigeze habwa n’ubuyobozi, impungenge ko ubuyobozi bwagira ngo hari icyo bakura mu burobyi ntibubiteho kandi inzara ikiri yose, akabona n’imfashanyo ikenewe ngo babashe kubaho.
Vuganeza Vestine uzicuruza na we ati: “Ntibyigeze bibaho ko ibase y’ibiro 20 y’isambaza twayirangura hagati y’amafaranga 45,000 na 50,000 ikivu kigifungurwa kuko itarenzaga amafaranga 25,000 yabaye menshi. Ubu se umuturage wakwigondera ikilo cy’isambaza cya 3,000 ni nde? Duhagaze nabi cyane,ntituzi uko bimeze.’’
Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’amakoperative y’uburobyi muri aka Karere, Sebuhoro Vedaste na we avuga ko ibi bitabagaho, cyane cyane ko nubwo hari bamwe bagikoresha imitego itemewe yangiza abana b’isambaza bikagabanya umusaruro, inzego z’umutekano wo mu mazi ku bufatanye n’abarobyi babihagurukiye, agasaba RAB kutarebera iki kibazo.
Ati: ’’Waragabanutse cyane. Mbere ku munsi w’ifungura twarobaga hagati ya toni 5 na 6 ariko uyu mwaka ku munsi wa mbere habonetse toni 1 n’ibilo 17 gusa kandi twarumvaga ahubwo umusaruro uzikuba 2 kubera amezi menshi yashize tutaroba.
Ni ikibazo gikomeye cyane,ntituzi impamvu nyir’izina yabiteye,haravugwa byinshi kandi nta bushimusi bukomeye bwabayeho, muri ayo mezi 6 yose. RAB yakora ubushakashatsi impamvu nyayo ikamenyekana na ho ubundi twese turi mu rujijo.’’
Ushinzwe ubworozi bw’amafi n’ibiyakomokaho muri RAB,Uwizeyimana Cécile, na we yemera ko zagabanutse, akavuga ko nyirabayazana ari imitego itemewe ikomeje kugaragara mu burobyi bwo mu Rwanda kuko iki kibazo kitari I Rusizi gusa, kuba izuba ryaravuye igihe kirekire ntizibone imvura y’Impeshyi ngo zirusheho kororoka ababivuga na bo ngo bari mu kuri.
Ati: “Zaragabanutse nubwo atari cyane nk’uko babivuga,ariko imitego itemewe bamwe muri bo barobesha na yo iba intandaro kuko barobeshaga umutego wa 4 kandi uwa 6 ari wo wemewe,kuko uriya wa mbere ufata isambaza nyinshi zirimo n’uduto bikangiza umusaruro.
Turabagira inama yo kurobesha imitego yemewe,tukabakangurira no kuzagura umutego mushya witwa Icyerekezo igihe uzaba wageze ku isoko ryo mu Rwanda kuko ari wo mwiza cyane,ariko igihe batarabona aho bawugurira, bareke imitego itemewe,isambaza nta kibazo kindi zifite.’’
Isambaza zisanzwe zifatiye runini abaturage ba Rusizi, bakagira impungenge ko zikomeje kuba nke nk’uko biri ubu imirire mibi mu bana yarushaho kwiyongera.


