mukandasumbwa_marie_goretti_uhagarariye_ibuka_mu_kagari_ka_kamurera_avuga_ko_ababazwa_n_abantu_kugeza_ubu_badatera_intambwe_yo_gusaba_imbabazi_abo_bahemukiye_muri_jenoside_yakorewe_abatutsi.jpg

Rusizi: Abarokotse Jenoside bavuga ko abayijanditsemo badakozwa ibyo gusaba imbabazi ari bo bakoma mu nkokora inzira y’ubumwe n’ubwiyunge

Sangiza iyi nkuru

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu kagari ka Kamurera mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bavuga ko baterwa impungenge n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi barimo n’abayifungiwe bakarangiza ibihano byabo muri gereza bagataha, ariko ibyo gutera intambwe yo gusaba imbabazi abo bahemukiye ntibabikozwe, bakavuga ko aba ari bo bakoma mu nkokora intambwe yagomabaga guterwa mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, bagasaba ubuyobozi kubegera bukabakangurira gutera n’iyi ntambwe ngo intego nyakuri y’ubumwe n’ubwiyunge muri uyu murengeigerweho neza.

Nubwo ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe buvuga ko hari intambwe igaragara imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge, bigaragazwa n’ibikorwa by’iterambere n’isanamitima abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ,abayirokotse n’urubyiruko rukeneye kumenya byinshi kuri iyi Jenoside bahuriraho babifashijwemo n’abamaze gutera intambwe yo gusaba imbabazi abo bahemukiye badaca ku ruhande, bamwe mu barokotse bo mu kagari ka Kamurera muri uyu murenge bavuga ko hari abagenda binangira mu gusaba izi mbabazi bagakoma mu nkokora ibyagombye kuba byaragezweho mu bumwe n’ubwiyunge kuko batuma urwikekwe ku mpande zombi rukomeza kubaho ari ko na bo ubwabo bihungabaniriza amahoro yo mu mutima.

Ubwo, tariki ya mbere ukwakira muri aka kagari hatangirizwaga ukwezi kwahariwe kuzirikana gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’uyu murege, ibi byagarutsweho, aho Kamutako Dévota,umwe mu barokokeye muri uyu murenge yavuze ko akibabazwa cyane n’aba bacyinangira.

Ati: “Biratubabaza cyane kuko mu murenge wa Kamembe hari benshi bijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi bacyinangiye badashaka kutera intambwe yo kutwegera ngo badusabe imbabazi natwe tuzibahe ku mugaragaro twese turuhuke imitima tugane ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge turi hamwe.

Hakaba bamwe muri abo bavuga ko kuba barafunzwe bakarangiza ibihano nta mpamvu yindi bumva yabatera gusaba imbabazi, twahura bakubika imitwe cyangwa bakareba hirya mu gihe hari bagenzi babo biyemeje gutera iyo ntambwe baruhutse imitima n’iyacu bakayiruhura,nkabona abo batayitera na bo ubwabo bihemukira,bagahemukira imiryango yabo natwe bakoreye ibyaha n’igihugu muri rusange kibifuriza ineza, bo bagakomeza gusa n’abifungiranye ahabo ha bonyine.’’

Yarakomeje ati: “Nk’ubu nkanjye igihe cyose namaze nihishe mu muringoti muri Jenoside yadukorewe, abampigaga n’abanyiciye abanjye barahari n’ubu baridegembya,ariko sindabona n’umwe utera intambwe ngo aze ambwire ko ari we wabigizemo uruhare n’abagize ngo baragira icyo bavuga byinshi bakabica hejuru, nkabona hakiri urugendo rurerure.

Mudufashe batwegere badusabe imbabazi tubane mu mahoro kuko hari uwo tubana muri koperative Isoko y’ubuzima wansabye imbabazi ku mugaragaro ntacyo ahishe ndazimuha,tubanye neza,turahurira mu bikorwa bikangurira abandi imibanire myiza. Kuki abandi binangira amaherezo bo babona ari ayahe?’’

Nyaminani Félicien, umuyobozi w’iyi koperative isoko y’ubuzima, akaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi akanahiga bikomeye uyu Kamutako Dévota bayibanamo ubu, avuga ko kuba yarateye intambwe yo gusaba imbabazi abo yahemukiye barimo n’uyu Kamutako byamuhaye amahoro yo mu mutima bituma anamwegera babana muri iyi koperative ikora ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge muri uyu murenge, agasanga uwakoze Jenoside wese adakwiye kwinangira, akwiye kwegera abo yahemukiye akabasaba imbabazai bagafatanya kubaka igihugu kizira Jenoside ukundi.

Ati: “Nagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mbifungirwa imyaka 20 mvamo ndangije igihano ariko ntera n’intambwe yo kuvugisha ukuri ku byabaye negera abo nahemukiye bose mbasaba imbabazi barimo n’uyu mubyeyi tubana muri iyi koperative y’ubumwe n’ubwiyunge, aho n’urubyiruko turi kumwe ndushishikariza kwirinda urwango nk’urwaturanze rwaduteye kwica abavandimwe nta cyo dupfa, nanjye nkababazwa cyane na bagenzi banjye baduca intege muri uru rugendo,ngasaba ubuyobozi gushyigikira abemeye gutera iyi ntambwe bakadufasha kwegera abo bacyinangiye tukabumvisha ukuri,ahari aho bazagera aho bave ku izima bumve ko tutayobye ahubwo turi mu kuri nyako.’’

Uhagarariye ibuka mu kagari ka Kamurera, Mukandasumbwa Marie Goretti avuga ko nubwo bimeze bityo,intambwe imaze guterwa ishimishije kuko hari abiyemeje gufatanya na bagenzi babo urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, abandi na bo bakaba bacyigishwa ngo harebwe ko bahinduka.

Ati: “Barahari binangiye pe kandi badukoma mu nkokora rwose ariko ntituzatezuka ku ntego yacu yo guharanira ko n’abazadukomokaho bazasanga hari inzira twabaharuriye mu mibanire myiza. Tugenda tubigisha hakagiramo abahinduka bakavuga ukuri kose ariko hari abandi bagenda bavuga bya nyirarureshwa bagira ibyo bahisha,tukagira impungenge ko bashobora kuba hari n’ibyo bigisha abana babo bitari byiza bakazagorana kubahindura,ariko icyo dusaba abaturage ba Kamembe n’abayobozi ni ugufasha guharanira ko urubyiruko rwacu rwubaka ejo heza,abashaka kudutobera barushyiramo ibindi bakamaganirwa kure intego yacu yo gaharanira imibanire myiza mu banyarwanda ntigire ikiyica intege.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Nsengiyumva Vincent de Paul avuga ko muri uyu murenge bafite abagera kuri 39 bakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi ariko bamaze gutaha bari mu miryango yabo barimo abataratera intambwe yo gusaba imbabazi abo bahemukiye mu rwego rw’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, mu bizakorwa muri uku kwezi kwahariwe ibi bikorwa hakazabamo no kubegera bagahuzwa n’abo bayemikiye bakabasaba imbabazi, hakazakorwamo n’ibindi bikorwa birimo no gutoranya abarinzi b’igihango, n’ibindi aho asaba abatuye uyu murenge bose kuzitabira ibizakorwa byose muri uru rwego, bakanasabwa kurushaho kunoza imibanire,ugize icyo apfa na mugenzi we bakagikemura mu bwumvikane.
mukandasumbwa_marie_goretti_uhagarariye_ibuka_mu_kagari_ka_kamurera_avuga_ko_ababazwa_n_abantu_kugeza_ubu_badatera_intambwe_yo_gusaba_imbabazi_abo_bahemukiye_muri_jenoside_yakorewe_abatutsi.jpg
gushyira_imbaraga_mu_gukangurira_urubyiruko_ibikorwa_by_ubumwe_n_ubwiyunge_basanga_bitanga_icyizere_cy_ejo_hazaza_harushijeho_kuba_heza.jpg
kamutako_devota_avuga_ko_nyuma_yo_kwiyunga_na_nyaminani_felicien_bahagararanye_wamuhize_muri_jenoside_yakorewe_abatutsi_ashaka_ku_mwica_ubu_babanye_neza_kuko_bombi_imitima_yabo_yaruhutse.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *