Rusizi: Abasore 3 bakekwagaho magendu bapfiriye muri Kivu, harimo uwigaga kaminuza

Sangiza iyi nkuru

Abasore 3 barimo uwigaga muri imwe muri kaminuza zo mu Rwanda barohamye mu kiyaga cya Kivu ku mugoroba wo ku wa 20 Ukwakira 2020 uku kwezi bari mu mazi yo ku ruhande rwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku gice cy’ahitwa ku Ibinja hateganye n’ikirwa cya Ishywa,kimwe mu bigize umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, kugeza ubu imirambo yabo ikomeje kubura.

Aya makuru yasakaye ku gicamunsi cyo ku wa 21 Ukwakira, umwe mu baturanyi b’uyu musore wigaga muri kaminuza yabwiye Bwiza.com ko ubu bwato bwarimo Abanyarwanda 5 bari bavuye kuzana ibicuruzwa bya magendu birimo n’imyenda ya caguwa ku Ibinja muri Kongo. Ngo ubwato bumwe bwambutsa ibyo bicuruzwa byagombaga kugezwa mu kagari ka Ishywa mu murenge wa Nkombo mu masaha y’ijoro, imiryango yabo kimwe n’ababafasha ku Ishywa ikaza kubikura aho ku Ishywa ibyambukana mu ngo zabo ,ubundi bukaba bwagombaga kuba ari bo bwambutsa.

Ati: “Amakuru twakuye mu miryango yabo ni uko ubwo bazaga bakiri mu mazi ya Kongo ubwato bwahuye n’umuhengeri mwinshi bakarohama, 3 bagahita bapfa, muri 2 basigaye umwe akoga agana mu Rwanda akanambuka ari we watanze ayo makuru mu miryango yabo yari ibategerezanije n’iyo magendu,undi we yoga asubira ku Ibinja,n’ubu ntibazi iyo ari.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatsiro, Batsure Marie Chantal, yahamirije Bwiza.com aya makuru, avuga ko koko byabaye ku mugoroba wok u wa 20 Ukwakira, hapfa abasore 3 barimo uwo muri aka kagari wigaga muri imwe muri kaminuza zo mu Rwanda wari ufite imyaka 25 y’amavuko, undi wo mu kagari kegeranye n’aka kitwa Kagara,twombi two mu murenge wa Gihundwe, undi akaba uwo mu kagari ka Gihundwe mu murenge wa Kamembe.

Ati’’ Uyu wigaga muri kaminuza nyina yari asanzwe acuruza magendu kuko yigeze gufatanwa n’urumogi akarufungirwa umwaka wose. Muri iki gihe abanyeshuri batiga kubera COVID-19, na we yari yarinjiye mu bucuruzi bwa nyina, akajya ajya gushaka caguwa muri Kongo, akazizana nyina na mushiki we bagafatanya kuzambutsa zigacururizwa mu mujyi wa Rusizi. N’uriya wo muri Kamembe yacuruzaga imyenda ya caguwa,undi we sinzi icyo yacuruzaga ariko bivugwa ko bagendaga amajoro muri Kongo bakarara babyambutsa.’’

Yakomeje ati: ’’Ku mugoroba wok u wa 20 Ukwakira baje nk’ibisanzwe barohama bakiri mu mazi ya Kongo,abo 3 barapfa n’ubu imirambo yabo ntiraboneka,umwe washoboye koga akaza ni we wabivuze biramenyekana,dutegereje ko batubwira ko iyo mirambo yabonetse igashyingurwa.’’

Uyu muyobozi avuga ko nubwo bakora ibishoboka byose ngo barwanye magendu ariko ikomeza umurego kuko ngo no mu cyumweru gishize mu bice by’umurenge wa Nzahaha hapfuye undi arohamye umurambo we uboneka kuri uyu wa 21 Ukwakira,na bwo hakekwa magendu, akavuga ko hakwiye imbaraga zidasanzwe mu kuyihashya.

Ati: ’’Irakorwa rwose ntawabihakana,ahubwo mu kuyihashya numva hatangwa urutonde rw’abayikora kuko abakekwa baba bazwi,ku bufatanye bw’abaturage n’abayobozi uwo bazi ko yagiye bagatanga amakuru,abamotari babibambukiriza ayo majoro yose na bo bagafatirwa ibyemezo, hari icyagabanuka.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem, yabwiye Bwiza.com ko atabashije gukurikirana neza aya makuru ngo amenye ukuri kwayo kose, ariko ko ubu bucuruzi butemewe bwo Akarere ayobora kabuhagurukiye.

Ati: ’’Sinabashije kubikurikirana neza ngo tumenye koko niba barohamye bari muri magendu,ariko ubucuruzi nk’ubu ntawavuga ko bwashize, kuko uwiyemeje kuyijyamo agatima gahora karehareha, ariko natwe turahari ngo tuyirwanye kandi abayikora ntibazaturusha imbaraga.

Turasaba abaturage ko umenye amakuru kuri yo yajya ayaduha hakiri kare tukabafata. Abo dufashe tubanza kubashyira mu kato kugira ngo babanze bakurikiranwe ko ubuzima bwabo ari ntamakemwa, yarangira bagasubizwa mu miryango yabo cyangwa bagashyikirizwa inkiko bitewe n’uburemere bw’ikibazo.’’

Mu mujyi wa Rusizi hakomeje kugaragara imyenda n’inkweto bya caguwa ababicuruza babibungana mu mihanda,bikavugwa ko biva muri Kongo kandi umupaka ufunze, bigakomeza kubera urujijo abandi baturage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *