Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu karere ka Rusizi hafungiye abasore 2, uw’imyaka 19 n’uwa 20 bakekwaho kwica banigishije akagozi mukuru wabo w’imyaka 22, bamwiciye aho babanaga mu mudugudu wa Gacamahembe, akagari ka Burunga, umurenge wa Gihundwe muri aka karere.
Amakuru BWIZA yahawe n’umugore nyir’igipangu bari bacumbitsemo, Nyirahabimana Adeline, avuga ko uwishwe witwaga Nshimiyimana Gadi w’imyaka 22, yabanaga mu nzu na murumuna we Bizimana Emile w’imyaka 20, akavuga ko undi musore babanaga witwa Rukundo Dieu Merci w’imyaka 19 atazi icyo bapfanaga, ariko byaje kumenyekana ko na we yari murumuna we wo kwa se wabo.

Nyirahabimana ubana n’umuryango we muri icyo gipangu kirimo iyo nzu uyu musore n’abo bavandimwe be babagamo, kinabamo abandi benshi bakodesha inzu zirimo, avuga ko atazi igihe uyu musore yatahiye, icyakora ahagana saa tanu z’ijoro ku wa 5 Ugushyingo, umwe muri aba bavandimwe be yaje amusaba amazi n’umuriro wo gufatisha imbabura, ntiyamenya niba bose bazanye cyangwa batazanye, ajya kuryama nk’uko bisanzwe.
Ati: “Mu rukerera rushyira ejo ku Cyumweru ni bwo numvise abo basore bataka cyane, bavuga ngo nibabatabare mukuru wabo umujura araje aramwica. Twahise dushidukira hejuru twese uko tuba muri iki gipangu, abasohotse mbere basanga abo basore bicaye ku ntebe iri ku mbuga, bavuga ngo bakangutse basanga umuryango wabo ujya hanze ukinguye, mukuru wabo aryamye imbere y’uburiri bwe yapfuye, bagakeka ko ari umujura winjiye aramwica.’’
Avuga ko barebye hose babona nta rugi rwaciwe, nta dirishya ryamenwe cyangwa ngo rikingurwe, n’urugi rw’igipangu rwari rwegetseho ariko bigaragara ko ntawarukinguye ngo yinjire kuko n’iyo mu bahaba hagize utaha agakingura babyumva, bashobora kuba barukinguye bataha, ntibarukiga.
Ati: “Ninjiye mu nzu nsanga uwo musore aryamye imbere y’uburiri bwe, ubona bushashe neza ku buryo wabona ko nta wari waburayeho, n’abo basore barara muri salo, kuko ari inzu y’icyumba kimwe na salo, wabonaga uburiri bwabo bushashe neza nk’aho bataburyamyeho, ndebye mbona uwo musore aryamye ava amaraso mu mazuru, nta kindi mbona.’’
Avuga ko uwo musore uhamaze imyaka 3 hari igihe yajyaga afata imiti y’igicuri. Ngo bagize ngo ni cyo cyamufashe, abasore bandi babana muri icyo gipangu bamujyana kwa muganga bagira ngo ni ikibazo cy’igicuri, bagezeyo muganga ni we ngo warebye neza, asanga umusore yanigishijwe akagozi, aba ari we ubibabwira.
Nyirahabimana avuga ko byababereye urujijo, bibaza niba yanizwe n’abo bavandimwe be, yibaza icyo baba bamuzizaga, kuko uretse ikibazo yigeze kugirana n’umwe muri bo yari yarirukanye amuziza kumwiba amafaranga, akaza kumugarura bakabona nta kindi bapfa, kugeza ubwo banazanye uwo wo kwa se wabo, akanibaza ariko uwaba yinjiye akabarenga aho baryama muri salo akajya kwica uri mu cyumba abanyuzeho, bikayoberana.
Ikindi ngo cy’urujijo ni uko aba basore batahise batabaza, ahubwo babanje guhamagara kuri telefoni bisanzwe abo mu miryango yabo, barimo na mukuru wabo wabanje kuba muri iyi nzu mbere yo gushyingirwa akayivamo, bababwira ko haje umujura akica nyakwigendera, babona kuvuza induru nyuma, na byo ngo bikibazwaho.
Ikindi cyo kwibazwaho ngo ni ukuntu mu kujyana nyakwigendera ku bitaro bya Gihundwe, bakeka ko ari igicuri kimufashe, aba basore bigumiye aho we akajyanwa n’abandi, bo ubona ntacyo bibabwiye, kugeza n’aho uyu nyir’igipangu ababwiye guherekeza bagenzi babo bamujyanye, bakamushyira nibura imyenda kuko yishwe yambaye agakabutura k’imbere gusa, ariko akabona batabyitayeho, bayijyana nyuma, aho baje gukurwa n’abakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), rubata muri yombi.
Anavuga ko mbere bose uko ari 3 bararanaga ku buriri bumwe muri icyo cyumba, nyamara ubwo yinjiragamo ajya kureba ibyabaye, yasanze baratandukanije uburiri, bakamuta bakajya kuryama ukwabo muri salo, agakomeza kwibaza uwari kubacaho ajya kumwica ntibabyumve, uko yari kubigenza.
Icyakora ngo ubwo uwo mukuru wabo yahageraga gukuramo bimwe mu byarimo, we n’abo bari kumwe basanze munsi y’ameza yari yegereye icyumba nyakwigendera yiciwemo, hari akagozi gafunze neza, bikekwa ko ari ko baba baramunigishije bakagata aho bajijisha, kuko muganga yereka abandi batabaye uburyo nyakwigendera yanizwe, byagaragaraga ko bakamunyujijemo ariko ntikamuce igisebe, aho kanyuze hahindutse umukara, amaraso yipfunditse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Burunga, Niyomwungeri Jean Bosco, yemeje aya makuru, avuga ko byababereye urujijo uko aba bavandimwe be baba bamwishe, cyangwa uko umujura bavuga yaba yakinguye urugi rwari rukingiye imbere, akabacaho akica mukuru wabo.
Ati: “Kugeza ubu biragaragara ko yanigishijwe akagozi nk’uko biboneka mu ijosi ry’umurambo we. Ariko uburyo yanizwemo buracyatubereye urujijo, ukuntu yaba yanizwe n’abo bavandimwe be, cyangwa uwaturutse hirya akamwica mu buryo batabimenye abanyuzeho muri salo aho bararaga, akinjira mu cyumba yararagamo.’’
Uyu muyobozi avuga ko ibivugwa byose ku waba yamwishe batapfa kubyemeza, bategereje icyo RIB izakura mu iperereza yatangije, agasaba ariko ababa bafitanye amakimbirane acecetse kujya bayagaragaza mu buyobozi hataragira ugeza ubwo yambura undi ubuzima.
Umurambo wa Nshimiyimana kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru wari utarashyingurwa, hategerejwe icyemezo cya RIB nyuma y’iperereza.



