Mu murima w’ibiti bya kawa birenga 250 bigeze igihe cyo kurabya,bya Dusabe Eugène, utuye mu mudugudu wa Nyakivomero,akagari ka Mashesha, umurenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi, yabyutse asanga baranduyemo ibiti 102,aho ibyabananiraga kubirandura babiciragamo hagati, barigendera ,bakaba bagishakishwa n’inzego z’umutekano.
Ni igikorwa umuyobozi w’umurenge wa Gitambi Hagenimana Jean de Dieu yavuze ko ari icya kinyamaswa, kitari gisanzwe muri uyu murenge, mu kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru wa Bwiza.com, aho yavuze ko abakigira ubugome nk’ubwo,igihe bafatwa bakwiye guhanwa by’intangarugero, kuko batahemukiye umuturage gusa, banahemukiye igihugu cyose muri rusange.
Ati: “Amakuru twayamenye mu gitondo cyo ku wa 11 Mata, bigaragara ko byakozwe mu rukerera rw’iyo tariki,aho uwo muturage yabyutse agasanga ibiti 102 bya kawa zose zari zitangiye kurabya, bimwe byaranduwe ibyo batashoboye babiciriyemo hagati, iperereza rihita ritangira,kugeza ubu ntiharamenyekana abakoze ubwo bunyamaswa cyangwa ababwihishe inyuma.’’
Avuga ko kiriya gikorwa ntaho gihuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko uwagikorewe atarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,akanavuga ko ntawe bazi, nta n’uwo yababwiye akeka bagiranaga amakimbirane, ko n’abo avuga ko bari basanzwe basa n’abashyamirana avuga ko bamwoneshereza, uko basanzwe bazwi muri uwo mudugudu batakora ubwo bunyamaswa, ariko ukuri kukazagaragazwa n’iperereza.
Umuturage yagiriwe inama yo kujyana ikirego muri RIB igihe ababikekwaho bagishakishwa, Gitifu akanavuga ko ,kubera ko bigaragara ko ibyaranduwe bidashobora gushibuka, azafashwa gushaka izindi mbuto akongera agatera,nubwo ari igihombo gikomeye akihangana,amwizeza ariko ko bitinde bitebuke ababikoze batazabura kumenyekana.
Avuga ko, uretse inama yihuse yahise ikoreshwa abaturage batabaye kuri uwo wa mbere, mu nteko y’abaturage yabaye ku wa kabiri tariki 11 Mata, basabwe kurushaho kwicungira umutekano wabo n’ibyabo,kuko izo kawa zaranduwe zari muri metero zitarenga 100 uvuye ku rugo rwa nyira zo,ko uwakoze ubugome nk’ubwo na we amubonye atamusiga amahoro, amakuru ku cyo babona kidasanzwe cyose akaba ari ngombwa ngo babashe guhashya ingeso mbi nk’izo.
Ati: “Natwe twatunguwe rwose na kiriya gikorwa kidasanzwe,kubona abantu bishora mu murima w’undi nijoro bakamukorera nka biriya,bagakwepa igice irondo ryari ririmo kuko ryari riri hafi aho, ariko twamwoherereje ushinzwe ubuhinzi ku murenge ngo arebe icyakorwa cyamufasha nibura kongera gutera izindi aho bishoboka.’’
Yakomeje ati: “Gusa ingeso nk’iyi si iy’iRwanda,kuko kwangiza igikorwa nk’iki cy’iterambere,gifitiye igihugu cyose akamaro, abagikoze, aho bari hose,nubwo baba biyoberanya mu bandi baturage, bigaye,n’undi waba atekereza kubikora abireke,kuko hari ibihano bikakaye ku bagizi ba nabi nk’aba.’’
Ibikorwa nk’ibyo byo kurandura imyaka biranavugwa mu karere ka Nyamasheke, mu mudugudu wa Karango,akagari ka Mariba mu murenge wa Nyabitekeri, aho na bwo umuturage witwa Ndemarugamba Théophile yabyutse asanga ibishyimbo byose byari biteye mu mirima igera kuri 6, ibarirwa yose hamwe ku buso bwa hafi hegitari yose, byaranduwe.
Ababiranduye ntibamenyekana,icyakora umogore wa murumuna we washyizwe mu majwi n’abaturage,na we wari waraye aranduriwe ibye n’abataramenyekana, agakeka uwo mugabo ,ngo akavuga ko na we atazasarura, bugacya basanga na we ibye byaranduwe,uwo mugore yahise atabwa muri yombi igihe iperereza rikomeje.
Abaturage bagasanga niba hatangiye n’ingezo yo kurandura imyaka mu mirima,ubugome bwaba bugenda bugera kure, bagasaba ko uwo bigaragayeho yajya abihanirwa by’intangarugero cyangwa byanaba bikorwa na ba nyir’imirima ngo bagire abo basiga ibyaha bitewe n’imibanire bafitanye,na byo bikamenyekena ingeso nk’iyi ikaranduka burundu.






One Response
Rusizi: Abataramenyekana biraye mu ikawa z’umuturage, baranduramo ibiti 102
NANGENTUYE NDI UMUTURANYI WA EWUGENI TURIKUMWIHANISHA KANDI TUNAGAYA ABAKOZE ICYOGIKORWA CYUBUBWA NITWA OSCARI SINDAYIGAYA