Mu butumwa abayisilamu bo mu mujyi wa Rusizi bahawe n’abayobozi babo kuri uyu munsi usoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, harimo kwicisha bugufi, kurangwa n’ingeso nziza muri byose no kutiremereza ngo bigire ibitangaza, banasabwa guhora bagaragara mu bikorwa byiza by’urukundo no gufasha abatishoboye, ko ibyo byose byiza bakora batagomba gutegereza igisibo ngo babone kubigaragaramo nubwo muri icyo gisibo ibyo bikorwa bigomba kuba byinshi cyane kurusha ibindi bihe.
Mu masengesho asoza ukwezi kose abayisilamu bari bamaze mu gisibo,yabereye ku kibuga cy’umupira cya Kamashangi mu murenge wa Kamembe,mu mujyi wa Rusizi, babanje kugezwaho ubutumwa bagenewe n’buyobozi bukuru bw’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda,aho basabwe gukomeza kubaha no kumvira Allah nyuma y’igisibo cya Ramadhan, bakora ibyo yabategetse no kumwiyegereza,birinda ibyaha yababujije, ko byaba bibabaje cyane bamaze ukwezi kose basibye,birinda ibyaha,bakabisubiramo nyuma yako, kuko ngo uwabisubiramo cyaba ari ikimenyetso ko igisibo cye kitakiriwe, nta n’inyungu yakivanyemo,ahubwo ngo yaba ari muri babandi bazatahira inzara n’inyota gusa.
Muri ubwo butumwa bukuru bw’umunsi, banasabwe gukomeza gukora ibikorwa bibegereza Imana, uku kwezi ntikube iherezo ry’ibikorwa byiza,kandi ko ntacyo byamara kwiyegereza Imana ukwezi kumwe gusa,kwarangira abo bayiyegerezaga bagatangira kuyigomekaho,mu mezi yandi 11 asigaye.
Banasabwe gukomeza gushimangira ubumwe bwabo no gukomeza ibikorwa by’urukundo n’impuhwe bagaragariza abanyantege nke, ubuyobozi bw’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda buboneraho kubifuriza umunsi mwiza,ugomba kubabera uwo gukomeza kwiyegereza Imana na nyuma y’igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, batibagiwe no gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bikingiza inkingo zose nk’uko babisabwa.
Mu nyigisho bahawe n’umuyobozi w’umusigiti wa Kamembe, Sheikh Nzeyimana Aboubakar, yabasabye guhora bashima Imana ibyiza yabagiriye, bakibuka ko ubwo bo bishimira ko bariho,hari abandi bamaze kuva muri ubu buzima,atari ukubera ibicumuro byabo,ahubwo ari uko iminsi yo kuva mu isi yabo yari igeze, nyamara bari barakoze ibyiza biruta n’ibyo bo bariho ubu bakora,abasaba guhora bazirikana ibyo,birinda kwiremereza no kwibonamo ibitangaza, kuko batari ibitangaza kuruta bagenzi babo babavuyemo.
Ati: “Muyisilamu muvandimwe, ku munsi nk’uyu ndagusaba kwirinda kwiremereza, kwifora no kwigira igitangaza,ahubwo ujye uhora uzirikana ko igihe cyawe cyo kuba ku isi ari kigufi,ugikoreshe neza wubaha Imana,ukora imirimo yayo izaguherekeza igihe uzaba uyivuyemo, kuko iyo umuntu amaze kuvamo umwuka, ibyo yari yarashyize imbere kuruta Imana byose ntacyo bimumarira.
Ku iherezo ry’umuntu ibyo atunze,icyo ari cyo cyangwa uwo ari we ntacyo biba bikimumariye,abo yasuzuguraga cyangwa atabonagamo umumaro akaba ari bo bagena iby’ishyingurwa rye, ariyo mpamvu mugomba guhora muzirikana ko ineza mugirira abandi ari yo Imana izabagirira, ibyo yabahaye mukabiheraho mwibuka ko hari abo itabihaye mugahora mubagaragariza ibikorwa by’urukundo n’impuhwe.’’
Yagaye bamwe muri bo bamaze iki gihe cyose cy’igisibo badasenze, harimo n’abo yagiye yibonera ubwe barya cyangwa banywa ku manywa bakamwihishahisha mu gihe abandi basibye,avuga ko ingeso nk’izo zidakwiye umuyisilamu w’ukuri, ko abagaragaye mu bikorwa nk’ibyo,ubutaha babyirinda, bagakurikiza uwo mugenzo wa kiyisilamu nk’uko uri.
Sheikh Kayitsinga Abdallah,umwe mu bakuru b’abayisilamu muri aka karere, yabwiye Bwiza.com ko igisibo gitagatifu cya Ramadhan gifite agaciro gakomeye cyane mu idini ya Isilamu, kuko ukwezi kw’igisibo ari ukwezi bemera ko gusumba andi yose.
Ngo ni ko kwezi intumwa y’Imana Muhamedi yakiriyemo umurongo wa mbere wa koruwani,kukagiramo n’ijoro ry’ubugabe bw’Imana, rishakirwa mu minsi 10 ya nyuma y’uko kwezi, rikaba ari ryo joro Malayika w’Imana Gabriel amanukamo aje guha umugisha abagaragu b’Imana bariraye, aho baba basabwa kurirara ryose uko ryakabaye bataryamye, basenga,ugize amahirwe uwo Malayika Gabriel agasanga arimo asenga,ibyo asabye Imana byose irabimuha ibyo itamuhaye muri uko kwezi akazabibonera mu ijuru,ari yo mpamvu nta muyisilamu w’ukuri ukwiye kugukinisha.
Mukamusoni Mariam, yavuze ko iki gisibo bagikozemo byinshi birimo gufasha abatishoboye, gusura abarwariye mu bitaro no gusangira n’abatagize icyo bafite, avuga ko nk’uko babisabwe n’abayobozi babo, ibyabaranze mu gisibo bazabikomeza.
Ati: “Nubwo muri iki gihe ibiciro by’ibiribwa byazamutse cyane ku buryo kubona icyo urya n’icyo uha abadafite bitoroshye,ariko ntibyadukanze kuko twabonye hari abo muri twe bashonje, duteranya ibyo dushoboye tubyohereza ku musigiti abayobozi bacu barabibagabanya, ku buryo nta washonje cyangwa ngo akore igisibo yiganyira icyo arya ku mugoroba, ngasaba ko uwo mutima mwiza twawukomeza no mu bindi bihe, ntihagire uraza abana ubusa duhari,kuko iyo mirmo ni yo bazatuvuga tuvuye kuri iyi si,tukanayisanga aho tuzajya.’’
Kugira ngo uko gusangira n’abatabifite bishoboke ngo byagizwemo uruhare rukomeye cyane n’ubuyobozi bukuru bw’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda nk’uko bivugwa na Sheikh Nsengiyumva Miradji,umuyobozi w’abayisilamu mu karere ka Rusizi.
Ati: “Turashimira cyane abayisilamu uko bitwaye muri iki gisibo,bagakemura amakimbirane hagati yabo ku bari bayafitanye, tugashimira abitangiye abandi babagaburira,tukabasaba ko bitaba mu gisibo gusa,ko byanakomeza no muri aya mezi yandi, tukanashimira byimazeyo ubuyobozi bukuru bw’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda,kuba bwarafashije abayisilamu mu gihugu hose mu biribwa byafashije abatishoboye gusiba neza,ntacyo biganyira.’’
Mu myaka ya za 2015, akarere ka Rusizi kagiye kagaragaramo ibikorwa by’ubutagondwa n’iterabwoba byakorwaga na rumwe mu rubyiruko rw’abayisilamu, byageze n’aho bamwe mu banyeshuri b’abayisilamu bagenda bacagagura amakayi ya bagenzi babo bigana batari abayisilamu, Sheikh Nsengiyumva Miradji akavuga ko ubu byahagaze bitakiharangwa, agashimira inzego zinyuranye z’igihugu zirimo n’iz’umutekano zabibafashijemo, akavuga ko kuri ubu urubyiruko rw’abayisilamu rukurikiranirwa hafi cyane mu bikorwa byarwo bya bui munsi, hirindwa ko ibikorwa bibi nk’ibyo byagaruka, ko ahubwo abayisilamu bose n’urwo rubyiruko rurimo,bakomeza gufatanyiriza hamwe kongera ibikorwa by’iterambere bagezeho no kubibungabunga.






