Abaturage b’imirenge ya Gashonga na Nzahaha bivuriza ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki kiri mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi kimwe n’abajyanama b’ubuzima bakorana n’iki kigo nderabuzima baratakambira ubuyobzi bw’Akarere ka Rusizi ngo bubatunganirize imihanda 2 ihagera, kuko nta kinyabiziga na kimwe gishobora kugeza umurwayi cyangwa umugore uri kunda kuri iki kigo nderabuzima mu bihe by’imvura.
Mu maganya menshi, aba baturage n’abajyanama babo b’ubuzima , bavuga ko muri 2013 ari bwo bahawe iki kigo nderabuzima rukumbi kiboneka muri uyu murenge ubuyobozi bumaze kubona imvune bavunikaga bagana ibindi bigo nderabuzima biri kure cyane yabo,ariko ko n’ubundi umumaro wacyo wababereye muke kuko mu gihe cy’imvura urwaye cyangwa umugore ukuriwe atabura kubunza imitima yibaza uko ahagera,bigatuma abashoboye bagana ibigo nderabuzima baganaga mbere y’uko bagihabwa.
Abagana iki kigo nderabuzima bahangayikishijwe n’umuhanda mubi uhagera
Uwizeyimana Cécile uhivuriza aturutse mu murenge wa Gashonga yagize ati: “Nibaduhe umuhanda muzima nibura umwe muri ibiri dukoresha tuza hano kuko imyaka 7 yose abagore bari ku nda n’abajyanama b’ubuzima babaherekeje baza n’amaguru kugera hano mu gihe cy’imvura n’impungenge zo kuba umugore ukuriwe yanyerera akikubita hasi agapfana n’uwo atwite, ndibaza ko nta muyobozi n’umwe byashimisha, na Minisitiri w’ubuzima aramutse ageze hano mu gihe cy’imvura akabona akababaro kacu ubanza yasiga avuze ko hagira igikorwa.’’
Abajyanama b’ubuzima bakorana n’iki kigo nderabuzima bavuga ko bahombera cyane muri iki kibazo kuko kugira ngo bazahageze umurwayi urembye cyangwa umugore ugiye kubyara n’amaguru,nijoro,mu mvura cyangwa yaguye ku manywa bibabera ingorabahizi, bigatuma abo bitaho bigira mu bindi bigo nderabuzima kugera yo biborohera, agahimbazamusyi bahabwa na MINISANTE ku muturage bitayeho bakababura, iterambere rya koperative yabo n’iryabo ubwabo rikahazaharira.
Nyirangoga Anathalie wo mu kagari ka Rebero mu murenge wa Nzahaha ati’’ Uyu muhanda umeze nabi cyane nta muyobozi utawubona. Uratugora cyane ukagora n’abarwayi,n’uwo tugejeje kuri iki kigo nderabuzima kugira ngo azagere ku bitaro bya Mibilizi haba ari aha Nyagasani, n’iyo nyiri umurwayi yakwishakira ubushobozi bwo kuhamugeza mu modoka cyangwa moto ntibishoboka ku muntu urembye n’uyu muhanda, natwe nk’abajyanama b’ubuzima ingaruka zabyo zikatugeraho mu buryo bwinshi tukifuza ko wakorwa vuba tukaruhuka.’’
Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima,Gatabazi Jean Bosco, na we avuga ko kugira imihanda 2 yose mibi, nta mbangukiragutabara iki kigo gifite, bisaba gutegereza iturutse ku bitaro bya Mibilizi kenshi ihagera itinze yagiye ahandi ni ingorane zikomeye.
Ati: “Kugira ngo umurwayi urembye cyangwa umugore uri ku nda agere ku mbangukiragutabara bisaba ko ihagarara ahajya kuba heza nko mu kilometero cyose, abaganga bakamujyana ku gatanda k’abarwayi n’amaguru, n’ubwoba ko banyerera bakamutura hasi, bakahamugeza akabona kujyanwa ku bitaro bya Mibilizi.
Murumva ko byica serivisi zagombaga guhabwa abandi batugannye kuko abagombaga kuzibaha baba bajyanye uwo wundi aho bahurira n’iyo mbangukiragutabara, bikaba byateza ibindi bibazo tutiteze ari yo mpamvu gukora nibura umwe muri iyi mihanda byihutirwa cyane kandi ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’Akarere burabizi,dutegereje icyo buzabikoraho.’’
Aba bajyanama b’ubuzima bavuga ko kugeza umugore utwite muri iyi nzu y’ababyeyi bitoroshye mu bihe by’imvura
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem,avuga ko atari aha gusa havugwa ibibazo by’imihanda mibi,kuko n’imirenge ya Nkanka, Bweyeye, Nkungu na Giheke ibibazo nk’ibyo bihari bihangayikishije ubuyobozi bw’Akarere.
Ati: “Dufite ibilometero birenga 80 by’imihanda mibi mu duce tunyuranye tw’aka karere, muri ibi bihe duhanganye n’umuhanda wa Mashesha- Mibilizi na wo utatworoheye,uko ubushobozi buboneka n’iriya izakorwa bidatinze,niturangiza uriya wa Mashesha-Mibilizi tuzareba ukurikiraho ubabaje kurusha indi,bityo bityo.’’
Abaturage batatse umuhanda mu gihe hari hashize igihe iki kigo nderabuzima kitagira amashanyarazi, ababyeyi babyarira kudutadowa yo bakaba bamaze iminsi mike bayabonye, Bizimana Innocent uhagarariye koperative komeza ubeho Rwinzuki y’abajyanama b’ubuzima bakorana na cyo akavuga ko igihe cyose ibibazo by’imihanda n’imbangukiragutabara bikibazitiye,ibipimo basabwa bizahora hasi ku rwgo rw’iki kigo, urw’umurenge n’urwabajyanama b’ubuzima ubwabo kandi baba bitanze ngo banoze imikorere nk’uko babisabwa.


