aba_bagore_baravuga_ko_bari_bamaze_igihe_kirekire_badasinzira_kubera_kuribwa_n_amenyo_cyane_n_ibyatsi_bayashyiragamo_bikaba_ibyo_koroshya_gusa.jpg

Rusizi: Abivuriza kuri C.S Gikundamvura barasaba ibitaro bya Mibilizi ubuvugizi bw’abanganga bahoraho b’amenyo n’amaso

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’itakamba ry’abaturage b’umurenge wa Butare mu karere ka Rusizi bivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo, basaba MINISANTE kubaha abaganga bahoraho b’amenyo n’amaso kuko benshi batayivuza kubera kubura aho bayivuriza kuko ibitaro bya Mibilizi aho biri bo bahita iyo bigwa hagera umugabo hagasiba undi, n’abivuriza ku kigo nderabuzima cya Gikundamvura baravuga ko bahangayikishijwe n’izi ndwara zahabaye nk’icyorezo kandi na bo kugera ku bitaro bya Mibilizi bitaborohera,bagasaba ibi bitaro ubuvugizi muri MINISANTE bagahabwa aba baganga.

Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo ibi bitaro byoherezaga abavura izi ndwara kuri iki kigo nderabuzima cya Gikundamvura muri gahunda yabo isanzwe yo kwegereza serivisi zimwe na zimwe abaturage cyane cyane abo mu mirenge ya kure bigora kugera byoroshye kuri ibi bitaro, bamwe muri bo bagaragaje ko bafite ibibazo bikomeye by’indwara z’amenyo n’amaso ziyongera umunsi ku wundi, bamwe bakabura uko bazivuza bagakoresha ibyatsi bavuga ko byoroshya imisonga, n’abana bato zikaba zibagaragaramo cyane,bagasaba ibi bitaro, Diyoseze gatolika ya Cyangungu ,Akarere ka Rusizi na MINISANTE kutajenjekera iki kibazo babona gifata intera ndende.

Nyiramwiza Anualite wo mu mudugudu wa Mpuzamahanga,akagari ka Mpinga muri uyu murenge, avuga ko amaze igihe kinini atabasha gusinzira kubera iryinyo rimaze igihe kirekire ryaracukutse, ritera imisonga myinshi cyane ikagera no mu mutwe na wo ukamurya cyane n’amaso akazamo amarira. Ngo ntacyo yashoboraga kurya bimworoheye amaso,amenyo n’umutwe byose bimurira rimwe kandi kugera ku bitaro byamusaba aya moto arenga 10.000 kugenda no kugaruka,amaguru bigasaba kurara nzira,akabona atabishobora.

Ati: “Dufite ibibazo by’amenyo byaturenze kandi kuyajyana ku bitaro bya Mibilizi bidusaba kurara nzira cyangwa kugurisha utwo ufite ushaka aya moto akugezayo bikatugora, ni yo mpamvu bamwe bahitamo gusanga ba magendu rimwe na rimwe bakayakuramo nabi bayacikirizamo, abandi tugashaka ibyatsi byo mu gasozi birimo imiravumba n’utundi twatsi, tukabyotsa tugashyiramo akunyu tukajundika ngo imisonga igabanuke, tugahora muri ibyo n’uburwyi bukomeza kuko n’uje hano ku kigo nderabuzima ni utunini two koroshya gusa bamuha bakamwohereza ku bitaro kandi hajya bake.’’

Nyirankunzurwanda Delphine wari wazanye umwana w’imyaka 7 ufite ibibazo by’amaso n’amenyo icyarimwe, bigaragara ko urwasaya rwatangiye kwangirika rubyimbye biboneka, n’amaso atabona neza, ati: “Ni ibibazo biri no mu bana bato benshi, bamwe no kwiga bibananira kubera ububabare. Nk’uyu kumujyana I Mibilizi byansaba kumutegera moto nanjye ngatega indi byantwara amafaranga arenga 20.000 kugenda no kugaruka kuko ntiyavayo atanariye. Nayakura he?

Nk’aba baganga baje bari bamaze igihe kinini cyane batagera hano, hari n’igihe baza ku kigo nderabuzima cya Mashesha twajyayo tukahahurira n’abandi benshi ntituvuze twakubise n’amaguru y’ubusa. Nibatwegereze serivisi tuvurirwe hafi kuko turagowe n’abana bacu kandi ni ikibazo usanga henshi mu giturage.’’

Nyirasafari Alexianne wo mu kagari ka Kizura uvuga ko ikibazo cye cy’amaso kigeze ku ntera yo kutabona, ati: “Nta baganga tubona. Nkanjye maze igihe kirekire ndwaye amaso. Yatangiye gahorogahoro none ngeze aho ntakibona neza, nari narabuze aho nyivuriza uyu munsi numva ngo abaganga baje ndaza none muganga ambwiye ko imbere mu maso hatangiye kuzamo utubyimba dusatira imboni banyandikira indorerwamo z’amafaranga 35.000. Sinayabona nabuze icyo nakora.’’

Iyo ngira kivura kare simba mpuye n’aka kaga kose kandi ni jye wita ku rugo jyenyine umugabo yarantaye arigendera, nzarwitaho nte ntabona? Ni ikibazo kidakwiye gukinishwa rwose kandi urebye abafite ibibazo nk’ibi muri ibi biturage, twavuga ko byabaye nk’icyorezo na ba magendu bashaka kutwigirizaho nkana batubwira ko babishoboye benshi bakahangirikira,ubuyobozi bukwiye kubihagurukira kuko ari ibibazo bikomeye.’’

Aba bose n’abandi bavuga ko ikibazo gikomeye bafite ari ukubura aho bivuriza izi ndwara hahoraho zikagera aho zibarenga bamwe bakishora kwa magendu ku kibazo cy’amenyo ngo ayakure aho kuyakura neza akayacikirizamo,abandi bagakoresha ibyatsi nyamara bitizewe neza mu kuvura,Ntakirutimana J.Baptiste uvura indwara zo mu kanwa n’amenyo mu bitaro bya Mibilizi na we akavuga ko ari ikibazo gikomeye cyane.

Ati: “Mu bo twavuye amenyo twasanzemo 2 bari baragiye kuyikuza kwa magendu ayacikirizamo. Kuyakura byatugoye cyane,nyamara iyo agana abaganga kare bari kubikora. Icyifuzo cyabo rwose kirumvikana kuko kuva hano kugera ku bitaro bya Mibilizi ugiye kuyivuza biraremereye cyane, hakwiye ubuvugizi bakavurirwa hafi ku buryo buhoraho nk’uko babisaba.

Twasanze n’abarwaye ishinya bamwe bita ifumbi kandi atari yo, ari imyanda iba yaritsindagiyeho ishinya igatangira kugenda ibyimba bikaba ikibazo gikomeye, abafite amenyo yatobaguritse ku buryo buremereye, n’ababyimbye igisenge cy’akanwa,abo bose batabonye uburyo bwo kwivuza. Nubwo hakiri ikibazo cy’abaganga bake ariko ibigo nderabuzima nk’ibi bya kure cyane y’ibitaro nanjye nsanga bikwiye kwitabwaho by’umwihariko.’’

Ibi ahurizaho na mugenzi we uvura amaso muri ibi bitaro,Karango J.Baptiste uvuga na we ko hagaragara ibibazo by’amaso byinshi biba bikeneye kwitabwaho umunsi ku wundi , bititabwaho kubera ibi bibazo byose abaturage bagaragaza, n’umuyobozi w’iki kigo nderabuzima,Ndikumana Elisé ashimangira icyifuzo cy’abaturage.

Ati: “Gifite ishingiro rwose kandi natwe tubigaragaza buri gihe. Ibibazo by’indwara z’amaso,amenyo n’izindi zo mu kanwa ni byinshi cyane,ariko dutekereza ko MINISANTE iri kubivugutira umuti kuko ku mbonerahamwe nshya y’abakozi bagenewe ikigo nderabuzima n’abaganga b’amenyo barimo, ikibazo kikaba ko bigenda biguru ntege kuko muri Rusizi nta kigo nderabuzima na kimwe gifite muganga w’amenyo kandi bakenewe cyane. N’amaso abo dufite si bo twakagize, kandi nk’uwo w’amenyo yagombye kuba yarabonetse kuko ari ku mbonerahamwe ya 2020.’’

Uku gutakamba kw’abaturage usanga no mu bindi bigo nderabuzima byo muri zone y’ibi bitaro, cyane ibiri kure nka Nyabitimbo, Rwinzuki,Nkungu n’ibindi ,n’ibibazo bindi bishamikiyeho nk’uko kujya kwa magendu, kwivurishya ibyatsi n’ibindi bishobora kubakururira izindi ndwara bashobora guterwa n’uko kwibwira ko ibyo bakorerwa n’ababavura gutyo ari ubuvuzi babaha, umuyobozi w’ibitaro bya Mibilizi, Dr Nzaramba Théoneste avuga ko abaganga bahoraho hariya hantu atavuga ko bapfa kuboneka ariko ubuvugizi bukomeje muri MINISANTE kuko biboneka ko ari ikibazo kiremereye cyane, akizeza ko igihe kitarakemuka ku rwego rw’iyi Minisiteri, bo bakomeje igikorwa batangiye cyo kwegereza aba baturage izi serivisi.

Gusa ngo ntibihagije ugereranije n’ibigo nderabuzima byose baba bagomba gusanga n’ubushobozi bafite,ariko ko nubwo batakwegereza abaturage izi serivisi buri munsi kubera ko bakorera henshi n’abaganga babyo bakiri bake,hagomba no kugira usigara ku bitaro mu gihe undi yasanze abaturage ku kigo nderabuzima, gutanga abaganga bahoraho b’izi ndwara muri ibi bigo nderabuzima nk’uko abaturage babyifuza kikaba ari cyo gisubizo nyacyo,na we abona cyaba kirambye.
aba_bagore_baravuga_ko_bari_bamaze_igihe_kirekire_badasinzira_kubera_kuribwa_n_amenyo_cyane_n_ibyatsi_bayashyiragamo_bikaba_ibyo_koroshya_gusa.jpg
umuyobozi_w_ikigo_nderabuzima_cya_gikundamvura_ndikumana_elise_avuga_ko_ubusabe_bw_aba_baturage_bufite_ishingiro_kuko_ibibazo_by_amenyo_n_amaso_bihagaragara_cyane_kugera_ku_buvuzi_nyabwo_bikagorana.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *