Rusizi: Abize imyuga barasaba ibikoresho by’ibanze byo gutangirana akazi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage 128 bo mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi biganjemo urubyiruko barangije kwiga imyuga, baravuga ko bakurikije ibyo babona muri bagenzi babo bayirangije ahandi babuze icyo bayikoresha kubera ubukene butuma batabona ibikoresho by’ibanze no gukodesha aho bakorera ngo batangire kubyaza umusaruro ubwo bumenyi, na bo bikaba ari ko bishobora kubagendekera, barasaba ubuvugizi ngo babashe kubona ibikoresho batangire kubyaza umusaruro ubwo bumenyi bahawe.

Bavuga ko bashimira umushinga RW0318 wa ADEPR paruwasi ya Ntura uterwa inkunga na Compassion International wabigishije,usanzwe unabafashiriza bamwe mu bana babo cyangwa abo mu miryango yabo mu bitandukanye birimo kwiga,kuvuzwa n’ibindi, bakaba barabonye gufasha umwana umwe gusa mu muryango bidahagije bagahitamo kugira abandi bigisha imyuga mu miryango yabo ngo uwumenye akure abandi ku ngoyi y’ubukene bariho, ariko ko badakomeje kubafasha ngo ibyo bize babibyaze umusaruro n’ubundi baba basa n’abakorera ubusa.

Muhizi Marcel w’imyaka 22, avuga ko yacikirije amashuri kubera ubukene akabura icyo akora kandi yiyumvamo imbaraga z’ubusore, kubera no kuba imfubyi kuri se gufatanya na nyina kubeshaho bene nyina bikamugora cyane,ariko kuko hari umuvandimwe we ufashwa n’uyu mushinga na we yabyungukiyemo akigishwa iyi myuga ku buntu.

Ati’’ Nize gukora inkweto,amasomo ndayarangije ndashimira abampaye ubu bumenyi ariko n’ubundi mbona bikigoranye kugira icyo mbubyaza igihe nta gikoresho na kimwe mfite natangiza kuko bihenze ntabyigondera. Ndasaba ubuyobozi bw’uyu muhsinga, umurenge wa Giheke n’akarere ka Rusizi gutekereza cyane ku rubyiruko rurangiza kwiga imyuga, bakareba uko bitugendekera nyuma yo kuyirangiza, ntibuzuze amaraporo gusa ngo bafite umubare runaka w’urubyiruko rwize imyuga kandi ntacyo rwafashijwe rwo ruyibyaze umusaruro.

Badufashe kwishyira hamwe, nibashaka ibikoresho babiduhe nk’inguzanyo dukore tubyishyura aho kwicara gusa dusekwa n’abaturanyi ngo turutwa n’abataragiyeyo. Icyo bakirebe rwose byadufasha kuruta gufata impamyabushobozi no kuzifotorezaho ejo ubuzima ntibugire impinduka.’’

Nyirahirwa Marie Grâce w’imyaka 45 wize kudodesha imashini no kuboha udutete twifashishwa mu guhaha na we ati’’ Nize kudoda ariko ubukene ntibushobora gutuma mbona imashini ndodesha. Twagombaga kwishyira hamwe tugashaka inzu dukoreramo kuri santere y’ubucuruzi ariko tuyikodeshe tuyikoreremo iki nta bikoresho? Bari bagize igitekerezo cyiza cyo gufasha umuryango aho gufasha umwana wenyine badufasha kwiga ngo tubesheho umuryango wose. Ariko biratumarira iki kugenda n’ubundi tukicara twibagirwa n’ibyo twize?

Badufata turi abakene cyane, bakatwigisha bazi ko nta bushobozi bw’ibikoresho no gukodesha aho dukorera tuzabona ngo ibyo twize bizamure imiryango yacu,abatwigisha bo akabo baba bakarangije rwose turabashimira,ariko Leta ntikwiye no kureba ko n’iyo ntambwe yaterwa twashaka tukajya dukora twishyura ariko twakoze, cyane cyane ko twumva ngo habaho n’ibigega by’ingwate ariko ntitubibone tukibaza aho bikorera hakatuyobera?’’

Umushumba w’itorero ADER paruwasi ya Ntura uyu mushinga ubarizwamo,Rév.Sekaganda Samuel, avuga ko ibyo bavuga ari ukuri kandi batangiye gutekereza uburyo n’ubu buvugizi babukora nyuma yo kubona ko hari abana bashobora kuba bahabwa n’ibyo badakeneye cyane, nyamara gufasha umuryango kugira icyo ugeraho kiramba byafasha kurushaho.

Ati’’ Natwe dusanga guha nk’umwana inkweto cyangwa imyenda y’ishuri myinshi birenze ibyo akeneye, cyangwa wamuha matora iwabo bakayiryamiraho kubera kubura indi n’ubundi umwana dushakira imibereho myiza ntimugereho uko tubyifuza, ibyiza ni ukwigisha n’undi wo mu muryango umwuga nk’uku akagira icyo amarira umuryango wose na wa mwana arimo nubwo dukomeza kumwitaho.
Ariko koko kwigisha utazabyaza umusaruro ibyo yize kandi natwe tubibona n’ubundi si ugukemura ikibazo dushaka gukemura mu buryo burambye. Turi gutekereza uko ubufasha umwana agenerwa n’abaterankunga be, bwafasha kugura nk’iyo mashini cyangwa abarangije tukababumbira hamwe, tugakomanga hirya no hino n’ubwo babona ibikoresho nk’inguzanyo nk’uko babivuga, bagakora ,ikibonetse bakishyura bagira n’icyo basagura gifasha umuryango.

Natwe twumva byaba byiza, ni byo turi gutekereza,ariko igihe bikiri mu bitekerezo turasaba aba kuba birwanaho badapfusha ubumenyi ubusa,kuko n’Imana ifasha uwifashije.’’

Ushinzwe iterambere ry’ishoramari mu murenge wa Giheke Muhirwa Gasita Félix avuga ko na bo iki kibazo bakibonye, cyane ko uyu murenge abaturage bawo benshi bacungira ku buhinzi n’ubworozi,hakenewe n’abandi biga ibindi bizamura imibereho yabo, bikaba byaba bibabaje kumara igihe wiga umwuga warangiza ubukene bw’ibikoresho n’aho ukorera bikakubera imbogamizi zo kuwubyaza umusaruro, ko bakibonye kandi batangiye kugishakira igisubizo.

Ati’’ turakibona ndetse muri bariya hari abishyize hamwe twasabiye ibikoresho mu bafatanyabikorwa bacu bandi kandi biri mu nzira nziza, n’abandi tuzagenda tubafasha kwishyira hamwe dufatanye n’itorero ADEPR gukomanga hirya no hino turebe ko twabafasha,ariko na bo ntibicare ngo badutegereze gusa ntacyo bakora, bategereze ariko berekana icyo n’ubafasha yaheraho.’’

Uretse aba, ngo hari abandi bagera ku 150 uyu mushinga ugiye kongera kwigisha nk’uko umuyobozi wawo Izabayo Pascal abivuga, na we akavuga ko imbaraga bakoresha mu kubigisha iyi myuga nizongerwaho no gusubiza ibi byifuzo bindi, bizazamura iyi miryango, ubukene bwayibayeho nk’akarande bukaranduka ku bufatanye n’inzego zose bireba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *