Rusizi: Abize muri TTC Mururu basabwe umusanzu wabo mu gukemura ibibazo iri shuri rifite

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’ishuri TTC Mururu riri mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi buvuga ko hari bimwe mu bibazo rifite bibangamira imigendekere myiza y’ireme ry’uburezi bifuza, nko kuba ryarubakiwe Laboratwari ariko kugeza ubu akaba nta bikoresho birimo bifasha abiga kuzigisha amasiyanse, bamwe mu bana bareka kwiga kubera ubukene bw’ababyeyi,ishuri ritazitiye bikabangamira umutekano w’abanyeshuri n’ibindi, byose bigira ingaruka ku myigire myiza y’abahiga.

Ibi bibazo kimwe n’ibindi nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi w’iri shuri Frère Mfurayase Jean ngo biri mu byatumye batekereza guhuza abaryizemo kuva ryashingwa mu 1976 kugeza ubu muri gahunda isanzwe ya’garuka ushime’ aho abize mu ishuri runaka bari mu mirimo itandukanye hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo bagaruka bakungurana ibitekerezo ku cyo barikorera kiriteza imbere kigaha ingufu n’ababa bakihiga,aho batekereza ko imbaraga zabo zakora byinshi.

Uyu muyobozi asanga izi ngo ari imbaraga zikomeye,cyane cyane ko muri iki gihe hari n’abasigaye baca abana intege bababwira ko kwiga uburezi ntaho bitaniye no kwiraga ubukene kubera ko ngo ababurangije badakora ahari ifaranga ritubutse, nyamara iyo baje bari mu mirimo itandukanye baha abiga ubu ubuhamya bw’ inyungu bakesha ubumenyi bahakuye bikongerera ingufu abo bacibwaga intege n’abandi, kugira n’icyo bakora ngo bazamure aho bize na byo bigaha ingufu abacyiga zo kumva ko na bo nibarangiza amashuri ubuzima buzaba bwiza bakazagira icyo bimarira n’icyo bamarira abo basize ku ntebe y’ishuri.

Ati’’ dufite ingero nyinshi z’abize ahantu basubirayo bakahazamuura mu buryo bufatika bwaba ubw’ibitekerezo, ingufu z’ubushobozi bw’amafaranga n’ibindi bishobora gukenerwa kandi byagiye bigenda neza ni yo mpamvu natwe twumva hari byinshi bashobora kugiramo uruhare bikagirira akamaro bagenzi babo biga hano.’’
Yarakomeje ati’’ nk’ubu dufite ikibazo cy’ingutu cy’ishuri ritazitiye,hari aho ababyeyi bazitiye hegereye aho abakobwa barara, ariko n’ahasigaye twumva hakorwa.

Dufite n’ikindi gikomeza kongera ubukana uko umwaka utashye,aho hari abana bava mu ishuri cyangwa bakiga ahatari inderabarezi kandi ari yo bashakaga kubera ubukene bw’ababyeyi amafaranga y’ishuri yabuze.

Twashyizeho ikigega duhuriramo n’abanyeshuri ngo tugoboke abana nk’abo ariko kubera ubwinshi bwabo bikaturenga, batwijeje uruhare rwabo muri ibyo ,byafasha ko abana bose biga n’udafite ubushobozi agafashwa kandi twizeye ko bizagenda neza.’’

Avuga ko hari ibikeneye imbaraga za Leta kuko bihenze cyane, nk’icyo kubona ibikoresho bya Laboratwari n’ibindi bikomeye bikenewe,ariko n’ibyo ababyeyi cyangwa aba bahize bashobora gufasha na byo bayigira akamaro kuko hari byinshi bigikenewe, izi mbaraga zikaba zidakwiye kwirengagizwa.

Bamwe mu baharangije bakorera imirimo itandukanye mu gihugu no hanze yacyo,babwiye Bwiza.com ko bazirikana ibyo igihugu cyabatanzeho ngo bige,kugira uruhare mu kuzamura barumuna babo bakumva ari ishema rikomeye kuri bo.

Ntibagirirwa Molisho waharangije muri 2006 akaba akora imirimo y’ubucuruzi i Maputo muri Mozambike na we wari witabiriye gutangiza iri huriro yagize ati’’ nubwo turi kure y’igihugu cyacu n’amashuri yatureze ariko ibyo badukoreye byatumye tugera aho turi ubu turabizirikana cyane, ni yo mpamvu twiteguye kugira uruhare rukomeye mu gushakira umuti ibibazo bihari kugira ngo na barumuna bacu na bashiki bacu bahiga ubu bumve ko bashyigikiwe,kandi nta kizatunanira dushyize hamwe n’ubuyobozi bwacu.’’

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette na we wahize, yavuze ko kugaruka aho wize ukagira n’uruhare mu kuhazamura ntako bisa, na we ngo agiye gufatanya na bagenzi be uruhare rwabo mu gukemura bimwe mu bibazo babwiwe, cyane cyane icy’abana babura uburyo biga kubera kubura amafaranga y’ishuri n’icy’ishuri ritazitiye, uko bazashobozwa bakazafasha mu ikemuka ryabyo.

Habishuti Roger Papias uhagarariye ababyeyi baharerera, yashimye ibitekerezo by’aba bahize byiyongera ku byabo mu kuzamura aho barerera,avuga ko bazashyigikirana muri gahunda ya Leta yo kuzamura ireme ry’uburezi,abana 575 bahiga bakiga neza nta nkomyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *