Mu gihe hari hashize iminsi abatuye umujyi wa Rusizi n’inkengero zawo binubira gutegerwa mu mayira bagashikuzwa ibyo bafite birimo udukapu turimo amafaranga, telefoni n’ibindi, hakaba n’ababyuka bagasanga inzu bararamo, ibikoni, ibiraro cyangwa izindi zatobowe ibirimo byose byibwe, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko hari benshi mu bakekwaho ubwo bujura bamaze gufatwa, barimo n’abafatanwa ibyo bibye, mu cyuho.
Ni nyuma y’aho mu cyumweru kimwe,mu murenge wa Gihundwe, umwe muri 3 igize umujyi wa Rusizi, hamaze gufatirwa 17 bakekwaho ubwo bujura, barimo 2 bafatanywe ibyo bari bamaze kwiba mu yindi mirenge,umwe afatanwa ihene, undi inkoko, hakaba n’abategeraga abaturage mu mayira, haba mu mujyi, n’inkengero zawo.
Muri abo bafatwa nk’uko bivugwa n’ubuyobozi, ngo abenshi ni abari mu kigero cy’imyaka hagati ya 20 na 40, bagombye kuba bakora indi mirimo ariko bahitamo kubuza umutekano abaturage babacuza utwabo, hakaba abo basangana ibyuma binyuranye bakoresha, bamwe muri bo, nyuma yo kwambura abaturage, cyane cyane abo batega mu masaha akuze y’ijoro bavuye nko mu ngendo batinze, hari abirukankira mu bizu bituzuye cyangwa bitabamo abantu, ari yo mpamvu ubuyobozi busaba abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano kugira ngo bakumire ibi byaha.
Aganira na BWIZA kuri iki kibazo, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, yavuze ko iyo ikibazo nk’iki cyatangiye kugaragara, bafatanya n’inzego z’umutekano n’irondo ry’umwuga, bakiga ingamba zo guhashya abo bajura cyangwa kubagabanya.
Ati: “Tumaze iminsi tubafata cyane. Hari benshi bafatanwa ibyo bibye,mu cyuho, bagashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha( RIB),bakajyanwa muri gereza, bagashinjwa ibyaha,bagafungwa harimo no kuriha ibyo bibye, hakaba ariko n’abatabifatanwa ako kanya,bakajyanwa mu kigo cy’inzererezi ngo ibyabo bibanze bisuzumwe neza.’’
Avuga ko, uko umujyi ugenda ukura ari ko n’ubujura bugenda buhindura isura, ari yo mpamvu ubufatanye bw’inzego zose bireba ari ngombwa, uzi umujura akihutira gutanga amakuru, ntamuhishire,kuko harimo abakora mu bimeze nk’amatsinda muri ubwo bugizi bwa nabi, ari yo mpamvu biba bisaba isesengura ryimbitse kuri buri wese ufashwe, abo bigaragayeho nta dushidikanya, bakabiryozwa.
Ku mpungenge zakomeje kugaragazwa n’abaturage,ko hari abajura ruharwa, bazwi, bambura abaturage ku manywa y’ihangu,baba ababakora mu mifuka, n’ababategera mu nzirakuri ayo manywa no ku mugoroba bakabashikuza ibyo bafite, n’ababasanga mu nzu nijoro bamwe mu baturage bakanabakingirana batabizi, bamara gusinzira abo bajura bakabiba bagakingura bakigendera,mugitondo umuturage yabyuka agasanga inzu yose bayirangije, nyamara abafashwe bagahita barekurwa.
Ibi ngo bica intege abaturage cyane bikanarushaho kubatera impunegenge ku mutekano wabo kuko uwo mujura agarukana ubukana burenze ubwa mbere,uretse kwiba umuturage akaba yanamwica, bagasaba ko ufashwe atajya ahita arekurwa.
Visi Meya Ndagijimana ati: “Nabagira inama yo kutarambirwa,bagahora batanga amakuru kuko n’abakora ubwo bugizi bwa nabi bahora bahindura amayeri, aho hari abafatwa bakagaragaza ko ibyo bafatanywe babiguze, ababura ababashinja imbere y’ubugenzacyaha,n’ibindi bakarekurwa,ariko iyo umuntu afashwe inshuro nyinshi, hari amakuru akomeye amugaragaza muri ubwo bujura ntarekurwa kuko hari benshi bafunzwe,banakatiwe n’inkiko.’’
Muri aba bajura bafashwe, bamwe muri bo basanzwe ari abo hanze y’aka karere kuko harimo abo mu turere twa Nyamasheke na Rutsiro,uyu muyobozi akavuga ko iyo nk’uwo afashwe ari uwo mu kandi karere habaho imkoranire n’ubuyobozi bwako, akagashyikirizwa agahanirwayo, ko atagerayo ngo yidegembye cyangwa agaruke kwidegembya muri uno mujyi nk’uko benshi babitekereza.
Ku kibazo cy’abafatwa bakajyanwa Iwawa,bakagororwa,bakagaruka hashira iminsi mike bakongera gufatirwa mu bujura,bamwe bakavuga ko biterwa n’uko ibikoresho by’imyuga bemererwa batabihabwa, babona inzara igiye kubica bagasubira kwiba,uyu muyobozi avuga ko nta n’umwe ubura ibikoresho aba yagenewe,ko ahubwo ikibazo gihari ari uko babihabwa bagahita babigurisha bagasubira gushaka ibyo bita ubuzima bworoshye bwo kwiba, ko iyo nk’uwo yongeye gufatwa ahanwa bigaragara.
Mu byo abatuye uyu mujyi bavuga kandi ko batanashira amakenga bamwe mu banyerondo, ngo baba bafatanya n’abajura kubayogoza cyangwa babakingira ikibaba bakaza kugabana ibyo bibye, bamwe mu banyerondo bakavuga ko biterwa n’uko basa n’abakorera ubusa kuko imisanzu ibahemba isabwa abaturage batayitanga neza ngo babone icyo bahembwa, bakavuga ko bisubiwemo, irondo ry’umwuga rigahembwa n’akarere,bagahabwa umushahara uhoraho, utaza ngo ejo ubure, ari bwo hajyamo koko ab’umwuga, b’inyangamugayo.
Visi Meya Ndagijimana asanga byakomeza gukorwa uko biri ubu,ahubwo buri muturage agakora icyo asabwa ngo umutekano ucungwe neza,kuko ngo mu bakozi akarere gafite kaba gafite n’izindi nshingano nyinshi zo kurinda umutekano, bidakozwe n’abanyerondo gusa, gukorwa n’abaturage bikaba ntacyo bitwaye, ahubwo bigomba kunozwa, ibitameze neza bikarebwaho, bigakosorwa.
Muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka usanga abajura muri uyu mujyi bakajije umurego, bagaragaramo n’abambura abanyamahanga baba bawujemo batawuzi neza, cyane abakongomanikazi bashikuzwa udukapu turimo amafaranga baba baje guhahisha, aka karere kakaba kandi kanahanganye n’insoresore ziyise abameni zo mu murenge wa Nyakarenzo zigaragara mu bujura bushukana bukoresheje ikoranabuhanga, aho bivugwa ko haherutse gufatwa 28 muri zo, abaturage bagasabwa kudahishira abo baziho izo ngeso mbi bose.
Bibaye hashize iminsi mike gusa no mu murenge wa Kamembe hafatiwe abandi bajura 31, n’abandi ngo bagiye bafatwa mu minsi yakurikiyeho, kikaba ngo ari igikorwa gikomeza.




4 Responses
Rusizi: Abo bivugwa ko bari bamaze iminsi bamburira abaturage mu mayira n’abatobora inzu bafashwe
abobajura bakanirwe urubakwiye.
Rusizi: Abo bivugwa ko bari bamaze iminsi bamburira abaturage mu mayira n’abatobora inzu bafashwe
abobajura bakanirwe urubakwiye.
Rusizi: Abo bivugwa ko bari bamaze iminsi bamburira abaturage mu mayira n’abatobora inzu bafashwe
Ark mujye mubafungu bagumemo
Rusizi: Abo bivugwa ko bari bamaze iminsi bamburira abaturage mu mayira n’abatobora inzu bafashwe
Ark mujye mubafungu bagumemo