Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burizeza imiryango 13 y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma igizwe n’abantu 55 batuye mu mudugudu wa Tuwonane, akagari ka Gatsiro, umurenge wa Gihundwe, ivuga ko ifite ibibazo by’ubukene bukabije, kubikemura buhereye ku kuyiha asambu yo guhinga.
Iyi miryango ivuga ko yose ikomoka ku musaza witwa Simparikubwabo Augustin w’imyaka 75, ivuga ko yakuwe aho yari ituye mu murenge wa Kamembe, ijyanwa muri Gihundwe, irubakirwa iratuzwa, ariko ntiyagira ikindi ihabwa, yaba imirima yo guhinga, amatungo, imirimo ikuraho ifaranga n’ikindi cyayibeshaho, bituma iba mu bukene bukabije, na bamwe mu bana babo babura ikibajyana ku mashuri, abandi batangira kuyavamo kubera inzara.
Simparikubwabo ati: “Aba bose n’abana babo ni jye bakomokaho. Twatujwe hano mu mudugudu wa Tuwonane tuvanywe ahandi twari dutuye, inzu baduhaye icyo gihe zimaze gusaza cyane,zimwe zatangiye kuva. Tuba mu buzima bugoye cyane kuko nta karima tugira duhinga, nta shinge nta rugero,nta cyo kurya dufite,nta tungo tugira,nta n’uwo tugira ufite icyo akora ngo abe yarwana ku bandi, ibyo bigatuma n’amashuri abana batayiga neza,kuko kwigana inzara batabishobora, nta n’amashanyarazi tugira ngo n’uvuye kwiga asubiremo amasomo, mbese ntitworohewe na mba.’’
Mukamusoni Drocella uhafite umugabo n’abana 3 ati: “Kuri ibi byose umubyeyi wacu avuze hiyongeragaho kuba twari tumaze igihe turyama habi cyane, ku byatsi no ku byenda byashaje, ubuyobozi bubibonye budusezeranya kuduha matora turyamaho. Zo baraziduhaye turabashimiye, ariko nibadukemurire ibibazo ku buryo burambye, baduye cyane cyane ubutaka duhinga, batworoze amatungo magufi turebe ko twazahuka, banadushakire icyo twakora cyavaho icyo dutungisha abana,n a ho ubundi inzara yazabatwicana.’’
Avuga ko batari abanebwe nk’uko abandi bantu bibwira, ko batanishimiye ko abana babo biga batarangiza amashuri kubera kwiga nabi, bashonje, barara habi mu nzu zenda kubagwaho, hari n’abagishakira abagore mu nzu z’ababyeyi babo kubera kubura ubushobozi bwo kubaka izabo,bigera n’aho urwaye akajyanwa ku bitaro adasurwa n’abo mu muryango we kubera kubura icyo bamugemurira.
Mukamusoni ati: “Natwe ntitwishimiye guhora twandaraye ku musozi kandi dushoboye, umuntu ahingira ikilo kimwe cy’ibishyimbo kandi afite umuryango, adashobora kugurisha agatungo ngo na we kamugoboke kuko ntayo tugira, cyangwa ngo abe ari twe duhora turihirwa mituweli, dutaka gufashwa kandi nta yindi ndwara turwaye, dufite imbaraga nk’abandi, tutagandira ubuyobozi, ahubwo ari ukubura gusa ikituzamura, kugeza n’aho urwaye akajyanwa kwa muganga, cyangwa umugore ugiye kubyara abura umugeraho muri twe kubera kwiganyiriza icyo yamugemurira, inzara ikaba yanakwicira umuntu mu bitaro? Bikwiye guhinduka rwose kuko natwe turashoboye.’’
Basaba akarere kubashingira amatsinda cyangwa koperative, bamwe mu bagore n’abakobwa babarimo bagahabwa igishoro gito babasha kwifashiha bagakora ubucuruzi buciriritse bwabazahura, cyangwa bagakorerwa utundi dushinga kugira ngo bagire aho bivana n’aho bigeza mu iterambere.
Mukeshimana Espérance ati: “Tugire gutuzwa kure y’aho tubasha kubona ibumba ngo tubumbe inkono nibura tuzigurishe make tube dutungwa n’ayo, n’aho badutuje tuze kumera nk’abasongarere batagira icyo bashoboye,ahubwo icyo dusabye cyose cyatuzamura bakavuga ko dufite imyumvire iri hasi? Si byo, natwe dufite ibitekerezo bizima, icyo tubura ni uburyo twakwizamura.’’
Yongeyeho ati: “Matora turazibonye, tugiye kuzisasa dukarabe tuziryameho,ariko gusinzira n’ubundi tutiyoroshe, ntacyo twariye, bizatugora, ni yo mpamvu dusaba n’uburingiti bwo kwiyorosa, ariko bakanibuka ko n’inzu batwubakiye zishaje cyane, imvura nigwa tutazi niba zitazatugwaho. Dufite ibibazo byinshi bisaba ko ubuyobozi buduhora hafi, bukatuganiriza, tukabugezaho ibyifuzo byacu, kuko dukennye ku mubiri ntidukennye mu mutwe nk’uko benshi babitekereza.’’
Bavuga ko nubwo imibereho yabo ikiri hasi ugereranije n’abaturanyi babo, ariko bashimira cyane perezida Kagame wabahesheje agaciro nk’ak’abandi banyarwanda, bagaturana n’abandi, bakicarana n’abandi ntawe ukibanena, bagahabwa aho batura bakanatuzwa, bagasaba inzego zibegereye kugera ikirenge mu cye, babashakira imibereho myiza nk’uko ayibifuriza.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne-Marie, avuga ko bahisemo kuba baheye iyi miryango ibi matela, nyuma yo kugezwaho ikibazo cy’uko baryama habi, cyane ko izo bari barabahaye mbere zashaje, ariko na none bafata n’umwanya wo kubigisha ko atari ngombwa guhora basaba ikintu cyose, ko bagomba guhindura imyumvire, ibyo bahawe bikabafasha kwigeza ku bindi.
Ati: “Turabaha inkunga bakeneye ariko tunabigisha kuzifata neza kugira ngo zijye ziramba tubone n’umwanya wo kwita no ku bandi baturage, kuko nk’akarere tuba dufite benshi tugomba gufasha. Ntabwo rero twajya dufasha umuntu, ngo nyuma y’imyaka 2 tugaruke tumufashe kubera gufata nabi inkunga yahawe. Ubwo noneho, nyuma yo kuzibaha twasinyanye n’amasezerano yo gufata neza ibikoresho tubaha, turumva noneho bizagenda neza.’’
Ku byerekeranye no kumenya niba nyuma y’ibi hari ikindi bagiye kubaha, uyu muyobozi yavuze ko ku bufatanye na komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi gatolika ya Cyangungu bagiye kububakira ubwiherero, kuko bakomeje kugaragaza ko ntaho bafite biherera hameze neza. Iyi komisiyo yanabemereye ko umwana wabo wese ushoboye kwiga izamurihira kugeza muri kaminuza, ari yo mpamvu n’abana babo bataye amashuri bakwiye kuyagarukamo kuko ngo nta kibazo cy’amafaranga y’ishuri bazagira.
Ku byerekeranye n’ikibazo cy’aho guhinga bagaragaza ko ari cyo pfundo ry’ibibazo by’ubukene byose bafite, Visi Meya Dukuzumuremyi ati: “Iki tugiye kugikemura kuko muri aka kagari dufite ibisigara bya Leta byinshi byakodeshwaga n’abaturage muri rusange, ariko tuzafata icyemezo nk’ubuyobozi bw’akarere, abo bahakodeshaga tubakuremo bajye gukodesha n’ahandi kuko amasezerano twari dufitanye na bo azarangira mu kwa 2 k’umwaka utaha, ubwo butaka tubugenere abatishiboye kurusha abandi, n’aba barimo babuhinge.
Igihembwe cy’ihinga B rero, iyo mirima tuzayegurira aba ngaba, bayihinge babashe kwiteza imbere nk’abandi. Si ukuyibegurira, ni ukubatiza, ntitwanamenya imyaka bizamara kuko hari igihe ubwo butaka Leta ishobora kubukenera ibukoresha ibindi, ariko ku wa bukoresheje neza ntiyazajya kugera igihe cyo kubwakwa atabubyaje ikindi kigaragara cyamuzamura.’’
Uretse iyi miryango 13, indi yahawe izi matola ni 3 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya n’undi muryango umwe wakuwe mu manegeka, yose ituzwa muri aka kagari ka Gatsiro. Uyu muyobozi avuga ko n’ibindi bibazo byose bagaragaje ko bigiye kwitabwaho, haherewe ku kubasura kenshi bakabiganiraho, ariko cyane cyane bakabigisha guhindura imyumvire hagamijwe kubafasha kwifasha kuruta kubumvisha ko bazajya bahora bahabwa gusa, batagaragaza uruhare rwabo mu iterambere ryabo.



