Rusizi: Babiri batawe muri yombi biyitirira inzego z’umutekano bambura abaturage amafaranga ngo ni amande yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Sangiza iyi nkuru

Mu ma saha ashyira saa moya z’umugoroba zo ku wa 1 Nyakanga, polisi ikorera mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi,ku bufatanye n’abaturage n’ubuyobozi,yataye muri yombi Rugwizangoga Samuel w’imyaka 35 usanzwe ari inkeragutabara yiyise DASSO na Kwizera Fabrice w’imyaka 21 wo mu murenge wa Rwimbogo muri aka karere yiyise umupolisi ariko bivugwa ko nta kandi kazi asanzwe afite uretse ubutekamutwe,we yari afite n’ingufuri nyinshi agenda akingira abaturage, bafungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Gashonga.

Umwe mu baturage bo muri santere y’ubucuruzi ya Vubiro iri hagati y’utugari twa Muti na Buhokoro muri uyu murenge wa Gashonga wari uhari aba basore babiraramo bababwira ko utinda gufunga agatinda no kubaha amande bamufunga, ngo batangiye kugenda bakingisha abacuruzi,abadozi n’abandi bahakoreraga, bababwira ko ari abo mu nzego z’umutekano,utinze gukinga bakamuca amafaranga bayita amande, abaturage babonye barembejwe kandi uyu wiyitaga DASSO basanzwe bamuzi nk’inkeragutabara, bahamagara ubuyobozi na bw o buhamagara inzego z’umutekano zibata muri yombi.

Ati’’ Bazanye icyokere cyinshi badukingisha ku ngufu ngo amasaha yageze kandi sa kumi n’imwe zari zitaranuzura, umuturage wahadoderaga baba bamuciye amafaranga 10.000 ngo atinze gukuraho imashini ngo atahe, abacuruzi 2 umwe bamukuramo amafaranga 5000 undi 2000 ngo batinze gukinga, twibaza ibyo ari byo kuko ubusanzwe tumenyereye ko haza abayobozi dusanzwe tuzi,ba DASSO n’abapolisi bakaba bambaye imyenda yabugenewe, bamwe batangira kubyibazaho ni bwo bahamagaye ubuyobozi bw’akagari, buhagamara inzego z’umutekano zibata muri yombi tubakira dutyo.’’

Aba batekamutwe ngo bari baraye bavuye muri santere y’ubucuruzi ya Misave mu kagari ka Rusayo muri uyu murenge na ho bakahambura abaturage bataramenyekana umubare amafaranga na yo ataramenyekana umubare barimo n’abana bacuruzaga amainite, bikavugwa ko no kuri iyi santere y’ubucuruzi bafatiwemo hari n’abandi baturage bashobora kuba bambuye imibare yabo n’amafaranga babambuye bigikusanywa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashonga Habimana Emmanuel yemeje ko byabaye banatawe muri yombi, yasabye buri muturage bambuye gutanga ikirego kuri RIB ngo ibyahatakariye byose bimenyekane.

Ati’’ Ni byo batawe muri yombi,bafatiwe muri santere y’ubucuruzi ya Vubiro bamaze gucucura abaturage ngo barabaca amande yo kurenga ku mabwiriza yo kwirnda COVID 19 biyitirira inzego batari zo, umwe afite ingufuri agenda akinga inzu z’abacuruzi,undi ababwira ko utinda amushyiramo amapingu natamuha amande,bamwe mu baturage batangira no kuyabaha batazi ibyo ari byo, ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano batabwa muri yombi,kugeza ubu twasabye abaturage bambuwe kujyana ibirego kuri RIB ,byose biracyakusanywa ngo tumenye ibyo ari byo.’’
Yashimye abaturage batanze amakuru kuri aba batekamutwe yita ko bamaze kugwira muri uyu murenge kuko barimo n’abiyita abameni bambura abaturage bakoresheje ikoranabuhanga bamaze kwambura benshi,,avuga ko abaturage bamaze gusobanurirwa neza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19, ibihano biteganirijwe abayarengaho n’inzego zibishyira mu bikorwa,ko zizwi, badakwiriye kubona uje abaca amafaranga wese yiyitirira inzego z’umutekano cyangwa iz’ubuyobozi ngo bayamuhe batanamuzi,nta n’icyangombwa yaberetse cy’icyo akora,kuko inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi ziba zizwi zikanakora mu buryo buzwi.

Avuga kandi ko nta we ugomba kubaca amafaranga yiyitirira polisi y’igihugu kuko polisi idaca amande, bayacibwa n’ubuyobozi akakirwa na sosiyete yitwa Ngali ikabaha gitansi kandi ko idashobora kuza kuyabaka iri yonyine,izana n’inzego z’ubuyobozi,polisi na DASSO bakahaba nk’abacunga umutekano,ko uzabaca amafaranga avuga ngo ni umupolisi cyangwa DASSO bazahita bamutangira amakuru byihuse agatabwa muri yombi akabiryozwa.

Itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano byabyo, ingingo yaryo ya 281 ivuga ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi,impamyabushobozi,impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa byashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha ,aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko,ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi Magana atanu( 500.000 FRW) ariko atarenga miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba CIP Karekezi Twizere Bonaventure akibutsa abaturage ko abakora mu nzego z’umutekano bagira ibibaranga,ko uretse umwambaro w’akazi baba bafite n’amakarita,abaturage bagasabwa gutahura abiyitirira izo nzego babacucura utwabo ngo barabaca amande yo kubahiriza amabwiriza,ariko na bo bakayubahiriza kare bitabaye ngombwa gucibwa amande, bakanihutira gutanga amakuru ku gihe ku bayarengaho cyangwa abiyitirira ko ari inzego z’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano bakabahutaza ngo barareba abatayubahiriza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *