ibyondo.jpg

Rusizi: Babiri mu gihome abandi 6 barahigwa bukware bakekwaho kwica icyondi cya pariki ya Nyungwe

Sangiza iyi nkuru

Ndayishimiye Joseph w’imyaka 42 na Niyonteze Faustin w’imyaka 27 bari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Kamembe abandi 6 barahigwa bukware n’inzego z’umutekano bakurikiranyweho kwica icyondi cyari cyavuye muri pariki y’igihugu ya Nyungwe ishami rya Cyamudongo kikajya mu baturage mu mudugudu wa Kinanira,akagari ka Ryamuhirwa,umurenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi,aho kubimenyesha ubuyobozi ngo na bwo buhamagare ubuyobozi bwa pariki bugisubizeyo bakacyica.

Amakuru Bwiza.com yahawe n’umwe mu batuye uyu mudugudu avuga ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye ku wa 20 uku kwezi mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba,ubwo babonaga iyi nyamaswa isanzwe iba muri ririya shyamba yaje mu baturage muri uriya mudugudu iri mu giti bakayisagarira bagatangira kuyiteragura amabuye, ibonye isumbirijwe iramanuka itangira kwirukanka aho ku musozi bayirukaho bayivugiriza induru ariko bakomeza kuyiteragura amabuye kugeza bayishe.

Ati’’ Bakomeje kuyiteragura amabuye bayibuza uburyo kugeza bayishe, bamwe bakavuga ko ngo bashakaga kuyirya kandi ubundi ngo itaribwa, bamaze kuyica bamwe mu bari aho bahita batanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano Ndayishimiye ahita atabwa muri yombi abandi 7 baracika, muri abo 7 uwitwa Niyonteze Faustin atabwa muri yombi nyuma abandi 6 baracyashakishwa, abafashwe bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya polisi ya Kamembe,ni ho bafungiye.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ryamuhirwa Ngirumutware Silas yemeje aya makuru avuga ko nubwo hari abavuga ko abacyishe bashakaga kukirya ariko hari n’abaketse ko cyaje kubonera imyaka kuko batazi iminsi kihamaze mu gihe hari inyamaswa,cyane cyane inkende bahinga zisarura bagataha uko bagahinze,bagahora mu nzara kandi bahinga ndetse ngo no mu birihwa inyamaswa zangije zo zikaba zitarimo, hari n’abaketseko n’iki cyondi kiri mu nyamaswa zibonera bakacyica ariko ko bakoze amakosa ahanirwa.

Ati’’Yego koko muri uyu murenge ikibazo cy’inyamaswa zangiriza abaturage zikabasonjesha,cyane cyane inkende kirahari gikomeye cyane kandi byavuzwe igihe kirekire n’ibyo zangije ntibirihwa abaturage bagahora mu gahinda ko guhinga bamera nk’abahingira ubusa bigatuma basa n’abishyizemo ko inymaswa yose babonye baba bagomba kuyica, bamwe bavuga ko hari abitiranije kiriya cyondi n’izo nkende mu kubamarira imyaka bazi ko na cyo cyaje kuyona, bashaka kucyihimuraho bacyica ariko nta myaka bagisanzemo cyari cyibereye mu giti, baragisagarira bagitera amabuye kinavuyemo bakomeza kugikurikirana kugeza bacyishe.’’

Yakomeje ati’’ Dusanzwe tubakangurira ko niba babonye inyamaswa nubwo yaba iri mu mirima yabo batagomba kuyica, bayirukana ikavamo cyangwa ari nk’iyo yaturutse muri pariki cyangwa ahandi batazi bakabitumenyesha kare,nk’ubuyobozi tugahamagara ababishinzwe bakayitwara, haba hari nk’ibyo yangije hari inzira binyuramo ngo byishyurwe ariko nta burenganzira bafite bwo kuyica kuko bihanirwa bikomeye.’’

Ntihemuka Pierre ushinzwe ishami ryo guhuza abaturage na pariki muri pariki y’igihugu ya Nyungwe, yabwiye Bwiza.com ko bariya baturage bishe iriya nyamaswa bayihohoteye bikabije kuko ubusanzwe ibyondi nta myaka y’abaturage byangiza, byibera muri pariki no gusohokamo ngo bijye mu baturage ni ibintu bidakunze kubaho,bikaba kandi bitaribwa nubwo hari abaturage babona inyamaswa yose bakayibonamo inyama zo kurya ariko hari izitaribwa, hakaba kandi hari ibikorwa byihariye abaturiye pariki z’igihugu bakorerwa kugira ngo binabatere gufatanya n’ubuyobozi bwazo kuzibungabunga,atari bo bagombye kubirengaho ngo bazice.

ibyondo.jpg

Ati’’ Bayihohoteye rwose kuko mu rwego rwo kudufasha kubungabunga iyi pariki n’ibiyirimo byose,no kuyiyumvamo nk’abayituriye, hari inkunga babona ku musaruro uba warabaonetse mu bukerarugendo. Kuyibungabunga rero bibafitiye akamaro kanini cyane kuko mu gihe cyose bayibungabunze ubukerarugendo butera imbere bakabyungukiramo.’’

Yunzemo ati’’ Inama nabaha,ubundi iyo babonye inyamaswa baratumenyesha tukayikurayo itabangamiwe,cyane ko ubuyobozi bwose guhera ku murenge kugeza ku mudugudu dukorana,iyo bavuze ko hari inyamaswa babonye biratworohera kugenda tukayihakura tukayigarura muri pariki, cyane ko ibyondi byo bitanaryana, nta n’imyaka byona,nta n’abantu bisagarira nta mpamvu yo kubibuza umutekano cyangwa kubyica babibonye, kuko kubyica byo ni urugomo rukomeye, ruhanishwa ibihano bikakaye kandi turabibabwira, kuko dufite abakozi beregeye abaturage tukagira n’umukangurambaga wa pariki ubabamo ubibabwira kenshi.’’

Ishyamba rya Cyamudongo ryagizwe pariki y’igihugu igihe kimwe n’irya Nyungwe muri 2005 nk’ishami ryaryo, rireshya na kilometero kare 4 ( 4km2),rikora ku mirenge ya Nkungu,Nyakabuye na Gitambi mu karere ka Rusizi, ribonekamo impundu zitajya zirisohoka ari zo zisurwa cyane na ba mukerarugendo,hakaba n’ibyondi ngo bishobora gusohoka ariko bitari cyane, ntibyona nta n’ikindi byangiza mu baturage,harimo n’inyoni n’ibimera bikundwa n’abarigenda.

Nk’uko umunyamategeko Bwiza.com yabajije kubirebana n’uku kwica inyamaswa zo muri pariki yabivuze, ingigo ya 58 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko guhiga,kugurisha,gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa zo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho ubikoze aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu(5) ariko kitarengeje imyaka irindwi(7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000) ariko atarengeje miliyoni zirindwi (7.000.000).


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *