Rusizi: Bagenda amajoro bakagaruka andi bajya kugura imiti y’amatungo

Sangiza iyi nkuru

Aborozi b’amatungo magufi n’amaremare bo mu mirenge ya Butare na Bweyeye mu karere ka Rusizi baravuga ko hari amatungo yabo menshi uhereye ku nkoko kugeza kun ka yicwa n’indwara zinyuranye kubera kubura imiti yayo n’ugize ngo arawubona ku muganga w’amatungo wawubitse akamwigirizaho nkana.

Bamwe bavuga bagenda amajoro bakagaruka andi,hakaba n’abarara nzira bagiye kugura iyi miti mu mirenge ya Nyakabuye, Bugarama na Kamembe, abandi bakerekeza mu Gasarenda mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo kuyigurayo kuko muri iyi mirenge yombi nta Farumasi n’imwe y’imiti y’amatungo wahabona.

Baganira na Bwiza.com, aba baturage basanzwe batunzwe n’ubuhinzi bufashwe n’ubworozi cyane kuko kubera ko ubutaka bwagundutse, nta wakwibeshya ngo ahinge nta gafumbire azasarure, bigasaba kugira akantu umuntu yorora ngo arebe ko yazashobora kugira icyo agaburira umuryango, bavuze ko bababazwa n’uko ari uwiyororeye agatungo akaguze, ari uhawe inka muri gahunda ya gira inka cyangwa abahawe amatungo magufi n’amaremare n’imishinga cyangwa abafatanyabikorwa b’Akarere,amenshi apfa ntacyo abamariye kubera kubura aho bagura imiti yayo igihe yarwaye.

Bavuga ko nubundi akunda kurwara,aho basabaga Akarere gushyigikira nibura urubyiruko rwize ubuvuzi bw’amatungo rugashinga iyi Farumasi bakabona aho bagurira iyi miti. Mukandori Vestie utuye mu mudugudu wa Nyamirambo,akagari ka Rasano,umurenge wa Bweyeye, mu kiganiro yahaye Bwiza.com ubwo yari aje guhabwa inkoko n’umushinga RW 019,ukorera mu itorero EMLR Paruwasi ya Muramba,muri aka kagari, uterwa inkunga na Compassion international, yavuze ko iki ari ikibazo bamaranye igihe kirekire cyane kandi zi mpungenge bagiye bazigaragariza inzego zinyuranye z’ubuyobozi zibegereye ntizigihe ingufu zacyo, bigatuma amatungo yabo arwara indwara zimwe bakayoberwa n’izo ari zo n’imiti izivura, hakaba n’abatazi niba hari itungo rihabwa imiti cyangwa riterwa urushinge kuko badakunda kubibona iwabo.

Ati’’ Ni ikibazo kiremereye cyane kurusha uko n’abayobozi bamwe babitekereza kuko nkanjye ubushize hano mu mushinga bampaye ingurube numva igiye kugira icyo ingezaho ariko yafashwe n’uburwayi ishigaje ukwezi kumwe gusa ngo ibwagure, mpamagara Veterineri ambwira ko nta kindi yayikoraho,ko na we nta muti afite,ipfa nyireba kandi ino ikibwana kimwe cy’ingurube kimaze amezi 2 gusa kivutse,cyavamo amafaranga yarihira umuryango w’abantu 10 mituweli cyorowe neza kandi nanjye iyo nayitagaho mu buryo bushoboka bwose, iyo ino haba aho nshobora kugura umuti wayo ntiba yarapfuye.’’

Yarakomeje ati’’Kubona umuti w’itungo iryo ari ryo ryose muri aka gace, iyo utagiye kwinginga Veterineri ngo aguhe ako yabitse na we yaguze bimugioye yagiye nk’I Kamembe cyangwa I Nyakabuye, bigusaba kuzinduka ijoro butaracya ukajya kuwushaka I Nyakabuye kuko ari ho hafi,ukazagaruka irindi joro uri nk’umusore uzi kugenda, cyangwa ugatanga amafaranga hafi 20.000 ya moto kugenda no kugaruka,ayo kuwugura atarimo.

Tekereza rero kugenda ijoro n’umunsi cyangwa gutanga ayo mafaranga yose ugiye kugura umuti w’amatungo w’amafaranga 3000. Kuki ubuyobozi bw’Akarere butadufasha gukemura iki kibazo koko? Gukomeza kuturundaho amatungo se bandika mu maraporo ko twahawe,inka,ihene,ingurube cyangwa inkoko zitazabaho igihe hari irwaye ngo ivurwe, byo bimaze iki? Ikibazo ni uko batanahindukira ngo baze bakore raporo y’izishwe n’indwara ngo na yo Leta iyibone, ubuyobozi bwo hejuru bukibwira ko ayo matungo twahawe arimo kudutengamaza na ho byahe byo kajya, amenshi yarazazize indwara ntibimenyekane. N’izi nkoko njyanye sinzi ko nzazimaza kabiri kuko izarwara nzayireka igapfa kuko nta kindi nzayikorera kandi zirarwara nk’ahandi hose. Bari bakwiye kudukemurira iki kibazo rwose.’’

Umuyobozi w’uyu mushinga,Past. Nigirente Florien avuga ko ari ikibazo gikomeye cyane,ko igihe cyose kitarakemuka iterambere rishingiye ku buhinzi n’ubworozi rizahora ari ikibazo,ko nk’uko Leta ibakemurira ibindi bibazo byananiranye n’iki yacyitaho. Ati’’ Ikirere cya Bweyeye na Butare kibere ubworozi cyane kandi n’abaturage barabushishikariye ariko igihe itungo rirwara ntirivurwe neza kubera kubura aho tugurira imiti bizasubiza inyuma cyane ubworozi. Nk’ubu hari umushinga uherutse guha abaturage bakorana na wo inkoko 2100 ku wa 18 Mata uyu mwaka,ariko mu mezi 4 gusa izigera kuri 600 zimaze gupfa kubera kurwara ntizivurwe,natwe muri 2019 twahaye abaturage ingurube,izigera kuri 21 zipfa mu cyumweru kimwe barahomba bikomeye, n’ubu twahaye abana babo 302 inkoko 906 ariko nta cyizere dufite ko zizatanga umusaruro twifuza igihe bikimeze bityo.’’

Arakomeza ati’’ Ntituzi impamvu bidakemuka ,ariko iyo tubajije batubwira ko gushinga Farumasi y’imiti y’amatungo bisaba uwabyize ubizi kandi ababyize hano bavuga ko nta bushobozi babibonera,abafite amafaranga batabyize bakavuga ko bitarabazamo, umuntu aho gutanga amafaranga 20.000 y’urugendo na moto zidakunda kuboneka,ajya gushaka umuti w’amafaranga 3.000 aho ubasha kuboneka, cyangwa kuva iwe saa munani z’ijoro akagaruka irindi joro cyangwa akarara nzira ashaka umuti yagombye kubona hafi ye, agahitamo kubyihorera zigapfa, ku buryo hari n’abatazi ko amatungo akenera imiti, n’ipfuye bakayoberwa ikiyishe bakarekera.’’

Iki kibazo bamwe mu baganga b’amatungo muri Bweyeye na Butare bavuga ko ari ingorabahizi kuko n’ugerageje kuyigura ngo azafashe aborozi bimuhenda cyane,aho moto Bweyeye-Kamembe kugenda no kugaruka ari amafaranga 50.000, yagura nk’imiti y’amafaranga 50.000 ashyira mu gikapu kubona imodoka iyitwara bikaba ingorabahizi bigasaba na yo ko ayitegera moto,amafaranga y’urugendo akaruta ay’imiti agasanga yaba akorera ubusa akabyihorera, Veterineri w’umurenge wa Bweyeye Bimenyimana Felcule na we akemera ko gifite ubukana bukomeye.

Ati’’Farumasi y’amatungo irakenewe cyane ino kuko niba umuntu atuma umuti w’amatungo I Nyakabuye, mu Bugarama, Kaamembe cyangwa mu Gasarenda mu majyepfo, cyangwa yari kuwugura amafaranga 2000 uwawizaniye akawumugurisha 2500 kandi kano gace kabereye ubworozi ariko indwara z’amatungo zikabukoma imbere, ni ikibazo kitari icyo gukinishwa ariko hari abashoramari twagiye kubishishikariza tugitegereje ibisubizo byabo.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem,avuga ko Leta itubaka Farumasi z’imiti y’amatungo,ko niba baragize amahirwe bagahabwa amatungo akaba menshi, n’abacuruza iyo miti bakwiye kubibonamo amahirwe yo kuyihacuruza, ko niba koko abaturage bakigaragaza nk’ikibazo kibakomereye cyane, bagiye kugikurikiranira hafi, umuturage ntiyorore itungo ngo rimupfire ubusa ryishwe n’indwara yagombye kuvurwa igakira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *