Ubuyobozi bw’ishami ry’uburezi mu karere ka Rusizi buvuga ko hari abana bamwe bata amashuri, abayasiba, abajyayo nta bikoresho bihagije bafite n’abandi usanga biga nabi mu buryo bunyuranye kandi ahanini bigirwamo uruhare n’ababyeyi, bukabasaba kumenya ko uburere bw’abana babo ari bo ba mbere bureba, akarere n’abafatanyabikorwa bako bakaza babunganira ariko intambwe y’ibanze ari bo bayiteye.
Ubu buyobozi bwasabye ibi ubwo mu mirenge ya Nkungu na Nyakarenzo muri aka karere hasozwaga amahugurwa bamwe mu babyeyi bari bamaze igihe bahabwa ku bijyanye no kwita ku mwana kuva agisamwa muri gahunda y’uburezi budahutaza, akarere gafatanyamo n’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa( AEE) ku nkunga ya Help a Child, aho aba babyeyi banakanguriwe bakanasabwa gukangurira bagenzi babo gukundisha abana amashuri y’inshuke kuko ngo hari bamwe mu babyeyi batarasobanukirwa akamaro kayo. Ntakirutimana ClĂ©mentine utuye mu mudugudu wa Rubona, akagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu ati: “mfite abana 4 bose nta n’umwe nigeze nshyira mu ishuri ry’inshuke kubera ko ibyo basaba tutari kubibona n’amashuri ari kure cyane utakoherezayo umwana wawe w’imyaka 3. Icyakora ubu AEE yarayatwubakiye, inadufasha ku gikoma cy’abana. Turi gutangira gutekereza kubajyana n’ubwo usanga imyumvire ya bamwe mu babyeyi ikibangamira iyi gahunda, ariko uko ubuyobozi bukomeza kubidushishikariza bizakunda.’’ Ati: “umugabo n’umugore bafite inshingano ingana mu kwita ku mwana ni yo mpamvu bahugurirwa hamwe, tukanabaha impamyabumenyi barangije ngo bazafashe indi miryango mu mirerere y’abana, kandi byagaragaye ko iyo bombi bafatanyije, nta makimbirane bagirana, abana bakura neza ntibagire imirire mibi, bakiga neza, bagatekana, bagakura bashobora kwigirira akamaro bakazakagirira n’igihugu muri rusange, ibyo guta amashuri, kuyasiba no kutiga neza bigahagarara.’’ Umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri aka karere,Nsabimana ThĂ©ogène avuga ko kubyerekeranye n’amashuri y’inshuke hakiri ikibazo cyo kwiga kure kwa bamwe mu bana kubera ko ari make kandi intego ari uko muri buri mudugudu hagomba kuba ishuri ry’inshuke abana bose bakayagana. Andi mashuri na yo ababyeyi batubahiriza inshingano zabo zo guha umwana ibyo akeneye ngo agire uburezi n’uburere buboneye bakaba banengwa cyane, agasaba aba bamaze gusobanukirwa kuba umusemburo w’impinduka nziza muri bagenzi babo, ku buryo izi nenge zose zikigaragara mu burezi n’uburere bw’abana bato muri aka karere, ku bufatanye na bo n’aba bafatanyabikorwa banyuranye bazica burundu.
Uku kutajyana abana mu mashuri y’inshuke bamwe mu babyeyi ngo baracyabifitemo imyumvire yo hasi cyane, aho hari abavuga ko agahimbazamusyi k’abarimu batakabona kandi mu mashuri abanza abana bigira ubuntu nta we basubiza inyuma ngo ni uko atize ay’inshuke, kuba hamwe na hamwe aya mashuri ari kure kandi nta bo kujyanayo abana buri munsi ababyeyi baba bafite, ibitunga abo bana buri munsi ku ishuri nk’igikoma n’irindazi ababyeyi bavuga ko bibagora kubibona, n’ibindi bigituma abana bato birirwa mu ngo aho kugana ishuri, bikaba byabaviramo n’ihohoterwa rinyuranye.
Dufatanye Jean de Dieu,umukozi w’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa ( AEE) ushinzwe gukurikirana imiryango n’abana mu mushinga bafahswamo na Help a Child, avuga ko koko muri iyi mirenge ya Nkungu na Nyakarenzo bakoreramo, iki kibazo bakibonye ari yo mpamvu bahisemo guhugura ababyeyi barenga 300 aho umugabo n’umugore we utwite cyangwa bafite umwana muto bazana kwigishwa ku burezi budahutaza, bakiga imirere iboneye y’umwana kuva agisamwa, akavuga ko uko abahuguwe bahugura abandi iyi myumvire yo kutita ku bana uko bikwiye izacika.


