Ubuyobozi bw’uburezi mu karere ka Rusizi buvuga ko igituma hari bamwe mu bana usanga barangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza batazi gusoma neza ikinyarwanda,ndetse n’abarangiza umwaka wa 6 w’ abanza batarabimenya neza n’indimi z’amahanga bazisoma bahuzagurika biterwa na bamwe mu babyeyi batita ku muco wo gukundisha abana gusoma,bagasanga byitaweho buri mwana yabimenya neza.
Byavugiwe mu ishuri ribanza rya Mihabura mu murenge wa Bugarama muri aka karere mu muhango wo gutangiza gahunda yiswe’’ mumpe urubuga nsome’’ yateguwe na Minisiteri y’uburezi ku bufatanye n’umushinga’’soma umenye’’ uterwa inkunga na USAID,igamijwe gukangurira ababyeyi bose guha abana umwanya uhagije wo gusoma kuko ngo byagaragaye ko hari abana batahana iwabo ibitabo byo gusoma baba bakuye ku mashuri,ababyeyi aho kubaha umwanya wo kubisoma bakabibika ngo bitandura bakazabiha abana ku mashuri bongeye kubwira abana kubigarura.

Bamwe mu bana bagaragaje impungenge zo kugera mu ngo bagahabwa indi mirimo y’igihe kirekire ntibabone umwanya wo gusoma ibyo bitabo bahabwa, kutagira amashanyarazi mu ngo ku buryo iyo batashye bwije baba batakibonye umwanya wo gusoma ngo banakore indi mikoro bahawe ku mashuri,hakaba n’ikibazo cy’ababyeyi babo bahugira mu bindi byo gushaka imibereho ntibite kugukurikirana iby’imyigire y’abana babo,cyane cyane ko ngo haba hariho n’abavuga ko ubwo barishye amafaranga y’ishuri n’ibindi basabwa ku mashuri,imyigire ireba ishuri,batahindukira ngo bajye no kwigisha abana.
Umwe ati’’ jye ngira amahirwe kuko ababyeyi banjye ni abarezi baramfasha cyane ni yo mpamvu mwabonye mpabwa ibihembo natsindiye muri’ Andika Rwanda’ ariko hari abana bahura n’ibibazo byinshi mu ngo iwabo,cyane cyane iz’abacuruzi,iz’abagabo bafite abagore benshi n’iz’izihoramo amakimbirane gusoma kw’abana bikaba ibibazo, ari yo mpamvu dusaba ubuyobozi kwita kuri ibi bibazo byose buri mwana akajya abona umwanya wo gusoma.’’
Pasiteri Habihirwe Boniface uhagarariye abandi babyeyi mu ishuri ribanza rya Mihabura ryatangirijwe mo iyi gahunda ngo bitewe n’uko ari ryo ryabaye irya mbere mu gutsindisha abana benshi ku rwego rw’akarere mu mashuri abanza ya Leta umwaka ushize, yavuze ko babigezeho bitewe n’imbaraga nyinshi bashyize mu gukangurira ababyeyi iyi gahunda,gusa ngo haracyari ibikibangamiye abana bituruka ku babyeyi no ku bucucike buri muri bimwe mu bigo by’amashuri muri iki kibaya cya Bugarama.
Ati’’ Haracyari koko abana batazi gusoma neza muri bimwe mu bigo by’amashuri biri muri iki kibaya kuko tugenda tubiganiraho n’abandi babyeyi, bigaturuka ahanini ku buharike bugaragara cyane ino,aho umugabo aba afite abagore benshi ,ashobora kumara n’icyumweru cyose ataragera mu rugo yaherukagamo,nyina w’abana yirwanaho ngo abone ibibatunga iby’uburyo biga ntabyiteho, ntabone n’uko ajya ku ishuri kubibaza, ubucucike bukabije na bwo bugatuma ku ishuri umwana atisanzura ngo asome cyangwa mwarimu abiteho bose uko bikwiye,abana bamwe bagapfira aho.’’
Abihurizaho n’umurezi kuri iri shuri ribanza rya Mihabura Mukatuyizere Anatolie usaba ababyeyi kujya banagira umwanya bakagera ku ishuri kuganira n’abarezi ku myigire y’abana babo, kuko ngo hari abahabwa ibitabo bikagaragara ko badafashwa n’ababyeyi cyangwa abandi babana kubisoma cyangwa gukora imikoro bahabwa,kuko aho bigenda neza,ku bufatanye bw’ababyeyi n’abarezi abana batsinda neza cyane.

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri aka karere,Nsabimana Théogène avuga ko,ku bufatanye n’uyu mushinga’Soma umenye’ abana benshi babonye ibitabo,ku mashuri hari amasomero,buri mwana cyane cyane imyaka 3 y’amashuri abanza batahana ibitabo,ku buryo ababyeyi babafashije,ibyo kuvuga ko abana batamenya gusoma no kwandika byaba amateka.
Ati’’ turashimira cyane Leta n’abafatanyabikorwa bayo mu burezi bashyiraho n’uburyo bwo guhemba abana barushije abandi gusoma neza,kwandika inkuru n’ibindi bakanahemberwa imbere y’imbaga y’abana bagenzi babo n’ababyeyi, bituma buri mubyeyi ashishikarira kwita ku myigire y’umwana we kandi ni cyo twifuza tunashishikariza ababyeyi bose.’’
Mu gutangiza iyi gahunda izamara umwaka wose, abana batsinze neza amarushanwa bahawe arimo n’ayo kwandika neza bahawe ibihembo birimo ibikapu n’ibikoresho by’ishuri buri mubyeyi asabwa guha umwana we umwanya uhagije wo gusoma.




