Nyuma y’aho bigaragariye ko ubucuruzi bwa magendu bukiri ikibazo gikomeye cyane mu karere ka Rusizi, mu mirenge inyurwamo cyane nabavuye muri RDC hakabamo uwa Mururu kandi ngo abarenga 95% mu bayigaragaramo ari urubyiruko, uyu murenge ngo wiyemeje kuyihagurukira, kimwe n’ibindi byaha nk’ibiyobyabwenge, ruswa n’ibindi, aho bamaze amezi 2 barukangurira ibibi byabyo binyuze mu mikino.
Iyi mikino nk’uko perezida w’inama njyana y’uyu murenge Nsengiyumva Christophe yabibwiye Bwiza.com, ngo imaze amezi 2 ihuza urubyiruko rwose rwo muri uyu murenge ndetse n’urw’abanyekongo rugize ikipe ya Camp SNEL rubana n’ababyeyi barwo mu Rwanda bakora muri sosiyete y’abanyekongo irebana n’iby’amashanyarazi ya SNEL, aho rwose hamwe rwakangurirwaga kwirinda magendu usanga rugaragaramo cyane, ibiyobyabwenge, ruswa n’akarengane, baboneraho no kurukangurira isuku no kwirinda ibyorezo by’indwara,cyane cyane Ebola.

Urubyiruko ntirukahana ko magendu ari rwo ruyitiza umurindi ariko ngo biterwa no kubura ikindi rukora gifatika.
Kamana Pierre ,Capitaine w’ikipe y’akagari ka Gahinga yanatwaye igikombe, aka kagari kakaba ari ko ka mbere gacishwamo magendu zinyuranye,yabwiye Bwiza.com ko ubu buryo ari bwiza kandi bubakangura rwose,ariko ubwarushaho kuba bwiza ari ukurushakira icyo rukora kuruta ibindi byose.
At’’ jye mfite akaraka nkora nubwo katinjiza menshi ariko nubwo imikino n’imyidagaduro ari uburyo bwiza bwo kuduha ubu butumwa , icyiza cyane ni ukutubonera icyo dukora kuko benshi biroha muri izi ngeso mbi zose twabonye kubera ubushomeri. None se umuntu azarangiza ayisumbuye cyangwa kaminuza abure icyo akora, umukire namubwira ko hari imari amwambukiriza abyange? Azibuka se ko yamaze amezi 2 akina umupira bamubwira ko kwambutsa urumogi ari bibi kandi arwambutsa bakamuha amafaranga? Nibadushakire icyo dukora ibindi bizikora.’’

Kukuni Hugues wo mu ikipe ya Camp SNEL y’urubyiruko rw’abanyekongo yabonye umwanya wa 2, yavuze ko guhuza urubyiruko rw’u Rwanda na Kongo ari uburyo bwiza cyane bwo guca izi ngeso kuko mu kuzijyamo rwombi rufatanya,ariko ibibazo ari bimwe,kubura imirimo bituma na rwo ruzishoramo.
Ati’’ iwacu urubyiruko usanga rwiriwe rwicaye ntacyo rukora,ntirwabura kubyishoramo rero. Iyi ntambwe Mururu yateye ni nziza cyane natwe ab’iwacu bayibonye kandi bayishimye cyane,ariko haterwe cyane iyo kudushakira icyo dukora gifatika kandi twizeye ko,mu bufatanye bw’ibihugu byombi n’iki kizabonerwa umuti,bizatuma n’abakobwa bacu batwara inda zitateganijwe babireka kuko batazaba bagishukwashukwa n’uwo ari we wese abafatanya n’ubukene n’ubushomeri.’’
Umukino wa nyuma wahuje ikipe y’akagari ka Gahinga muri uyu murenge n’iy’abanyekongo ba Camp SNEL urangira Gahinga itsinze Camp SNEL 3-2,itwara igikombe.
Kubyerekeranye n’ubu bucuruzi bwa magendu, uyu muyobozi avuga ko uyu murenge ikunda gufatirwamo cyane, dore ko ngo bamwe isa n’iyabaye ubuzima bwabo bwa buri munsi, aho usanga abasore n’inkumi ari bo bayikorera bayijyana mu bakuze babahemba intica ntikize bakiyungukira n’ubundi uru rubyiruko rugasigara mu bukene, basanga nta bundi buryo ubu butumwa bwagera ku rubyiruko rwinshi bidaciye mu mikino kandi ngo ubutumwa rwahawe n’uko rwabwumvise biratanga icyizere ko hari ikigiye guhinduka.
Ati’’ikibabaje ni uko abarushora muri izi ngeso mbi baruhemba udufaranga tutagize icyo tumaze,ibyo rwogana rubyambutsa amazi aba bakuze bakabijyana iyo za Kamembe,Kigali n’ahandi bakigurishiriza bakabonamo menshi bagakira batavunitse, rwo rukiri mu bukene kandi hari byinshi rwakora biruteza imbere.
Ni byo twagira ngo turwereke ariko rwabanje no kwidagadura kuko ni ho ubutumwa bwumvikana neza,kandi byagenze neza kuko muri aya mezi 2 ibyafatwaga byaragabanutse cyane,bigaragaza ko inama rwagiriwe rwatangiye kuzumva.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge,Ingabire Joeyeux avuga ko ibyo uru rubyiruko ruvuga byumvikana kandi koko bigaragara, akavuga ariko ko atari cyo gikwiye gutuma rwirirwa rwikoreye magendu irimo n’ibyo biyobyabwenge birwangiza, cyane cyane ko hari amategeko abihana akarishye kandi atareba ngo uwabigiyemo nta kandi kazi yari afite, akarusaba kwirinda kugongana n’amategeko rujya mu bibi,ko ahubwo rukwiye gutekereza imirimo myiza rukora rukunganirwa.
Avuga ko uyu murenge wera cyane kandi n’ubworozi butanga umusaruro ushimishije, isoko ry’ibyo byose rikaba rihari,ku bufatanye n’abikorera n’amashuri y’imyuga imbaraga zikomeje ngo imirimo yiyongere, agasaba urukora magendu kubireka byihuse hagashakwa ibyiza bakora bibungura nta ngaruka bibateza.



