Abacuruzi b’amatungo magufi ba koperative KOAMURU iyacururiza mu kagari ka Gatsiro, umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi n’abayashorera bayajyana ku kivu bakayashyira mu bwato akambuka ajya i Bukavu muri RDC ba koperative Haguruka ukore, barataka kuvunwa n’urugendo rurerure bagana ku cyambu cya Hepfo mu murenge wa Nkanka bayambukiriza, mu gihe icyo bayanyuzagaho cya Cyinzovu mu murenge wa Gihundwe Gifunze.
Bavuga ko mbere ya COVID-19 amatungo magufi y’ihene, intama n’ingurube abanyekongo bazaga kuyabagurira bakayambukiriza ku cyambu cya Cyinzovu kiri mu kagari ka Kamatita mu murenge wa Gihundwe muri aka karere.
Ngo byaraboroherezaga cyane,biza no gutuma aba bacuruzi bagura ubutaka bunini hafi y’iki cyambu bahashyira isoko ry’ingurube ku buryo zagurwaga zihita zamumbuka bitagoranye, banagura ubutaka mu kagari ka Gatsiro bakoreraho ubu, babushyiramo ibikorwa remezo, batangira kuhacururiza ihene n’intama bizeye koroherwa n’ubundi kuko ari hafi y’iki cyambu, abakiliya babo bari bishimiye.
Bavuga ko muri COVID-19 iki cyambu cyafunzwe bumva ko ari impamvu za COVID, ko nirangira kizafungurwa, irangiye bategereza ko gifungurwa baraheba, ntibanabwirwa n’ubuyobozi impamvu kidafungurwa, ahubwao babwirwa gukoresha icya Hepfo mu murenge wa Nkanka,aho gushorera itungo bitwara amasaha 3 mu nzira,mu gihe kugera aho ku Cyinzovu nta n’isaha yari irimo.
Niyitegeka Manasé,umuyobozi wa KOAMURU avuga ko bishyize hamwe ari abacuruzi 60 b’amatungo mbere barakoreraga mu kajagari, ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe bubafasha kwishyira hamwe, bateranya ubushobozi babanza gukodesha aho bakorera.
Nyuma bagura ahabo, barahatunganya ngo bakore,abanyekongo barabayoboka kuko no kwambutsa ayo matungo byari byoroshye, ariko ngo ifungwa ry’iki cyambu nta n’ikindi cya bugufi babahaye ririca bizinesi yabo.
Ati: “Gufunga kiriya cyambu byaduhagarikiye isoko rikomeye ry’ingurube twari tuhafite. Kuko bigoye gushorera ingurube amasaha 3 yose ujya aho ku Ihepfo, iyo bizinesi twarayihagaritse kandi yinjizaga imisoro muri Leta, ikadutungira imiryango n’abo banyekongo bagakura ingurube hafi. Ubwo butaka twari twaguze arenga 6.000.000 burapfa ubusa kuko buri kuri icyo cyambu gifunze.’’
Avuga ko umukiliya ukomeye bafite ari umunyekongo kuko abanyarusizi bagura amatungo ari bake cyane, iyo amaze kugurwa amwe atwarwa n’imodoka agaca ku Rusizi rwa 2 akambuka i Bukavu, andi agashorerwa n’abanyamaguru ba koperative Haguruka ukore mu mbogamizi nyinshi mu nzira.
Ati’’ Gushorera ihene n’intama zirenga 200 mu muhanda wa Kamembe-Nkanka wangiritse cyane zidashobora gutwarwa n’imodoka, zimwe ziburira mu nzira kubera ubwinshi,izindi zikahapfira kubera kunanirwa. Biraduhombya cyane kuko nk’iyo ipfuye wari wayikopye umunyekongo ntaba akikwishyuye kandi zirapfa zikanabura kubera urwo rugendo.”
Yunzemo ati: “Turasaba akarere kwigana ubushishozi iki kibazo. Niba hari izindi mpamvu, nk’iz’umutekano cyangwa izindi zatumye kitongera gufungurwa, nibadukoreshe inama, bumve natwe ibyifuzo byacu. Barebe niba hari ibindi byambu bya hafi badufungurira byatworohereza, cyangwa umuhanda Kamembe-Nkanka twakomeje gutaka igihe kirekire utunganywe zihagezwe n’imodoka,zambutswe tutaguye mu gihombo.’’
Bavuga ko icyo gihe banaboneraho kugeza ku buyobozi bw’akarere ikibazo cy’ubutaka bwabo buri kuri icyo cyambu cya Cyinzovu bakoreragaho ubucuruzi bw’izo ngurube,butabyazwa umusaruro, barabutanzeho menshi, bakaba bagirwa inama y’ikindi bwakorerwaho kitabangamye,niba gufungura iki cyambu binaniranye.
Umwe mu banyamuryango ba koperative ‘Haguruka ukore’ ishorera ikanapakira ayo matungo ku cyambu cya Hepfo, ati: “Gufungura icyambu cya Cyinzovu cyangwa bakaturangira ubundi buryo twashorera ayo matungo tukayageza ahatatugoye natwe byadukura mu bibazo byo kumara urugendo rurerure tuyashoreye amwe apfira mu nzira andi ahaburira. Natwe dutegerezanije amatsiko menshi igisubizo cy’ubuyobozi kuri iki kibazo.’’
Bavuga ko ruriya rugendo rurerure rwatumye abo bakiliya babo bagabanuka, kunoza uburyo butabavunnye byabongera, bikanongera inyungu zihaturuka, bikanafasha ubukangurambaga mu kongera ubworozi bw’aya matungo, kuko isoko ryaba rihari igihen’ umukiliya uvuga ko ananizwa mu mikorere yaba yumviswe.

Umuyobozi w’aka karere, Dr Kibiriga Anicet, avuga ko uretse aba bacuruzi b’amatungo, abayatwara n’aba bakiliya babo, n’akarere,n’igihugu muri rusange bafite inyungu nyinshi muri ubu bucuruzi bwambukiranya imipaka igihe bwaba bukozwe neza, buri wese atabangamiwe.
Ariko ko kiriya cyambu bavuga ubu gikorerwaho imirimo ijyanye no kubungabunga umutekano w’ikiyaga, itabangikana n’urujya n’uruza rw’amatungo, higwa ubundi buryo bwakoroshya ubu buhahirane.
Ati: “Tubirimo. Mu minsi mike turafungura isoko ry’amatungo maremare i Shagasha, ahitwa ku Busekanka hahoze isoko ry’amatungo magufi turihasubize kuko kiriya cyambu na cyo kitakoraga.No ku Ihepfo rihagume ryongererwe ingufu, amasoko abe ari ku byambu binyuranye ku buryo bizasubiza ikibazo cyabo. Tuzaganira na bo turebe ikindi cyabanogera,bagakora bunguka kuko ari cyo tubifuriza.’’
Amatungo ni kimwe mu bikorwa by’ubuhahirane mu by’ubucuruzi kigaragara cyane hagati y’abanyarusizi n’abanyekongo babikorana, Meya Dr Kibiriga akavuga ko igishoboka cyose ngo bukorwe neza, ababushoyemo imari bakore bunguka kizakorwa, kuko nk’akarere batakwemera ko uwashoye imari ye mu buryo bwemewe n’amategeko yakora ahomba cyangwa yinuba.




