Bamwe mu batuye ikibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi bavuga ko kuba serivisi zikomeye z’ubuvuzi bw’amaso zitangirwa gusa mu bitaro bya Mibilizi kandi kuhagera bigoye bamwe bagahitamo kureka kuyivuza bagakurizamo indwara zirushijeho gukomera zirimo n’ubuhumyi cyangwa umutwe udakira ugendanye na zo ari ikibazo kibakomereye,bagasaba ko bazegerezwa cyangwa inzobere z’abaganga z’ibi bitaro zikabegera kenshi ngo babashe guhangana n’ibibazo by’uburwayi bw’amaso bubugarije.

Ubwo Bwiza.com yageraga mu kigo nderabuzima cya Mashesha kiri mu murenge wa Gitambi muri aka karere ikahasanga abaturage benshi baje kwisuzumisha no kwivuza uburwayi bw’amaso kuri serivisi bari begerejwe n’ibitaro bya Mibilizi, bamwe bagaragaje izi mbogamizi bita ko zikomeye cyane,zituma hari na bamwe boherezwa ku bitaro ntibajyeyo kubera ko ari kure cyane bagenda n’amaguru bakarara nzira ngo bazabashe kubonana n’abaganga, moto na zo zikaba zihenze ku buryo zigondwa n’umugabo zigasiba undi, kandi nta modoka n’imwe itwara abagenzi yahava ngo igere kuri ibi bitaro kubera umuhanda Mashesha-Mibilizi utaratungana.
Shazabanzi Alphonse w’imyaka 51, wo mu kagari ka Kamanu,umurenge wa Nyakabuye,avuga ko kuva iwe kugera ku kigo nderabuzima cya Nyakabuye nta minota 5 ihari, ariko uburwayi bw’amaso afite abaforomo b’iki kigo nderabuzima batabushoboye, kugera ku bitaro bya Mibilizi bimusaba amafaranga nibura 5000 y’urugendo gusa kandi atayabona, akaba yari yarabuze uko yivuza kugeza izi nzobere zo kubitaro bya Mibilizi zimanuye serivisi ku kigo nderabuzima cya Mashesha cyegeranye n’iki.

Ati’’ Nubwo byamfashe isaha yose kugera hano nkaza gukoresha indi nsubirayo, mfite ikibazo gikomeye cy’amaso nari narabuze uko nivuza kuko kuva iwanjye kugera ku bitaro bya Mibilizi aho mbasha kubonera abaganga b’inzobere ari amasaha 6 kugenda no kugaruka, moto ni 5000 kugenda no kugaruka kandi sinayabona, nkaba nari meze nk’uwabyihoreye kugeza ubwo numviye ko baje kuri iki kigo nderabuzima, tugasaba Leta gutekereza ku batagira amikoro serivisi nk’izi zikomeye zigatangirwa ku rwego rw’ikigo nderabuzima cyangwa izi nzobere zikatugeraho nibura rimwe mu kwezi, byatuma hari benshi bari mu nzira zo guhuma batabarwa hakiri kare.’’
Mugemana Protais w’imyaka 75, utuye mu kagari ka Mashesha mu murenge wa Gitambi na we ati’’ Kuva iwanjye kugera ku bitaro bya Mibilizi nkoresha amasaha 5 n’amaguru kugenda gusa kandi uburwayi bw’amaso bwanteye umutwe udakira ku buryo ngo ari ukuyabaga kandi sinabona amafaranga ya moto angeza ku bitaro.
Iyo ngiye kuyivuza binsaba gucumbika kugira ngo nzinduke mbonana n’abaganga mbashe kugaruka kare n’ubundi nkagera mu rugo bwije kubera imbaraga nke z’ubusaza no kutabona kuko nta kibona neza ibiri imbere yanjye. Ko batubwira ko Leta mu ngamba zayo harimo kwegereza abaturage ubuvuzi, kuki serivisi nk’izi zitatwegera? Habura iki?’’

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mashesha Ndagijimana Gervais avuga ko ibyo bavuga byumvikana kuko ku rwego rw’ibigo nderabuzima abavura amaso ari abaforromo basanzwe bahuguwe gusa, bakaba nta n’ibikoresho bikomeye bipima urugero rw’uburwayi bw’amaso ruri hejuru ngo ufite icyo kibazo akurikiranirwe hafi adakubise amaguru, kandi ubu burwayi bugaragara cyane,na we akemeza ko serivisi nk’izi zishyizwe ku rwego rw’ibigo nderabuzima byakemura byinshi.
Ati’’ Natwe biratubabaza kubona umuturage arara nzira agiye gushaka serivisi z’ubuzima ziri mu karere ke kandi politiki ya Leta ari ukwegereza abaturage serivisi z’ubuzima, ariko hari n’abo twohereza ku bitaro bya Mibilizi ntibajyeyo kubera urugendo, bamwe bakaba bakurizamo n’ibibazo bikomeye bizagorana gukemura, cyane cyane ko hari uburwayi bw’amaso buba buri ku rwego ruhanitse kandi uyarwaye yumva atamurya ntiyite kukuyavuza iyo atabona serivisi hafi, abantu bakaba baje ari benshi cyane bigaragara ko ikibazo gihari, kumanura izi serivisi ku rwego rw’ibigo nderabuzima byakemura byinshi cyane.’’
Nshimiyimana Denis,umuganga uhagarariye ishami ry’ubuvuzi bw’amaso mu bitaro bya Mibilizi na we yemeza ko ibyo abaturage basaba byumvikana kuko hari nk’aho kugira ngo umuntu azahaturuke ajya kuri ibi bitaro yumva ataribwa n’amaso n’ikiguzi cy’urugendo bizamusaba bigoye cyane, ari yo mpamvu bafashe gahunda yo kubegera nubwo na byo bitoroshye kubera ubwinshi bw’abafite ibi bibazo n’uburemere bwabyo, akabizeza ko hari igihe bizakunda.
Ati’’ Ni ikibazo gikomeye cyane rwose natwe tubona kuko ibibazo by’uburwayi bw’amaso bihari kandi benshi batayivuza kuko akenshi hari uburwayi buba bukaze buvamo n’ubuhumyi nyamara urwaye yumva ataribwa, ibyo basaba hakaba hari uturere tumwe byatangiye gukorwa, tukaba natwe dukora ubuvugizi uko tugiye mu nama n’abo bireba, amaherezo bizashoboka.

Ariko igihe bitarakunda twasanze ari ngombwa gufata igihe cyo kubegera,aho kugira ngo bahore bakubita amaguru cyangwa ngo bareke kwivuza, nubwo bikigoye kubera ubwinshi bw’abo duhura na bo iyo twabasanze ku bigo nderabuzima byabo.’’
Ibitaro bya Mibilizi bikorana n’ibigo nderabuzima 11, ibyinshi bikaba biri kure y’ibitaro n’imihanda idashobotse bikagora abaturage kubigeraho byoroshye, bagasanga kubegereza serivisi bakenera cyane ku bigo nderabuzima nk’izi z’amaso zo ku rwego rwego rw’ibitaro byakemura byinshi bidakemuka ubu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


