Abakora mu burezi n’ubuvuzi mu karere ka Rusizi barasabwa kwita by’umwihariko ku bibazo by’abana bafite ubumuga,kuko hari bamwe mu babyeyi batarasobanukirwa byuzuye n’uburenganzira bw’abo bana, aho hari abana bakigorwa no kuvuzwa no kwiga, bamwe mu babyeyi bakavuga ko batabifitiye ubushobozi cyangwa batazi ko ari uburenganzira bw’abana, aba bo mu burezi n’ubuvuzi bagasabwa uruhare rwabo ngo abo bana bitabweho.
Mu mahugurwa y’umunsi umwe abayobozi b’ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima n’abahagarariye inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Rusizi bahawe n’umushinga USAID/Uburezi iwacu ushyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation, World Vision na Handicap international/humanity and inclusion,hagamijwe kureba ibibazo by’umwihariko abana bafite ubumuga bahura na byo, cyane cyane abafite imyaka 3 kugeza ku 9, bo nk’ababana n’abaturage buri munsi,barimo abafite abo bana, basabwe gufasha mu kugaragaza ibibazo byabo kugira ngo bamwe muri abo bana badakomeza kugira uburenganzira bavutswa kandi igihugu gishaka ko buri munyarwanda wese agira ubuzima bwiza ntawe usigaye inyuma.
Mu bibazo bigaragara muri aka karere bikibereye ingorabahizi abana bafite ubumuga, nk’uko BWIZA yabitangarijwe n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’aka karere akaba n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nkungu, Hagenimana Sylvère,ngo harimo kuba umubare wabo nyakuri utazwi neza, bigatuma hari byinshi batagezwaho kubera ko nta genamigambi rifatika baba bakorewe, kuba hari abakivutswa uburenganzira bumwe na bumwe, nk’ubwo kwiga,kuvuzwa cyangwa kwisanzurana n’abandi, bitewe n’imyumvire cyangwa imibereho y’ababyeyi babo cyangwa ababarera.
Ati: “Twahuguwe kukurebera hamwe ibibazo by’abana bari hagati y’imyaka 3 na 9 bafite ubumuga muri aka karere bituma hari uburenganzira bumwe bavutswa,burimo cyane cyane ubwo kwiga,kuvuzwa no kwisanzura,ari yo mpamvu abayobozi b’ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima,abashinzwe uburezi mu mirenge n’abahagarariye inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu mirenge, bagera kuri 90, twahuriye hamwe ngo turebe uburyo abo bana babarurwa, kugira ngo abafite ibibazo byihariye muri bo babashe kwitabwaho byihariye nta wibagiranye.’’
Avuga ko ari igikorwa nk’abahagarariye abantu bafite ubumuga bishimiye cyane,kuko ,cyane cyane mu byaro hakigaragara abagifite imyumvire itesha agaciro abana bafite ubumuga, n’abakibafata nk’abatagize icyo bashoboye cyangwa bazimarira mu buzima bwabo buri imbere, bituma bamwe bavutswa amahirwe yo kwiga,kuvuzwa cyangwa kumenya amakuru anyuranye, kikaba ari ikibazo gikomeye cyane,kigomba gushakirwa umuti n’inzego zose ziharanira ko buri mwana wese agira uburenganzira nk’ubw’undi,imigirire iheza abo bana igacika burundu.
Ku bibazo abona abo bana bahura na byo bijyanye n’ubuvuzi, ati: “Baracyahura na byinshi birimo kutavurizwa igihe kubera imyumvire ikiri mu baturage irimo no kutagira bimwe baba basobanukiwe, bigatuma batugeraho igihe cyarenze bikadusaba kubohereza mu bitaro biturenze,ubuvuzi bwabo bugahenda,kandi iyo batugeraho kare,hari bimwe biba byarakemutse bitarinze kugera kure, gutwara menshi kurushaho n’igihe kinini cy’ubusa.’’
Asaba buri wese cyane cyane ababyeyi b’abana n’abandi babarera,abarezi ku mashuri,abayobozi b’ingeri zinyuranye kugira uruhare mu burenganzira bw’abo bana kuko benshi babuvutswa bitewe n’ubutamenya bw’abakabubahaye,ubufatanye bwa bose bukazagira byinshi bukemura muri urwo rwego.
Ndayishimiye Noel,umuyobozi w’ishuri ribanza rya Indatwa mu murenge wa Gitambi,yungamo avuga ko no mu burezi aba bana bagihura n’ingorane nyinshi, cyane cyane nko mu mashuri y’inshuke, aho usanga nta bana na bake bafite ubumuga bayajyanwamo,ababyeyi bavuga ko bitewe n’ubumuga bw’abana bitashoboka ko bayajyanwamo, kubera no kuba abana benshi batuye mu bice by’imisozi miremire, nubwo abana bakeneye insimburangingo bazihabwa batashobora kuzitererana cyangwa kuzimanukana iyo misozi ngo bagere ku mashuri, bikaba ari ibibazo bamwe mu babyeyi bitwaza bituma bavutsa abo bana uburenganzira bwo kwiga.
Ati: “Nyamara twamaze kubona ko n’abo bana bifitemo ubushobozi ku buryo uwageze mu ishuri ntaho aba ahuriye n’utarigezemo,nubwo,kubera ko n’abarezi hari bimwe bibagora ku bana nk’abo,cyane cyane ururimi rw’amarenga ku batumva ntibanavuge, inyandiko y’abatabona tutazi kuko tuba twarize ibisanzwe tutarize ibyo byihariye, n’ibindi bikigoranye bitewe n’ubumuga bw’umwana, ariko,hamwe n‘uburyo bunyuranye butwungura ubumenyi tugenda tubona, hari byinshi dusobanukirwa bikatworohereza kubitaho nk’abandi, ku buryo nta mwarimu wavuga ngo yasubizayo umwana ufite ubumuga uko bwaba bumeze kose.’’
Avuga ko, koko hakiri abana bafite ibibazo byihariye kandi amashuri menshi nta byabagenewe afite, akahahera atanga igitekerezo cy’uko nk’abana biboneka ko bafite ibibazo bikeneye kwitabwaho byihariye, haba hakwiye uburyo bajyanwa mu mashuri arimo abandi bana ariko yamaze gutera imbere mu bikoresho n’inzobere mu kwita kuri abo bana, byafasha cyane kuruta kubagumisha mu biturage bitagira na kimwe cyabafasha bitewe n’ubumuga bafite.
Kuri ibi byifuzo, Gateyihene Michel umukozi w’umushinga Uburezi iwacu ugamije guteza imbere umuco wo gusoma ku bana bafite hagati y’imyaka 3 na 9, avuga ko mu kubisubiza ikibazo ku kindi, muri uku kwezi kwa Nzeri hagiye kubaho ibarura ryabo rizarangirana na ko,mu karere ka Rusizi rikazakorwa mu midugudu yose urugo ku rundi ku buryo ntawe bazasimbuka, uwo bazasanga hari icyo akeneye cyihariye akazagihabwa.
Ati: “Nirimara gukorwa,abana bari muri icyo kigero tuzasanga bakeneye kuvuzwa bazavuzwa,abakeneye insimburangingo cyangwa inyunganirangingo bazihabwe, bitabweho neza, bashyirwe mu mashuri,abo nanone tuzasanga hari ubufasha bwihariye bahabwa muri urwo rwego babuhabwe, bigishwe gusoma neza,n’indi bazakenera,ari yo mpamvu dusaba amatsinda azakora uwo murimo kuzawukora neza kuko azaba yabihuguriwe, umubare w’abo bana n’ibyo bakeneye nibimara kumenyekana ibindi bizikora.
Ku bibazo by’ururimi rw’amarenga ku batumva ntibanavuge, n’inyandiko y’abatabona ku bafite ubwo bumuga,avuga ko hari abazabihugurirwa ku buryo hari ibizoroshywamo ku ngorane zabagaho, cyane cyane ku mashuri no kwa muganga,hakazanahugurwa abakorerabushake mu burezi,bazabasha gukurikirana neza abana bafite ubumuga bunyuranye, cyane cyane mu kwigishwa gusoma.”
Akarere ka Rusizi kabarirwamo abantu bafite ubumuga barenga 7.000 nk’uko bivugwa n’uhagarariye inama y’igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rwako Hagenimana Sylvère, harimo n’aba bana bagiye kubarurwa ngo umubare wabo nyakuri umenyekane babashe kwitabwaho uko bikwiye,ari yo mpamvu ari ngombwa kubakira ubushobozi abayobozi ku rwego rw’imirenge,hagamijwe korohereza aba bana serivisi bagiye bakenera, no kurwanya ihezwa n’ihohoterwa rigkorerwa bamwe muri bo.
Kugira ngo binozwe neza, ngo hazanakorwa ibiganiro bihoraho mu matsinda y’ababyeyi bafite abo bana, baherekezwe mu kubafasha guha abo bana uburere buboneye n’ibindi babakeneraho bituma barushaho kugira imibereho myiza.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne-Marie, avuga ko iri barura ari ingirakamaro cyane,kuko hari abana benshi bafite ubumuga batavuzwaga uko bikwiye kubera ubushobozi buke bw’imiryango yabo n’ubw’akarere,ku bufatanye n’uyu mufatanyabikorwa n’abandi basanzwe byose bikazitabwaho hahereye kuri iryo barura ryabo ngo bakorerwe igenamigambi banazwi n’ibyo bakeneye bizwi bitewe n’ikigero cy’ubumuga buri mwana uzabarurwa azasanganwa.


