Kanyamaheru Eliezer ngo mu mirima 3 yose yezagamo ibigori byinshi ntiyitezemo n'ibyamutungana n'umuryango we icyumweru kimwe.

Rusizi: Barataka igihombo gikomeye batewe n’imbuto y’ibigori bahawe na MINAGRI

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’Umurenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi baratabaza Akarere na Mniisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) kubera igihombo bavuga ko gishobora no kubageza ku nzara batewe n’imbuto bita mbi y’ibigori bahawe babwirwa ko ari yo yera neza.

Babwiye Bwiza.com ko bahawe iyo mbuto babwirwa ko izabaha umusaruro utubutse,barayitera ibigori aho guheka birashurumbuka, bamwe bakaba baratangiye kubitemera amatungo kandi ngo iyi mbuto bari bayitanzeho akayabo k’amafaranga,bagakubitiraho n’izindi mvune bagize bayihinga byose ngo bipfuye ubusa.

Ubwo Bwiza.com yabasuraga mu mirima yabo,bayitangarije ko imbuto bahingaga mbere ntacyo yari ibatwaye ngo yeraga neza cyane ariko iyo bahawe ubu ngo babwiwe ko ari ituburirwa mu Rwanda na yo yera neza. Basaba abayibahaga kubanza kuyigerageza ngo harebwe niba yaberana n’ubutaka bwabo bazayihinge bayizi, bizezwa ko nta kibazo none baribaza uzabazwa igihombo baguyemo,cyane cyane bo ko n’ibyo bumva ngo by’ubwishingizi bw’ibihingwa batabizi.

Kanyamaheru Eliezer ngo mu mirima 3 yose yezagamo ibigori byinshi ntiyitezemo n'ibyamutungana n'umuryango we icyumweru kimwe.
Kanyamaheru Eliezer ngo mu mirima 3 yose yezagamo ibigori byinshi ntiyitezemo n’ibyamutungana n’umuryango we icyumweru kimwe.

Iyamuremye Abraham wo mu Kagari ka Kamanyenga yagize ati’’ Twayihawe iduhenze cyane aho ikilo twakiguraga amafaranga 1,000 twizeye kuzeza bitangaje none tuguye mu gihombo tutigeze tugira muri uyu murenge wose turibaza uzakibazwa cyangwa niba bizarangirira aho kandi ikibabaje nta muyobozi n’umwe wo ku karere udusura ngo abirebe anatuvuganire.

Yarakomeje ati’’ Nk’ubu nezaga ibilo birenga 500 ariko nta n’ibiro 20 nzeza kuko nta kigori na kimwe giheka kandi twashyizemo amafumbire tuguze,twakoresheje abakozi,gutunganya imirima n’ibindi, byose bibaye imfabusa dutahiye aho.’’

Basabose Emmanuel wo muri Rugaragara, Akagari ka Kinyaga,avuga ko amaze kubona ko bitagihetse ngo byere kubera n’igihe kirekire byari bimaze mu murima yahisemo kubigaburira inka ze ,akavuga ko yari yiteze gukuramo amafaranga atari munsi ya 700.000 none ngo nta n’amafaranga 50.000 azabona.

Ati’’ Maze ibyumweru 2 byose mbitemera inka zanjye byahindutse ubwatsi bw’inka kandi si cyo nabitereye, ndibaza niba iki gihombo kizagenda gutya gusa ubutaha bakongera kutubwira gutera imbuto nk’iyi kandi bibaye mu gihe ari byo twari twarahinze byonyine kuko n’uwagerageje guhinga ibindi nk’ibishyimbo byishwe n’imvura nyinshi yaguye na byo nta musaruro twiteze. Nk’iyi nzara tuzayikizwa n’iki koko?’’

Abahinze mu dusozi indatwa na bo hari abavuga ko bajyaga basarura toni eshatu ku mwero ubu ngo nta n’ibilo 50 bazabona, bagashimangira ko RAB ikwiye kujya ibanza igasuzuma imbuto ihabwa abahinzi ntibahabwe imbuto batakoreye ubushakashatsi kuko ngo iyi mbuto yari yameze neza inakura neza bibwira ko izera ariko ngo inzara bagiye kugira no kubura mituweli n’amafaranga y’ishuri y’abana bari bahiteze kugeza ubu ngo bari mu gihirahiro ntibazi uko bizagenda.

Ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Nkanka, Dunia Théogène yabwiye Bwiza.com ko bari basanzwe bahinga imbuto ya PAN 4 na M21 ikera neza,ariko ubu ngo bababwiye ko iriya yabuze, rwiyemezamirimo abaha Hybride WH 505 na WH 509 n’indi ya PAN 53 bahawe na Tubura, zose nta yeze,ku buryo n’umuhigo w’uyu murenge mu buhinzi bw’ibigori utakeshejwe,aho bari biteze Toni 3,5 kuri Hegitari bakaba batazabona na Toni 1 kuri hegitari.

Avuga ko iki kibazo kiri no mu yindi mirenge myinshi y’aka karere akurikije amakuru ahabwa na bagenzi be, akavuga ko bari basabye ko mbere yo guha izi mbuto abaturage babanza bakagira akarima gato baziteramo bagakora igenzura ryazo abazibahaye ntibabyitaho none abaturage baguye mu gihombo gikomeye na we kugeza ubu yibaza uzakibazwa bikamuyobera.

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Nyirazaninka Antoinette na we yemeza ko bikanga inzara itewe n’iki gihombo kuko kigaragara mu murenge wose, ko bagiye gusaba akarere kubagira inama y’icyakorwa ngo abaturage bareke guhungabanywa n’iki kibazo kuko raporo zo bazitanze.

Avugana na Bwiza.com kuri iki kibazo,umuyobozi w’Akarere Rusizi, Kayumba Ephrem yavuze ko ibibazo by’ubuhinzi byose,ari ibishingiye ku mbuto n’ibindi biri gukurikiranirwa hafi,batahita bemeza ko ari imbuto mbi bahawe ,ko bategereje icyo ababizobereyemo bazemeza ,bikaba bikurikiranirwa hafi na RAB ngo hamenyekane impamvu yabyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *