Rusizi: Barindwi bafatanywe televiziyo n’ibindi bikoresho bakekwaho kwiba

Sangiza iyi nkuru

Kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu karere ka Rusizi hafungiye barindwi barimo umusore w’imyaka 17, bafatanywe televiziyo, ibikoresho by’umuziki, n’ibindi bakekwaho kwiba, bamwe muri bo bakemera icyaha bakanagisabira imbabazi, bakanavuga ko bagiye gutanga amakuru ku bikorwa by’ubujura byose bazi bikorerwa muri uyu mujyi.

Intandaro y’ifatwa ry’aba bose ni ubujura bwakorewe mu rugo rwa Dr King Rugambwa, Umunyekongo utuye mu mudugudu wa Burunga, akagari ka Burunga,mu murenge wa Gihundwe muri aka karere, wari uri mu biruhuko kuko yiga muri Côte d’Ivoire. Yatewe n’abajura 3 barimo uriya musore ngo basanzwe bakoresha kwinjira mu nzu bamaze gucira inzugi cyangwa amadirishya.

Nk’uko nyir’ubwite yabitangarije BWIZA, ngo mu masaa saba z’igicuku z’uyu wa 18 Mutarama, yumvise ikintu gikaka n’umuntu agedagenda muri salo iwe, abyutse arebye televiziyo nini na mudasobwa y’umwe mu bana be arabibura, arebye idirishya rihinjira asanga bafunguye ikirahure, bakoresha igiti kinini cyabaga mu rugo baca giriyaje (Grillage), barinjira barabitwara, asanga bimaze kugenda.

Ati: “Nahise mpamagara abashinzwe umutekano mu mudugudu, babwira irondo, ubuyobozi n’izindi nzego z’umutekano, turashakisha, jye nsubira kuryama nta kindi menye, kubw’amahirwe mugitondo bampamagara bambwira ko televiziyo ibonetse.”

Yakomeje ati: “Yafatanywe umwana w’imyaka 17 ngo bakoresha mu kwinjira mu nzu bamaze kwangiza no kwikorera ibyo bibye, ngiye kuri Sitasiyo ya RIB Kamembe ndayihasanga. Bambwiye ko bazayimpa ejo, icyakora mudasobwa yo yabuze, ariko ndashimira cyane ubuyobozi n’inzego z’umutekano zantabaye n’iyo televiziyo ikaboneka.’’

Uyu musore ngo wari winjiye mu nzu kuko ngo abiba bakoresha abana bato babasha kwinjira neza mu nzu, bakanabikorerera ibyo bibye, banafatwa, kubera kwitwa ko batarageza ku myaka y’ubukure ngo ibyabo ntibigorane cyane nko gufata umukuru. Amaze gufatwa, bagenzi 2 bahise bacika n’ubu baracyashakishwa.

Agifatwa ngo ni we watanze amakuru yose ya televiziyo zimaze iminsi zibwa muri uyu mujyi, aho abarangiye bahagera bakayihasanga bakanahasanga abajura baryamyemo, bakanahasanga ibindi bikoresho.

Umwe mu bo yahaga aya makuru yatangaje ati: “Uriya nubwo akiri umwana , ni we ukoreshwa muri ubwo bujura bwose kuko amaze gufatwa inshuro 5 zose ajyanwa mu kigo ngorora muco akagarurwa. Ni umwe mu bajura ruharwa rero,arabimenyereye, sinzi icyakorwa ngo abivemo,kuko uko afashwe avuga ko agiye kubireka bikananirana.’’

Yakomeje ati: “Agifatanwa iyo televiziyo bagenzi be 2 bari kumwe bacitse, yahise atujyana aho izindi zibwe mbere ziri.Yatujyanye mu rugo rwa mbere ruri mu mudugudu wa Kabeza,akagari ka Gihundwe,umurenge wa Kamembe tuhasanga televiziyo 2 nini, igikoresho cy’umuziki n’abajura 3 bihishemo,kandi n’umugore nyiri urwo rugo afungiye ubujura.’’

Yakomeje avuga ko uyu musore yanabajyanye mu mudugudu wa Cyapa mu murenge wa Gihundwe, urwo rugo rugasangwamo televiziyo imwe n’umujura umwe, abajyana no mu rundi rwafatiwemo abajura 2 n’ibyo bakoresha bica inzugi n’amadirishya, mu mudugudu wa Munyinya,mu murenge wa Kamembe, kandi ngo akomeje gutanga n’andi makuru yashingirwaho abajura benshi bagafatwa.

Uyu musore uvuga ko yabanaga na nyirakuru mu murenge wa Nkanka muri aka karere, yemeye ko yinjiye mu bujura aho akoreshwa n’ababizobereyemo, aho baciye urugi cyangwa idirishya akaba ari we winjira, agatwara ibyo asanzemo ashoboye, cyane cyane televiziyo na mudasobwa, akabihereza abasigaye hanze akaza kubyikorera, bagurisha bakagabana.

Ati: “Natangiye niba byoroheje ngenda nzamuka kugeza ubu. Baca inzugi cyangwa amadirishya nkinjira , bavuga ko ndi muto, nkanikorezwa ibyo twibye twagurisha tukagabana. Ndasaba imbabazi, nzihawe nabireka burundu,nkanatanga amakuru yose akenewe ku by’ubu bujura n’aho tugurisha ibyo twibye.’’

Umuvugizi wa polisi y’igihugu mu ntara y’uburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yatangaje ko abenshi mu bafashwe ari urubyiruko kuko bari hagati y’imyaka 17 na 35, bikaba bibabaje kubona urubyiruko rwagakoresheje imbaraga zarwo mu kubaka igihugu rugaragara mu bikorwa nk’ibi bihungabanya umutekano,ko urutazibwiriza kubireka hakiri kare bizajya birugaruka.

Ati: “Ifatwa ryabo riratanga icyizere gikomeye cyane ni yo mpamvu twanahisemo kubereka itangazamakuru, kugira ngo abaturage bamenye ko umutekano wabo urinzwe, ko n’uwashaka kubiba ibyo baruhiye atazabiheza, tukabasaba gusa kujya batungira inzego z’umutekano agatoki aho bakeka hose, ibindi bakabiturekera.’’

Yihanangirije abakoresha abana mu bujura,abibutsa ko bihanwa n’amategeko, ko n’uwabitekerezaga abireka inzira zikigendwa.

Televiziyo zafashwe imwe ngo ifite agaciro k’amanyarwanda 700.000, ari yo yafatanywe abayibye, 2 z’agaciro k’amanyarwanda 450.000 imwe, imwe n’indi y’agaciro k’amayarwanda 150.000.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Rusizi: Barindwi bafatanywe televiziyo n’ibindi bikoresho bakekwaho kwiba
    ABAFASHWE BAHANWE UBUJURA BURAKABIJE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *