Nyuma y’imyaka itari mike,baba abayobozi basuraga umujyi wa Rusizi uhereye kuri Perezida Kagame, n’abawutuye ubwabo binubira umwanda wawugaragaragamo, basaba ko byakosorwa byihuse, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko watangiye kugaragaramo impinduka, abawutuye bakavuga ko batifuza ko hazongera kugira umuyobozi ubanenga umwanda n’akajagari.
Ubwo umukuru w’igihugu Paul Kagame yasuraga akarere ka Rusizi mu myaka yashize, akanenga umwanda wagaragaraga muri uyu mujyi n’ inyubako z’ibice, zishaje, zidasobanutse zawurangaga, mu myaka yakurikiyeho uwari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis,yawusura na we akabivugaho, icyo gihe agasiga akujeho bimwe mu byatumaga uwo mwanda, akajagari n’ubujura biwiyongeramo, abaturage basigaye bavuga ko uwabaha imihanda hari icyahinduka.
Bidatinze imwe mu mihanda y’ibitaka yawinjiragamo,byavugwaga ko iri mu biwutezamo icyondo cyinshi iyo ku mvura, n’ivumbi ryinshi ku zuba,bigatuma umwanda uwiyongeramo, n’abaturage bakavuga ko isuku idashoboka bikimeze bityo, yaje gushyirwamo kaburimbo, ngo harebwe ko icyondo n’ivumbi byawusimburanagamo byagabanuka.
Nubwo byari bimeze bityo ariko,hasyirwaho n’ahashyirwa imyanda, isuku yaranze iba nke, ubuyobozi bw’akarere buriho ubu,bukavuga ko bwaje gusanga icyatuma umwanda wakomeje kuwuranga ucika ari ukuvugurura inyubako zose ziwurimo, hakubakwa inshya,zijyanye n’igihe.
Gusa bukavuga ko ibyifuzwaga by’uko inyubako hafi ya zose zaba amagorofa,ngo bitashobokaga kubera ubushobozi buke bwa ba nyirazo, hubakwa izijyanye n’ubushobozi ariko zisukuye.
Aganira na Bwiza.com ku by’umwanda wakunze kuvugwa muri uyu mujyi n’icyakorwa ngo ucike burundu, umuyobozi w’aka karere Dr Kibiriga Anicet yagize ati: “Byaravuzwe koko mu myaka ishize ariko uyu munsi isuku yarahagurukiwe, ndetse ubwo umukuru w’igihugu aherutse gusura aka karere umwaka ushize yishimiye intambwe iri guterwa ngo uyu mujyi nk’uwunganira Kigali ube uri ku rwego rushimishije, kandi ntiwarubaho udasukuye bihagije.’’
Yongeyeho ati’’ Hashyizwemo imbaraga nyinshi abaturage isuku bayigira iyabo bihereye ku myumvire aho bigishijwe ko kumena imyanda aho ubonye hose ari amakosa akomeye,anahanirwa, hashyirwaho ibishyirwamo imyanda kuko mbere bitahabaga, umaze kunywa amazi ntajugunya agacupa aho abonye.
Twanavuguruye inyubako zari zishaje, turi gutera n’imikindo izava Giheke aho duhanira imbibe n’akarere ka Nyamasheke ikagera Bugarama ku mupaka wa Ruhwa,n’uyu mujyi urimo, n’ibindi byazana impinduka mu isuku, bikanajyana n’umutekano kuko utavuga isuku utavuze umutekano.’’
Nubwo uyu muyobozi avuga ibi ariko bamwe mu bawutuye bavuga ko hakiri ibigikoma mu nkokora isuku yifuzwa mu mujyi nk’uyu wunganira Kigali, birimo imyumvire ya bamwe mu bawutuye n’abawukoreramo ikiri hasi, aho usanga hari abihagarika aho babonye, cyane cyane ahasa n’ahihishe hatarubakwa, abagicira aho babonye n’abacuruzi bamena imyanda mu miferege y’imbere y’amaduka yabo ngo abashinzwe isuku bayihakure, n’ibindi.
Banagaragaza indi mihanda myinshi idakoze yinjira mu mujyi igakomeza guteza umwanda, kuba ibiti bitera umwuka mwiza mu mujyi bitaragera ku rwego rushimishije, kuba baravuguruye inyubako z’imbere ariko inyuma mu bikari umwanda n’inyubako zishaje cyane, n’abahanduza bahihagarika n’ibindi bigakomeza kuba byose, aha abawutuye n’abawugenda bifuza ko na byo byahinduka.
Kubyerekeranye n’akajagari k’amakamyo n’izindi modoka kakiwugaragaramo, gashobora guteza impanuka, cyane cyane ko n’umuhanda w’umujyi rwagati ari muto, kuwubyiganiramo n’abanyamaguru bigiteje ikibazo gikomeye cyane, no kuba umujyi nta parikingi ugira igaragara,usanga imodoka ziparika aho umuntu yakwita mu muhanda, abawutuye n’abawugenda na byo basanga bikwiye gucika.
Umwe ati: “Ntitwifuza rwose ko hari umuyobozi mukuru uzongera kudusura ngo atugaye umwanda n’akajagari. Turasaba ko nk’abo bihagarika cyangwa bagaciragura aho babonye, abajugunya imyanda ahatarabugenewe n’abagifite indi myumvire idahuye n’isuku twifuza n’iyo tubona mu yindi mijyi bahanwa by’intangarugero.’’
Mugenzi we ati: “Ikindi twifuza ni ikorwa ry’imihanda yinjira mu mujyi ikigaragara nk’isoko y’umwanda wakongera kwigaragaza igihe idakoze neza, ibikari by’inyubako z’imbere bikavugururwa,umujyi ukagira parikingi ikenewe, akajagari k’amakamyo n’izindi modoka gatera bamwe mu bajura kwihishamo igihe bagize uwo biba ntababone na ko kagacika.
Hagaterwa n’ibindi biti bikurura umwuka mwiza,uwurimo agahumeza neza,ahatubatse hakiri ibibati byihishwamo n’abajura nijoro hakubakwa, tubona umujyi wagera ku rwego twishimiye.’’
Mu isuzuma ry’isuku,umutekano,kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana riherutse, aho bamwe mu bayobozi ku rwego rw’intara y’uburengerazuba n’igihugu basuzumye n’umurenge wa Kamembe, ugize igice kinini cy’umujyi, Bwiza.com yabajije Meya Dr Kibiriga icyo asubiza abaturage bagira ibyo basaba ngo isuku n’umutekano by’umujyi birusheho gutera imbere, avuga ko byose bitekerezwa.
Ati: “Muri iyi minsi twashyize ingufu nyinshi mu gucanira umujyi byuzuye, ariko icy’imihanda ikibangamye byo ni byo, yose ntiyakuzurira rimwe,ariko mu ivugurura turimo uko ingengo y’imari iboneka bizakorwa kuko n’ubu hari uri gukorwa winjiramo n’indi izagenda ikurikiraho,byose birateguye. N’ibyo bikari by’inyubako tuzabikurikizaho, n’ikindi cyose dushoboye cyatuma tugira Rusizi ikeye inatekanye kizakorwa bidatinze.’’
Abaturage basanga kuri ibyo byose hakwiye gushyirwa n’imbaraga mu bukangurambaga, bakagira umuco wo kubungabunga no gufata neza ibikorwa remezo begerezwa, umunyamabanga nshingwabiikorwa w’umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre akavuga ko bwatangiye aho buri gitondo umujyi ukorwamo isuku abaturage bakaganirizwa, bibutswa ko umwanda atari uw’iRwanda,isuku ikwiye kwimakazwa nk’ikirezi cyabo, akizera impinduka.




