Mu ma saa moya n’igice z’umugoroba zo ku wa 26 Mata, ni bwo ubuyobozi bw’umurenge wa Bugarama n’inzego z’umutekano zahawe amakuru ko umugabo witwa Ntigurirwa Joseph usanzwe afite akabari mu mudugudu wa Misufe, akagari ka Nyange mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi afite abantu benshi muri ako kabari ke bari kuhanywera no kuharira inyama z’ingurube zokeje zizwi nk’akabenzi, babaguye gitumo abenshi muri bo barimo na nyiri akabari barabacika hafatwa 13 gusa n’amagare 9 bamwe mu bacitse bahasize ajyanwa kuri polisi.
Umwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com, yavuze ko muri iki gihe cy’ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 bahangayikishijwe n’abanyatubari bihererana abaturage bakabagurisha inzoga zirimo n’iz’inkorano bakazinywera aho bacucitse, bigakorwa nijoro mu gihe abandi baturage bari mu ngo, kuko nk’uyu Ntigurirwa Joseph kuva iyi gahunda yatangira ngo ntiyigeze ahagarika aka kabari bakibaza impavu yari ageze iki gihe cyose adafatwa ngo ahanwe.
Umwe ati’’ Dufite impungenge zikomeye cyane za kariya kabari karara gakora, kanyweramo ababa biriwe mu mirima y’umuceri nimugoroba bakaba buzuyemo binywera nta kibazo, kugira ngo hatagira umuyobozi ubimenya bakanywa bakinze, tukibaza impamvu we atubahiriza amabwiriza ya Leta ubuyobozi bukamwihorera. Nk’ubu hagize nk’uwaba yarahanywreye afite icyo cyorezo ntiyaba arimo yoreka imbaga mu murenge wose wa Bugarama tukazapfa ku bwinshi tutabizi? ’’

Icyakora aba 13 bafashwe ngo nta kindi bakorewe uretse guhabwa inyigisho bagataha, abacitse amagare agera ku 9 abari bayajeho bakayata bakiruka ngo ni yo yanjyanywe kuri polisi hategerejwe ko bazaza kuyatwara bakabazwa impamvu batubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kuguma mu rugo, nyir’akabari Ntigurirwa Joseph bakavuga ko yikingiranye akanga gukingura ubuyobozi bukamwihorera nubwo bwo bubihakana, buvuga ko yabucitse.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyanjye, Bushayija JMV, ntahakana ibivugwa n’abaturage kuri iyi myitwarire mibi y’uyu mucuruzi, gusa ngo si ubwa mbere afashwe kuko ubushize yaciwe amande, agahakana ibyo kumukingira ikibaba bivugwa n’abaturage, akavuga ko ubu ari gushakishwa n’inzego z’umutekano yazafatwa akabiryozwa.
Ati’’ Ibyo abaturage bavuga ni byo uyu Ntigurirwa Joseph asa n’uwananiranye kuko nk’iri joro nyuma yo guhabwa amakuru ko acucitse abaturage benshi abaha urwagwa n’ako kabenzi, twagiye tugasanga bamwe yabashyize mu myumbati hafi aho, abandi abashyira munsi y’ibiti bihari, abandi mu birongozi by’akabari n’abandi yabakingiranye mu kabari imbere, tuhageze araducika na bamwe mu baturage, dufata bariya 13 turabigisha turabareka barataha batwemereye ko batazongera.’’
Avuga ko impungenge z’abaturage zumvikana cyane kandi n’ubuyobozi buzifite, cyane ko abacuruzi nk’aba baha abaturage ibiyoga by’ibikorana bisanzwe bivugwa muri uyu murenge bishobora no gukurura umutekano muke mu bandi baturage,akabasaba kujya batanga amakuru aho bumvise imyitwarire nk’iyi, cyane ko hari n’ahandi igaragara nubwo bagerageza kubirwanya.
Ikibazo cy’abafite ubutari barenga ku mabwiriza bakaducucikamo abaturage babaha inzoga zirimo n’iz’inkorano si aha gusa kivuzwe muri aka karere muri ibi bihe by’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Bugarama,Ntivuguruzwa Gervais, akavuga ko abafashwe bagiye bacibwa amande bakanihanangirizwa, Uyu Ntigurirwa Joseph, kuba yaranze gucika kuri iyi ngeso ishobora kugira ingaruka ku baturage benshi, ngo atangiye gushakishwa n’inzego z’umutekano yazafatwa akazashyikirizwa RIB, akabibazwa.



