Iyo uganiriye n’ abakuze bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bahavukiye bakahakurira, bakubwira ko babona ari nk’ibitangaza perezida Kagame na Leta y’ubumwe ayoboye babakoreye kubona n’abana babo b’abakobwa bagana ishuri,mu gihe kera benshi bavuga ko nta mukobwa bahazi wigeze arangiza ayisumbuye kuko n’abanza yigaga mbarwa, byagera ku bayisilamukazi ho bikaba agahomamunwa, ariko ubu ngo buri mwana wese ariga, n’uritaye bakajya kumushakisha ngo arigarukemo, byatumye n’abakobwa biga barajijuka.
Iki ngo cyari ikibazo gikomeye cyane, dore ko mu cyahoze ari perefegitura ya Cyangugu igice cya Rusizi y’ubu amashuri yisumbuye yari ahari bavuga ko niba ari menshi atarengaga 3 andi na yo mbarwa akaba mu gice cya Nyamasheke y’ubu, Bugarama ikaba itaragiraga ishuri na rimwe ryisumbuye bigatuma ababyeyi batarumvaga umukobwa urangije abanza na bwo zahize atari kuharenga ngo ajye kwiga kure, urangije abanza agashishikarizwa gushaka umugabo, kuko nta we babaga bamubwira umuruta waba warize ayisumbuye ngo amurebereho.
Bakundufite Mariam w’imyaka 59 wavukiye mu Bugarama akanahakurira, avuga ko iyo yibutse uburyo umukobwa waho yari afashwe muri ibyo bihe, cyane cyane abayisilamukazi, agatekereza ko abonye umukobwa urangiza ayisumbuye mu gihe cya Leta y’ubumwe, asaba abagore n’abakobwa bagize amahirwe yo kwiga kubera Leta nziza yayabahaye kutayapfusha ubusa.
Ati: “Imyaka ibaye 63, navukiye hano,ndahakurira, ndahashakira,ndahabyarira ndanahasaziye. Kuri iyi Leta ni bwo nabonye abakobwa barangije ayisumbuye na Kaminuza,mbere y’icyo gihe nta numwe nzi,kuko n’abahungu,cyane cyane ab’abayisilamu barindaga guhinduza amazina ngo babashe gutambuka.’’
Arakomeza ati: “Byaduteye umubabaro udashira kuko nkanjye nari umuhanga cyane ariko sinarenze uwa 3 ubanza. Iyo ngira amahirwe yo kwiga nk’ariho ubu nanjye mba narayoboye ishuri cyangwa ngakora mu biro ariko ntibyakunze kubera ibihe bibi twakuriyemo,byaba ibijyanye n’imyumvire y’ababyeyi bacu cyangwa ibijyanye na Leta mbi zose twakuriyemo.’’
Avuga ko iyo abonye muri uyu murenge hari amashuri menshi yisumbuye arimo abiri y’abayisilamu, umukobwa akaba ahatirwa kwiga aho guhatirwa gushaka imburagihe, yarangiza agakora mu nzego zose adahejwe,akagira agaciro, na we akinjiza ifaranga mu rugo, yumva ngo ntacyo yabona ashimira perezida Paul Kagame na Leta ayoboye.
Ati: “Iyo mfa ntabonye abakobwa muri uyu murenge barimo n’uwanjye biga,bamwe bakaminuza,bakabona akazi mu nzego zose zirimo n’izikomeye, nari kujyana agahinda gakabije.
Ni yo mpamvu nsaba buri mwana w’umukobwa wese kudakinisha aya mahirwe kuko ntiyahozeho. Bige bareke kurangwzwa n’ubusa, bime amatwi ababashukisha amandazi n’ubundi busabusa babangiriza ubuzima babatera inda zitateganijwe, n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kandi bari mu biganza byiza, natwe nk’ababyeyi tuzakora ibishoboka byose abana bose bige nta vangura kuko akamaro umuhungu wize agirira umuryango hari n’umukobwa ugakuba inshuro nyinshi.’’
Ibi byishimo ni byo byatumye abarangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye mu ishuri rya kiyisilamu GS Bugarama Cité barimo n’abana b’abakobwa baharangirije bagakomereza ahandi, bamwe bakaba bari mu mirimo ubu, abandi bayakomeje, bagaruka gushima uburere bahaherewe, binajyanye n’umunsi mpuzamahanga w’abagore, baniyemeza kuzahora ari indorerwamo z’abazabakurikira.

Icyimpaye Madine w’imyaka 23, ati: “Twagarutse gushimira ishuri ryatureze neza, rikaduha uburere n’ubumenyi bikwiye, nk’abakobwa by’umwihariko twishimiye ko natwe twahawe n’igihugu amahirwe nk’aya yo kwiga ba mama na ba nyogokuru batabonye, tutagomba gupfusha ubusa.
Dufite ishema ry’abo turi bo uyu munsi bitewe no kwiga. Ishimwe ryacu kuri perezida Kagame na Leta ayoboye rizahoraho. Tuzagera aho ababyeyi bacu batageze kubera amahirwe make bagize, dukore iby’ubuhanga batagize amahirwe yo gukora, dukorane umwete duhindure Bugarama igicumbi cy’umuco n’ubuhanga kuko twumva neza amahirwe dufite n’umusaruro tugomba kuyabyaza.’’
Bavuga ariko ko bifuza ko uyu murenge wagezwamo ishuri ry’imyuga n’ikigo cy’urubyiruko byahindura byinshi ku buzima bw’ababyifuza, Gitifu w’uyu murenge Ntivuguruzwa Gervais akavuga ko koko iki ari ikibazo gikomeye cyane gihari, igihe cyakemuka, urubyiruko rw’uyu murenge rwaba rwongereye amahirwe y’iterambere.
Kuba aba bana, cyane cyane abakobwa, binajyanye n’umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe mu gihugu hose ku wa 8 Werurwe, bibuka gushima ibyo igihugu cyabakoreye, umuyobozi wa GS Bugarama Cité Mbarushimana Hamimu asanga ari intambwe ikomeye.
Ati: “Ni intambwe ikomeye cyane kuko imibabaro yo kutiga twe abakuru twahuye na yo turayizi,si abakobwa gusa bahuye nay o n’abakuze b’abagabo babikubwira. Mu byo tubigisha rero harimo no gushima ni yo mpamvu ya garuka ushime, tukanasaba ababyeyi bose kwita ku bana kimwe kuko n’imyumviye y’ivangura hagati y’abahungu n’abakobwa mu muryango yashegeshe benshi, ntitwifuza kuyisubiramo.’’
Sheikh Nsengiyumva Milaji, Imamu w’Akarere ka Rusizi, avuga ko muri iki gihe Isilamu yitaye ku burezi cyane muri aka karere kuko uretse muri uyu murenge wa Bugarama bafite amashuri 2 yisumbuye, no mu mujyi wa Rusizi bahafite irindi, akavuga ko mu byo batoza urubyiruko muri iki gihe harimo n’umuco wo gushima, ko ingufu mu burezi bazazikomeza baharanira ko buri mwana wese yiga, udafite ubushobozi agafashwa ariko ko nta mwana bakwemera ko atiga yageze mu ishuri ryabo, icyabura cyashakwa ariko ntihagire uvutswa aya mahirwe.
Umurenge wa Bugarama utuwe n’abaturage barenga 37.000, umubare munini ukaba ari igitsina gore. Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri uyu murenge,Uwimana Valentine akavuga ko hakiri abana b’abakobwa bagorwa no kwiga kubera impamvu zinyuranye zirimo n’amakimbirane mu miryango akihagaragara, bakaba bakora ibishoboka byose ngo ntihagire na kimwe kibuza umwana wese amahirwe yo kwiga kuko ubuzima bw’iki gihe ari ho bushingiye.





