Minisitiri w'ubutegetsei bw'igihugu,porf. Shyaka Anastase akemura ibibazo by'abaturage bo mu Bugarama

Rusizi/Bugarama: Min. Shyaka yakirijwe uruhuri rw’ibibazo birimo n’ibimaze imyaka irenga 10 byarabuze gikemura

Sangiza iyi nkuru

Mu ruzinduko rw’umunsi 1 yagiriye mu karere ka Rusizi ku wa kabiri tariki ya 10 Ukuboza, nyuma yo kuganira n’abayobozi b’uturere twa Rusizi na Nyamasheke guhera ku rwego rw’akagari kugeza ku rw’akarere, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu prof. Shyaka Anastase ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru barimo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine, umugaba mukuru w’ingabo z’uRwanda Général Jean Bosco Kazura, umuyobozi wungirije wa polisi y’igihugu D/IGP Félix Namuhoranye n’abandi , basuye umurenge wa Bugarama kuganira n’abaturage, kumva ibibazo byabo no kubikemura.

Icyagaragaye mu bibazo abaturage b’uyu murenge babajije Minisitiri prof. Shyaka ni umurongo muremure w’ababaza ibibazo, ibyinshi ugasanga bimaze imyaka n’imyaniko byarabuze gikemura, bimwe abayobozi bakavuga ko babizi buri buke babikemura, ibindi bakavuga ko batabizi nyamara abaturage bavuga ko nta gihe batabitanga, hakaba n’abagaragaza ko n’iyo umukuru w’igihugu agiye kuza muri aka karere, ba bayobozi batangira kubagendamo bababwira ko bagiye kubikemura ngo ntibazabimubaze, yagenda na byo bigacwekera, bakazategereza bya bisubizo bijejwe amaso agahera mu kirere.

Minisitiri w'ubutegetsei bw'igihugu,porf. Shyaka Anastase akemura ibibazo by'abaturage bo mu Bugarama
Minisitiri w’ubutegetsei bw’igihugu,porf. Shyaka Anastase akemura ibibazo by’abaturage bo mu Bugarama

Mu bibazo byinshi byabajijwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, hari nk’ikimaze imyaka irenga 50 cy’ubutaka bw’abaturage bw’aho bita ngo ni muri MINAGRI, babutunze batabufitiye ibyangombwa kandi bavuga ko ari ubwabo nyamara hari abo baturanye babihawe, ngo ntamuyobozi batakibaza ariko cyabuze uwagikemura ngo akivane mu nzira bature batekanye.

Ibindi byiganjemo iby’ibyangombwa by’ubutaka abandi batuye hirya no hino muri uyu murenge bavuga ko basiragiyeho bakabibura, abashaka serivisi zinyuranye ku murenge ziganjemo iz’irangamimerere bagasiragizwa kuzageza barambiwe ntisubireyo, abategereje ingurane z’ibyabo byangijwe n’ahacishijwe imiyoboro y’amashanyarazi imyaka ikarenga 6 bazirukaho bagaheba, abamaze imyaka irenga 10 bohererejwe sima n’ibikorwa bya Army week ngo bubakirwe neza bature heza zikaburira ku murenge ayo mazu akaba ashaje batazibonye nyamara abandi barahise bazihabwa muri 2008 n’ibindi byinshi byabaye agatereranzamba.

Niyonzima Thacien utuye mu kagari ka Ryankana ati’’ hashize imyaka 7,akarere kaje twagiye gusenga tudahari tutanategujwe,gacisha imashini mu mirima yacu kayicamo imihanda,imyumbati,intoki n’indi myaka barangiza,twari abaturage bagera kuri 70,baraza baratubarurira,jye bagombaga kumpa amafaranga 722.500 na n’ubu nta n’igiceri turabona kandi bavugaga ko bagiye guhita bayaduha.

Umwe mu baturage aha Minisitiri Syaka impapuro z'akarengane ke na bagenzi be  bamaze imyaka n'imyaniko basiragirana barabuze ubakemurira ibibazo
Umwe mu baturage aha Minisitiri Syaka impapuro z’akarengane ke na bagenzi be bamaze imyaka n’imyaniko basiragirana barabuze ubakemurira ibibazo

Ahubwo iyo bumvise ngo Nyakubahwa perezida wa Repubulika agiye kuza ino baza bitanga imbere batubwira ko bigiye gukemuka ngo ntihazagire ukimubaza,yagenda ntitwongere kubaca iryera. Nibatubwirire aha niba tuzayabona cyangwa tutazayabona kuko imishinga yose ikorwa n’akarere nta ngurane tubona.’’

Ibi bibazo byose byari bimaze imyaka n’imyaniko,Min. Shyaka yabihaye umurongo unoze bikemurirwamo,bimwe abayobozi bakavuga ko bucya babikimeura,ibindi ngo ni mu cyumweru kimwe,ibindi ngo mu byumweru bibiri n’ibindi, abasaba kubyihutisha. Yasabye abayobozi bose kumva no gukemura ibibazo by’abaturage,kubaha serivisi nziza , zihuse,abaturage na bo basabwa kuyoboka abayobozi babo bagafatanya inzira y’iterambere.

Aganira na Bwiza.com umwe yagize ati’’ ariko se ikibazo kimara imyaka 10, Minisitiri yahagera bakibaza umuyobozi akavuga ko bitarenze umunsi umwe cyangwa icyumweru kimwe aba agikemuye kandi harimo n’ibisaba amafaranga, ubwo kuki aba atarabikoze kare? Abaturage bo hasi duhura n’akarengane kenshi ni yo mpamvu aba bayobozi bakuru baba bakwiye guhora badusura kugira ngo aho twapfukiranywe turenganurwe kandi na mwe murabyiboneye.’’

Ku kuba hari umurongo munini ukigaragara iyo abayobozi bakuru bagiye mu mirenge kandi hari ubundi buryo bwashyizweho bwo gukemura ibibazo by’abaturage,nk’inteko z’abaturage,umugoroba w’abayeyi,ukwezi kw’imiyoborere myiza n’ibindi , umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem,yabwiye Bwiza.com ko igihe cyose abantu bariho n’ibibazo bizahoraho, kuvuga ko byakemuka bikarangirira rimwe bikaba bidashoboka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *