Abaturage b’utugari twa Rwambogo na Nyamihanda mu murenge wa Butare n’aba Rasano na Murwa mu wa Bweyeye mu karere ka Rusizi bararirimba perezida Kagame bavuga ko muri iyi minsi abakoreye ibitangaza, bagahindurirwa ubuzima mu byerekeranye no kwivuza.
Ni nyuma y’uko aba Rwambogo na Nyamihanda baherewe imbangukiragutabara ku wa 30 Nyakanga bari baramaze imyaka myinshi basaba barayibuze, ubwo bwiza.com yabakoreraga ubuvugizi bahise banahabwa abaganga b’inzobere babonaga ku bitaro bya Mibilizi bakoze ibilometero birenga 100, bakanafatanya n’abo mu tugari twa Rasano na Murwa guhererwa ubuvuzi bwisumbuye kuri poste de santé ya Bweyeye kuko na bo bayituriye.
Inkuru yatumye babasha gusubizwa nyuma y’imyaka mu buzima bugoye bujyanye no kwivuza
Rusizi/Butare: Baribaza niba Perezida Kagame azi ko barwara ntibivuze, ababyeyi bakabyarira mu mayira bajya ku kigo nderabuzimahttps://bwiza.com/?Rusizi-Butare-Baribaza-niba-perezida-Kagame-azi-ko-barwara-ntibivuze-ababyeyi
Aba babyeyi bavuga ko bagendaga ibilometero 25 bava Rasano bajya kubyarira ku kigo nderabuzima cya Bweyeye ubu bakaba barabyarira kuri iyi poste de santé. Bati’’ Ntitwabona uburyo dushimira perezida Kagame urangije iyi mibabaro yose twamazemo imyaka n’imyaniko.’’

Ubwo ku wa 14 Kanama, Bwiza.com yasuraga Mukansanga Claudette mu rugo iwe mu mudugudu wa Runyovu,akagari ka Rasano mu murenge wa Bweyeye, akaba ari we wabyariye bwa mbere kuri iyi poste de santé saa cyenda z’ijoro ku wa 13 Kanama, agataha saa kumi n’imwe n’uruhinja kuri uwo munsi,kuva izi mpinduka zibaye ku wa 13 Kanama, yavuze ko nyuma y’ihererekanyabubasha na rwiyemezamirimo wari ufite iyi poste de santé ku wa 7 Kanama igahabwa abaganga bashya na MINISANTE ari we wa mbere uhabyariye,bimushimishije bitavugwa.
Mu byishimo byinshi ati’’ Iyo ndebye uru ruhinja numva mbuze uko mvuga perezida Kagame kuko uyu ni umwana wa 3 mbyaye, babiri ba mbere nababyariye ku kigo nderabuzima cya Bweyeye aho ,inda igufashe nijoro moto yari amafaranga 15.000 kugerayo, ku maguru ari urugendo rw’amasaha 10 uterera imisozi umanuka indi mu muhanda mibi cyane, mu mvura bikaba akaga karushijeho, abenshi tukabyarira mu muhanda rwagati kuko utabaga wikanga ngo imodoka zirahanyura, abana bakureba uri umubyeyi utanabyitayeho kubera uburibwe, nyuma abaguherekeje bakazakubwira ko wabyariye mu muhanda rwagati abahisi n’abagenzi bakwitegereza umubabaro ukaba mwinshi, tukibaza igihe uzashirira.’’
Yongeyeho ati’’ Iyo wageraga kuri poste de santé igihe cyo kubyara kigeze nta kundi biri bugende, wabyutsaga rwiyemezamirimo wayikoreragamo,kugira ngo abyuke kwari ukumuha amafaranga 30.000 yagupfa agasoni akaba 20.000 ntiyabyukaga utavuze ko uyafite mu ntoki kandi kuhabyarira ntibyari byemewe,ni nk’ubufasha yaguhaga ngo udapfira aho.
Byatumaga bamwe bagurisha udusambu cyangwa udutungo ngo barengere ubuzima bwabo n’ubw’abana, ariko ubu naraye mpageze saa cyenda z’ijoro nakirwa neza, mu kanya gato cyane barambyaza,umwana ni muzima. Iyi yo yari kumpitana pe,sinari kuyigeza ku kigo nderabuzima cya Bweyeye numvaga meze nabi cyane,ariko nayibyariye hafi,murabona ko nahise ngera mu rugo gusanga abandi bana mbazaniye n’uruhinja rumeze neza cyane.’’

Niringiyimana Rachel wo mu mudugudu wa Nyamirambo, wahabyariye umwana wa 8 ku wa 15 Kanama, yabwiye Bwiza.com ko yahageze saa kumi n’imwe z’igitondo yitabwaho n’umubyaza yahasanze, saa yine z’igitondo yari abyaye.
Ati’’ Kuko nafashwe n’inda nijoro, ndafite amafaranga 15.000 ya moto yangeza ku kigo nderabuzima cya Bweyeye, kandi n’amaguru ari amasaha 10 mu misozi mibi cyane, byanze bikunze nari kubyarira mu nzira cyangwa ikampitana, ariko ndashima Imana cyane yaduhaye perezida Kagame utumye iyi saha mvugana uruhinja ruzima.

Ndamushima kuko mfite impamvu nini yo kumushima, Hari inda yamfashe saa yine z’ijoro mfata umumotari muri iryo joro mu mvura nyinshi cyane n’umuhanda mubi unyererera ,muha amafaranga 15.000,tugenda twituragura hasi, nageze ku kigo nderabuzima saa saba z’ijoro zirenga,imvura yanshiriyeho,imbesho ari yose, kubyara umwana muzima n’ukuntu nari nahindutse icyondo gisa n’iyo mbeho,n’ubu sinumva uko byagenze,ni yo mpamvu kubyarira hano nkanibuka ibyo bihe byampaye imbaraga zo gushima Imana cyane yavugiye muri perezida wacu tugatabarwa. ‘’
Aba,kimwe n’abandi baganiriye na Bwiza.com, bavuze ko bibuka bagenzi babo benshi bishwe n’inda babyarira mu mayira bajya ku kigo nderabuzima,nyuma yo kubyara bakabura ababitaho bakava cyane kugeza bapfuye nta n’urahahinguka ngo abatabare, abishwe na tetonosi kubera kubyarira muri ayo mayira ari bonyine cyangwa n’ababaherekeje bakabura icyo bagenyesha abana bagakoresha ibyatsi byitwa ibishihe bikeba ariko kubera umwanda tetanosi ikabahitana bombi, abamaraga amezi 2 cyangwa 3 ku kigo nderabuzima cya Bweyeye baragiye gutegererezayo kubyara bakazasanga n’abasigaye bagiye guhitanwa n’imirire mibi,byose bakavuga ko ubu bishyizweho iherezo.
Karwera Eugénie wo mu mudugudu wa Banamba,uhagarariye abagore muri aka kagari ka Rasano akaba n’umujyanama w’ubuzima wigeze kubwira Bwiza.com muri 2018 ko ibibazo by’imfu z’ababyeyi n’abana kubera kubura ubuvuzi, ababyarira mu ngo,n’abandi barwayi baburaga cyitabwaho bagapfira mu ngo cyatumaga imitima yabo itaba mu bitereko, ubwo yaganiraga na bwiza.com ku wa 13 Kanama 2021, yagize ati’’
Twabayeho mu mibabaro itavugwa, nabyaye abana 6 bamwe mbabyariye mu rugo abandi nkababyara mu buryo bungoye cyane, 4 barapfa nkeka ko byaturutse muri ubwo buryo bubi nababyaragamo , mu nama y’umushyikirano iheruka hano hari site turakibaza kuko nta muyobozi n’umwe tutari twarakibajije, Nyakubahwa perezida wacu mu mushyikirano atwizeza kugikemura, none kuva ku wa 7 Kanama cyarakemutse, nta mubyeyi uzongera kubura ubuzima abutanga kubera imibabaro. Turamushimiye cyane, kandi namwe Bwiza.com tubashimiye ubuvugizi mutahwemye kudukorera,ntimwavunikiye ubusa, ubu abatuye utugari twa Rwambogo na Nyamihanda mu murenge wa Butare bashobora kwivuriza hano natwe tukavurwa. n’ibisigaye tuzi ko Nyakubahwa azabikemura.’’
Rév.Past Nigirente Florien uyobora umushinga RW 0179 ukorera mu itorero Méthodiste Libre paruwasi ya Muramba muri aka kagari, umaze imyaka 7 ahakorera ,na we avuga ko nyuma yo gupfusha umwana w’imyaka 5 bafashaga waguye mu nzira ajya ku kigo nderabuzima cya bweyeye muri 2016, n’umubyeyi bafashaga umwana yapfiriye mu nda nyuma,imbangukiragutabara yamuvanye kuri iki kigo nderabuzima, yahageze ananiwe cyane, umwana akamupfira mu nda imugeranye muri Nyungwe imujyana ku bitaro bya Gihundwe mu bilometero birenga 130 uvuye kuri iyi poste de santé ya Rasano, ngo bari banahangayitse ko uyu Mukansanga Claudette wahabyariye bwa mbere na we bafasha azabyara bigoranye kugera kuri kiriya kigo nderabuzima cyangwa na we agahitanwa na yo nk’abandi bose zahitanye,ariko ubuyobozi bwiza bwumva abaturage butumye abyarira hafi neza.
Ati’’ Ni umunezero mwinshi kuri twe kuko natwe twari duhangayitse cyane, ikindi ni uko uretse n’ababyeyi bajya kubyara n’abandi bafite izindi ndwara bafashijwe,hakiyongeraho n’abakoreshaga RAMA barimo n’abarimu bo ku ishuri dufite hano batashoboraga kwivuza,aho batangaga mituweli kugira ngo bashobore guhabwa ubuvuzi bw’ibanze hano bavuga ko ntacyo RAMA ibamariye.

Batangiye kwivuza neza, imbangukiragutabara yatangiye kugera ino bitarashobokaga,n’ibindi byinshi, ntawe uzongera kwicwa no kubura ubuvuzi,bamwe mu bari baranze gutanga mituweli bavuga ko ntacyo bibamariye bagiye kuyitanga, tugasaba gusa ko bakwihutisha ibisigaye nk’inyubako n’abaganga benshi, bakaba banaduha imbangukiragutabara hano yafasha kuko ijya kuva Bweyeye itasanga umurwayi akirimo umwuka,n’ibindi bikenewe kandi dufite icyizere ko na byo ari vuba kuko imvugo ye ari ingiro.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko iyi ari intambwe idasubira inyuma, byerekana urukundo Leta ikunda abaturage bayo, gusa ngo nubwo hatangiye gutangirwa serivisi nk’izitangirwa ku kigo nderabuzima kitaritwa ikigo nderabuzima kuko hari byinshi bikihakenewe birimo n’inyubako n’abanganga bahagije, ariko n’intambwe yatewe ari iyo kwishimira.
Kubyerekeranye n’imbangukiragutabara abaturage baho bakomeje gusaba,ati’’ Ntibyazira rimwe byose ariko bizaza kuko abatuye kari ya gace Leta ibitayeho by’umwihariko kubera n’imiterere yaho, n’ibisigaye bashonje bahishiwe ni ikibazo cy’igihe n’ubushobozi gusa ariko byose biri mu nzira zo gukemuka byihuse.’’

Poste de santé ya Rasano yubatswe mu 1999 hakemurwa ikibazo cy’imfu z’abaturage benshi bahitanwaga no kubura aho bivuriza ,abandi bakagwa mu mugezi wa Ruhwa bajya kwivuza I Burundi, muri 2018 ihabwa rwiyemezamirimo wahererekanije ububasha igitaraganya ku wa 7 Kanama 2021 kuko ngo amasezerano ye yari agishigaje amezi 5 yose, nk’uko Bizimana Kanani Vénant,umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bweyeye abivuga,ngo bikozwe byihuse ngo abaturage ba hariya bahabwe ubuvuzi nk’ubutangirwa ku kigo nderabuzima, agashimira MINISANTE yahise ibongerera abakozi ngo bishoboke.
Avuga ko uretse kubyaza hagiye gutangirwa n’izindi serivisi zari zihangayikishije abaturage cyane,zirimo ubuvuzi bw’amenyo n’amaso, n’izindi zahakenerwaga cyane, kikazafasha abaturage ba Nyamihanda na Rwambogo mu murenge wa Butare,aba Rasano na Murwa muri Bweyeye bose hamwe barenga 11.000, binashyize iherezo ku mfu nyinshi z’abaturage na we yemeza ko zagiye ziba kubera kubura ubuvuzi bunoze.
Kuba n’ikigo nderabuzima cya Nyabitimbo muri Butare kigiye kongererwa ubushobozi bikazafasha cyane kandi ngo ntibizahombya icyabo cya Bweyeye, agasaba icyakora ko bishobotse kariya gace kazashyirwamo ibitaro n’ibikorwa remezo nk’imihanda bigatunganywa neza, ngo ni ho ikibazo cyaba gikemutse burundu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


