Umurambo wa Ntuyahaga Tharcisse w’imyaka 62, wari utuye mu mudugudu wa Nyabigoma, akagari ka Murwa mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi, wasanzwe mu nzu yabagamo ijosi rikase bikekwa ko ari urugesho ryakatishijwe, kugeza ubu abamwishe baracyashakishwa n’inzego z’umutekano.
Amakuru BWIZA yahawe n’umuyobozi w’umudugudu wa Nyabigoma, Bikorimana Elisé, avuga ko uyu musaza wabaga mu nzu ya wenyine kuko umugore n’abana bamutaye bakajya kuba mu karere ka Ruhango mu ntara y’amajyepfo bitewe n’amakimbirane bari bafitanye, abana bamaze kubaka izabo bose bimukira aho mu Rurango nyina arabakurikira umugabo asigara wenyine, imyaka irenze 10.
Uyu muyobozi avuga ko uyu musaza amaze gusigara wenyine, yafashe gahunda yo kutajya akunda kuva iwe mu rugo, akahava gusa agiye guhaha ibiribwa bimara nk’ukwezi cyangwa 2, ubundi akanahava ajya mu mirima ye munsi y’urugo, izindi ngendo akazikora gake gashoboka, agasurwa ariko n’abaturanyi cyane barimo uwitwa Magorwa Pierre, wanatangaje urupfu bikekwa ko rwabaye ku cyumweru, ku wa 11 Nzeri, nijoro mu mvura nyinshi yaraye igwa,abamwishe bakitwikira iyo mvura, bagasiga bakingiye urugi inyuma n’ingufuri bakigendera.
Mudugudu Bikorimana ati: “Amakuru avuga ko ku cyumweru abana b’umuvandimwe we wo kwa se wabo bari bamusuye bamushyiriye n’amata, bahava nimugoroba , icyo gihe yari ahari nta kibazo afite bigakekwa ko yishwe muri iryo joro kuko mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 12 Nzeri, umuturage usanzwe umusura witwa Magorwa Pierre yagiyeyo mu masaha bavuganye azajya amugereraho, aje kumusura asanga urugi rurakinze, agira ngo hari aho yagiye, cyane cyane ko nta na telefoni nyakwigendera yagiraga ngo undi amuhamagare yumve niba icamo, kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Nzeri,saa mbiri z’igitondo na bwo arahagera asanga urugi rugifungiye inyuma n’ingufuri.’’
Arakomeza ati: “Yagumye aho ategereje ko undi ataha kuko n’iyo yajyaga mu mirima atajyaga arenza saa tanu z’amanywa atarataha, iyo saha igeze n’ubundi abona ntaza, bimwanga mu nda ajya mu mirima yo hafi y’urugo arayizenguruka yose ntiyamubona, ni ko guhamagara mukuru w’uwo nyakwigendera witwa Ntahomvukiye Augustin ukora kuri poste de santé ya Nyabigoma, arabimutekerereza byose, undi amubwira ko agiye kuza ngo barebe ikibazo yaba yagize,ariko atinda kuza.’’
Akomeza avuga ko Magorwa abonye uwo ahamagaye atinze, bigeze mu ma saa saba yamuhamagaye na we nk’umukuru w’umudugudu arabimubwira, Mudugudu ava aho yari ari araza asanga n’uwo wahamagawe mbere yahageze, barareba basanga urugi uko rukinze rumeze nk’ urudaheruka gukingurwa, Mudugudu atumiza inyundo,araruca, amurika mu nzu kuko ngo hatabonaga arebye mu muryango abona umurambo .
Ati: “Ngikingura nakubiswe n’icyuka kibi, bigaragara ko atari yishwe iryo joro, agaramye mu kidendezi cy’amaraso ariko yatangiye gukama, yambaye ipantalo n’udukweto tw’umukara yakundaga kwambara, hejuru yambaye ubusa, ikoti yajyaga yambara ripfutse umutwe, ndikuyeho nsanga ijosi ryose rirakase, umuhogo bawuciye, ariko ritavuyeho burundu, munsi y’ukuboko hari ikimeze nk’ikirindi cy’urukero, abaturage bari ku muryango kuko na bo bahise bahagera bakimenya ko umusaza amaze iminsi ataboneka n’inzu ikinze, bavuza induru, dutabaza ubuyobozi budukuriye, RIB n’izindi nzego z’umutekano zihagera nimugoroba zirabireba byose.’’
Avuga ko ubuyobozi bwahise buhumuriza abaturage, bubabwira ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane abamwishe, icyakora ko uwaba abifiteho amakuru yayatanga, kandi ko bakwiye gutuza bagatekana, bakirinda impuha, cyane cyane ko ibi bice by’umurenge wa Bweyeye byegereye ishyamba rya Nyungwe bikunze kwibasirwa n’umutekano muke uterwa n’abitwaje intwaro bivugwa ko ari abo mu mutwe wa FLN, bamwe mu baturage bakaba bari batangiye gukeka ko ari bo baba baje bakamwica bagahungira muri Nyungwe cyangwa hakurya mu baturanyi b’abarundi kuko ari hafi y’umupaka, babaijujura cyane.
Kugeza kuri uyu wa 14 Nzeri saa yine z’igitondo, umurambo wa nyakwigendera wari ukiri mu nzu ye, hategerejwe ko RIB ihagera ikabaha umwanzuro, niba umurambo ubanza kujyanwa mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa, n’igihe ushyingurirwa, abaturage bakaba bari bagitegereje.
Muri iyi minsi aka karere ka Rusizi kibasiwe n’imfu za hato na hato kuko uretse uyu wishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana, mu murenge wa Muganza muri aka karere, kuri uyu wa 13 Nzeri, umukecuru w’imyaka 81 wo mu kagari ka Shara, yari yishwe n’umukobwa we w’imaya 48, amukubise umuhini w’isekuru mu mutwe, uyu murenge ukaba ari wo wanavuzwemo uruhinja rwasanzwe rwapfuye ku wa 11 Nzeri, uwarubyaye n’ubu utaramenyekana yarutaye mu mugezi mu kagari ka Gakoni, ku wa 7 Nzeri na bwo muri uyu murenge wa Muganza, mu kagari ka Shara umusaza w’imyaka 62 yari yarasanzwe mu nzu yimanikishije umugozi ngo kubera ko atahawe ku mafaranga y’isambu we n’umuryango we bagurishije.



