Umunyambanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Fidèle Ndayisaba avuga ko nubwo muri rusange gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge ziri ku kigero cyakwishimirwa na buri wese mu gihugu, mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bitewe n’imiterere n’amateka byatwo twahuye na zimwe mu mbogamizi zagiye zikoma mu nkokora iyi gahunda , ubufatanye bwa Leta n’izindi nzego cyane cyane Diyoseze gatulika ya Cyangugu n’andi madini n’amatorero byazirushije ingufu ariko ngo haracyari byinshi byo gukorwa muri uru rwego.
Yabitangarije itangazamakuru tariki ya 21 Ukuboza 2019, ubwo Diyoseze gatulika ya Cyangugu yamurikiraga abayoboke n’abafatanyabikorwa bayo ibyo yagezeho n’ibyo iteganya kugeraho mu nzego zitandukanye zikora ku mibereho y’abaturage zirimo cyane cyane urw’ubumwe n’ubwiyunge burebwa na komisiyo yayo y’ubutabera n’amahoro,aho buri wese asabwa umusanzu we kugira ngo hatagira igisubiza inyuma intambwe ikomeye imaze guterwa mu bumwe n’ubwyunge.
Ndayisaba avuga ko kuba Rusizi na Nyamasheke Diyoseze gatulika ya Cyangugu ikoreramo zihana imbibe n’ibihugu by’ibituranyi byagiye bigaragaramo bamwe mu bavandimwe b’abanyarwanda bakigoswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside,hakagaragara mo n’ibikorwa biyishyigikira bikabangamira cyane abatuye iki gice mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, gusa ngo hari ubufatanye n’ibyo bihugu mu guhashya ibyo bikorwa bibi nubwo bitagenda nk’uko Leta ibyifuza kubera kugenda biguru ntege kwa bimwe muri ibyo bihugu.

Ikindi kikiri imbogamizi nk’uko akomeza abivuga ,ngo ni ukuba mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi iki gice cyari zone Turquoise,byatumye Jenoside ihamara igihe kirekire cyane mu gihe ahandi yari irimo ihagarikwa,hakaba n’inzira y’abahungaga bayobowe na Leta mbi yari iriho irimbura abatutsi n’aho bambukiye bajya muri RDC bagakomeza ibikorwa by’urugomo bihembera ingengabitekerezo yayo igihe kirekire,byose bikaba byarashegeshe ugushaka kw’abaturage muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ariko ngo nta gikuba cyacitse.
Ati’’ turashimira cyane buri wese wakoze ibishoboka ngo izo mbogamizi ntiziduherane, tugashima ibyakozwe na Diyoseze gatulika ya Cyangugu byaba ibibera I Mushaka n’ahandi, tugasaba abaturage gukomeza kumva ko ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ari amahitamo yacu,abatarabyumva bakazagenda babyumva buhoro buhoro kuko ubumwe n’ubwiyunge ari urugendo.’’
Nahayo Aloys,umuyobozi muri komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri paruwasi gatulika ya Ntendezi muri iyi Diyoseze,avuga ko nubwo bamaze gutera intambwe ikomeye aho abakoze Jenoside bakorana urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge n’abo bahemukiye bakabasaba imbabazi abo bahemukiye bakazibaha, hakiri abandi bacyinangiye bagakoma mu nkokora iyi gahunda.
Ati’’ baracyahari kandi abo ni ikimungu kibi cyane kimunga uru rugendo twatangiye kuko hari nk’abakoze Jenoside barangiza ibihano byabo badakozwa iyi gahunda bavuga ko ibyo bashinjwe babifungiwe bikarangira, ababajyana mu bindi ngo ntibazi icyo baba babashakaho, abajya kwiyunga n’abo bahemukiye imiryango yabo ikabaha gasopo ngo barajya kuvuga ibyo batumwe na nde, abagifite ibikomere batewe n’ababahekuye muri Jenoside bakumva batabababarira,n’ibindi byinshi tugasaba ko Kiliziya n’inzego za Leta bakomeza kutuba hafi mu kwigisha aba bakinangiye kuko babangamira byinshi ku ntambwe twifuza kugeraho.’’

Kuri iki kibazo,Nyiricyubahiro Musenyeri Hakizmana Céléstin,umushumba wa Diyoseze gatulika ya Gikongoro akaba n’umuyobozi w’iya Cyangugu, avuga ko bagiye guhuza ibikorerwa I Mushaka,I Ntendezi no mu yandi maparuwasi, ibikorwa na komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri iyi Diyoseze n’izindi nzego kugira ngo ibi byose bigitera urwikekwe mu baturage bikurweho,agasanga ubuyobozi bw’aka karere bukwiye guhuza inzego zose zikora ku bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda zikaganira,zigakora mu cyerekezo kimwe, kuko nanone kuba bamwe bakora ibyabo abandi ibyabo badashyize hamwe na byo hari ibyo bidindiza muri uru rwego.
Uturere twa Rusizi na Nyamasheke tugaragara nk’ututaza mu myanya myiza mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge, aho hari na bamwe mu baturage batwo bakirebera mu ndorerwamo z’amoko nk’uko bivugwa na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem akavuga ko,ku bufatanye bw’abo bireba bose ibitagenda neza bagiye kubikosora.



