Hashize amezi 2 umurenge wa Gihundwe ushyikirijwe ikigo nderabuzima cya Shagasha, ukaba ari wo murenge rukumbi wari usigaye muri aka karere ka Rusizi utarangwamo ikigo nderabuzima n’ubwo abawutuye bari bafite amahirwe yo kugira ibigo nderabuzima bya Gihundwe, Giheke, Nkanka n’ibitaro bya Gihundwe mu mirenge ya Kamembe, Giheke na Nkanka ku bahegereye, hakaba n’abari batuye kure y’ibi bigo by’ubuvuzi byose,ku buryo guhabwa ikigo nderabuzima bari bamaze imyaka myinshi babisaba, nyamara abakoresha ubwishingizi bwa RAMA, baravuga ko bagikubita amaguru nka mbere bajya gushaka serivisi z’ubuzima mu yindi mirenge.
Abakoresha ubu bwishingizi kimwe n’ubwa MEDIPLAN bavuga ko babonye ikigo nderabuzima kibegereye nabo bishimiye kuruhuka gukubita amaguru bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi ahandi kandi bamwe ikigo nderabuzima kigeze mu kagari kabo, nyamara bajya kwivuza bakabwirwa ko ibyabo bitaratungana bikabayobera, bamwe bakagifata nk’aho ntacyo kibamariye kandi ari igikorwa remezo bari bashimiye Leta cyane ko ikibagejejeho.
Bucyana Epaiette w’imyaka 70, wo mu mudugudu wa Bisanganira,akagari ka Shagasha, uri mu kiruhuko cy’izabukuru akaba yivuza akoresheje RAMA, ati: ’’Cyaje tugikeneye cyane twumva tugiye kuruhuka urugendo rurerure tujya gushaka serivisi z’ubuvuzi ku bigo nderabuzima biri kure,kuko nk’iyo imvura yagwaga cyangwa umuntu afashwe nijoro, cyangwa umugore ufashwe n’inda mu bihe nk’ibyo kwari ukubunza imitima yibaza uko agera kwa muganga.
Ikigo nderabuzima kigeze mu kagari kacu, twashimiye cyane Leta yacu ibitangaza idukoreye kuko kubera imihanda mibi kujya kwa muganga, wagenda n’amaguru cyangwa ugatega moto, byose byari akaga. Gutungurwa rero kwabaye tugenda tujyayo,uko umuntu agezeyo ajyanye ubwo bwishingizi akabwirwa ko yirihira 100%, nyamara uwa mituweli we akemererwa kandi tuzi ko twese ibyacu bigengwa na RSSB. None se kutwegereza ikigo nderabuzima turebesha amaso gusa, mu by’ukuri byatwunguye iki?’’
Yarakomeje ati: “Niba umugore ashobora gufatwa n’inda nijoro ari no mu mvura hagombaga gukorwa ibyihuse akagezwa vuba ku kigo nderabuzima perezida Kagame aduhaye ngo tubone serivisi z’ubuvuzi hafi, yagerayo ngo ntavurwa atishyuye 100%, agahangayika nk’igihe tutari tugifite, bakizanye ngo tujye tucyifotorezaho gusa cyangwa tuhanyure tukirebeshe amaso gusa? Ese nk’ibyo perezida wacu uba waduhaye ibikorwa remezo nk’ibi aba azi ko ibyo yaduhaye ntacyo bitumariye kubera abagombye kudufasha bandi baba basa n’abatatwitayeho?
Turasaba Akarere n’itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya Cyangugu batwubakiye iri vuriro mu izina rya perezida wacu, gukemura iki kibazo rwose natwe tukishimira kwivuriza hafi kuko birababaje cyane. Kandi turababaye koko pe,si ugukabya n’abatinza ibyo bagombye gukora ngo tuvurwe barabizi ko tubabaye cyane.’’
Uretse uku kutivuriza ku kigo nderabuzima cyabo kw’abakozi ba Leta n’abayikoreye bari mu kiruhuko cy’izabukuru bakoresha ubu bwishingizi kimwe na buriya bundi, abahivuriza bafite n’ikibazo bita ingorabahizi cy’imihanda 2 yose ihagera mibi cyane, ku buryo nk’imvura yaguye kugira ngo imbangukiragutabara izabagereho ari ukwambaza Nyagasani, bagasaba ko na yo yakorwa.
Musabyimana AngĂ©line utuye mu mudugudu wa Gitwa muri aka kagari ka Shagasha, ati: “Turanezerewe pe kandi dukomeye amashyi menshi umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame wibutse umurenge wacu wa Gihundwe natwe tugahabwa ikigo nderabuzima tukivuriza hafi, kuko nk’ubu nje kuvuza umwana wanjye urwaye amaso, namara kwivuza arasubira ku ishuri ariko mbere ntibyashobokaga.
Urarwara nijoro ufite mituweli yawe cyangwa umugore uri ku nda ,kugera hano bikaba nko guhumbya nubwo imvura yaba igwa. Ariko tukibaza niba abayobozi bacu b’Akarere n’ab’itorero ry’Angilikani babitwubakiye bajya bagaruka ngo banyure muri iyi mihanda barebe ikibazo gihari. Ntimeze neza nubwo hari uwo tubona batangiye gushyiramo igitaka ugana ahitwa mu Nyagatare, nudasondekwa n’abawubaka ahari ushobora gutanga icyizere, hari n’uriya wundi tujya twumva ngo uzashyirwamo kaburimbo ariko nta muyobozi urabitubwira tubyumva gutyo, nijoro inzira ziza kuri iki kigo nderabuzima ziba ari ikizima gisa, tugasaba kuduha baduhereye rimwe n’iyi mihanda igakorwa tukishima kurushaho.’’
Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima, Nyirangirumpatse Marie avuga ko kimaze amezi 2 gusa gikora, kitaranatahwa ku mugaragaro ngo abaturage basobanurirwe kuri ibyo bagaragaza ko bibahangayikishije,ariko ko byose biri mu nzira nziza zo gukemuka,badakwiye kugira impungenge.
Ati: ’’Ku bivuriza ku bwishingizi bwa RAMA na MEDIPLAN ibyo bavuga ni byo ntituratangira kubavura dukoresheje ubwo bwishingizi,kugeza ubu dukorana na mituweli na MMI. Icyo na cyo natwe tubona ari ikibazo,ariko ku bufatanye n’Akarere,twandikiye uhagarariye RSSB ku rwego rw’igihugu tumusaba kutwemerera gukorana na RAMA, ntiturasubizwa ariko icyizere kirahari,hatagize ikibazo kindi twazasubizwa vuba, nibya MEDIPLAN turabikurikiranira hafi ntibizatinda,bagire icyizere rwose.’’
Avuga ko uje afite ubwo bwishingizi arembye cyane adasubizwayo,ahabwa ubuvuzi bw’ibanze yiyishyurira, agahamagarirwa imbangukiragutabara ikamujyana ku bitaro bya Gihundwe,nta kibazo kiraboneka. Ku byerekeranye n’ikorwa ry’iyo mihanda avuga ko akurikije uko yumva bivugwa ku karere na bwo icyizere gihari ko byose bizagenda neza muri uyu mwaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel,na we yizeza ikemurwa ry’ibi bibazo byombi mu minsi ya vuba.
Ati: “Ni ikigo kikiri gishyahya kitarabona n’ubuzima gatozi butangwa na MINISANTE,ngo kigire icyemezo cya MINISANTE kicyemerera gukora mu buryo bwemewe n’amategeko, ni yo mpamvu n’ubwo bwishingizi bundi butaraboneka kuko hari ibikinozwa ariko biri mu nzira.’’
Abajijwe impamvu ibintu bikora ku buzima bw’abaturage binozwa imyaka igashira indi igataha, ati: ’’Byo ntibizatinda rwose kuko n’intumwa za MINISANTE zasuye kiriya kigo nderabuzima zisanga cyujuje ibisabwa byose, turizeza abakoresha buriya bwishingizi ko mu gihe kitarenze ukwezi bazaba bivuza,kuko nanjye ndumva nta cyatuma bimara igihe kirekire bitaratungana.’’
Kubyerekeranye n’imihanda, ati: ’’Na byo biri mu nzira nziza kuko nta gihindutse uyu mwaka umuhanda Shagasha- Badive uzashyirwamo kaburimbo,undi na wo ukaba waratangiye gushyirwamo igitaka cyiza,ku buryo na byo nta mpungenge byagombye gutera.’’
Umurenge wa Gihundwe ni wo rukumbi wari usigaye utagira ikigo nderabuzima muri aka karere, kuri bamwe mu baturage bawo bavuga ko n’ubundi cyubatse kure yabo kuko gisa n’ikiri ku ruhande,uyu muyobozi abahumuriza avuga ko nta kibazo kuko hari abari basanzwe begereye ibigo nderabuzima bya Giheke, Nkanka na Gihundwe mu mirenge yegeranye n’uyu bazakomeza kwivuriza aho bivurizaga, akanibutsa ko ikigo nderabuzima kitavura gusa ahubwo gikora n’ibikorwa byo kurinda indwara, agasaba abakoresha mituweli kujya bayitangira igihe ngo babashe kwivuza neza,iki gikorwa remezo bifuje igihe kirekire kibabere koko ingirakamaro.




