Rusizi: Hatashywe ku mugaragaro Impinganzima,urugo rw’amasaziro y’intwaza

Sangiza iyi nkuru

Ni urugo rwubatse mu mudugudu wa Ntwali,akagari ka Cyangugu mu murenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi, rugizwe n’inyubako 4 zirimo aho izi ntwaza ziryama, icyumba cy’uruganiriro n’inama, ivuriro, ahafatirwa amafunguro,ahakorera ubuyobozi n’ibindi bihakenerwa, rwafunguwe ku mugaragaro n’umuyobozi wungirije w’umuryango Unit Club Intwararumuri, Minisitiri Kayisire Marie Solange ari kumwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirahabimana Solina n’abandi bayobozi.

Uru rugo nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wa AVEGA ku rwego rw’igihugu Mukabayire Valérie, rufite ubushobozi bwo kwakira Intwaza 52 kuko ibyumba zishobora kuraramo ari 26, kimwe cyakira Intwaza 2,kugeza ubu hakaba harimo Intwaza 40 zituruka mu turere twose tugize intara y’uburengerazuba n’imwe yaturutse mu karere ka Gisagara, Intwaza zirurimo ngo zishimiye imibereho zirimo ubu nyuma yo kugirwa inshike na Jenoside yakorewe abatutsi, zikaba zarasubujwe icyanga cy’ubuzima zitaweho mu buryo bwose.

Madamu Kayisire Marie Solange afungura ku mugaragaro Impinganzima ya Rusizi.
Madamu Kayisire Marie Solange afungura ku mugaragaro Impinganzima ya Rusizi

Mu ijambo rye, yabanje gushimira byimazeyo ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi zirangajwe imbere na Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame, zikabarokora zikabasubiza ubuzima,zikabakura mu bwigunge zikabaha n’uburyo bwo kwiyubaka,anashimira by’umwihariko perezida Kagame ko nyuma yo kuyihagarika,yabasubije agaciro,icyizere cyo kubaho,amahoro n’inseko,bakazahora bazirikana aho yabavanye,aho abagejeje n’aho abaganisha mu masaziro mazima.

Yanashimiye cyane madamu Jeannette Kagame ubahoza ku mutima,abinyujije mu muryango arangaje imbere Unit Club intwararumuri akaba yarabubakiye uru rugo rwiza rw’amasaziro, babona ibyo bakenera byose mu mibereho yabo ya buri munsi, birimo kuvuzwa,amacumbi,kubavana mu bwigunge agabanya icyuho cy’ababo babuze no gukomeza ubuvugizi mu nzego zose kugira ngo bakomeze kugira imibereho myiza.

Ati’’ turashimira cyane Unit Club intwararumuri irangajwe imbere na Nyakubahwa madamu Jeannette Kagame washatse igisubizo kirambye cyo kubashakira uburyo bwo kubaba hafi mu masaziro yabo,uru rugo uyu munsi dutujemo aba babyeyi ni urugo rujyanye n’imyaka yabo kandi ruzabakura mu bwigunge rukabafasha kubungabunga ubuzima bwabo,bakitabwaho.’’

Izi nyubako umuyobozi wa AVEGA Mukabayire Valérie yishimira ko zihesha agaciro intwaza zizibamo.
Izi nyubako umuyobozi wa AVEGA Mukabayire Valérie yishimira ko zihesha agaciro intwaza zizibamo

Yashimiye izi ntwaza uburyo,nyuma y’ibyazibayeho zitaheranywe n’agahinda ahubwo zakomeje gutwaza nubwo abari kuzitaho mu zabukuru bose bashize,bukaba ari ubutwari bukomeye zagize,anavuga ko hakiri umubare w’abandi babyeyi nk’aba bagikeneye gufashirizwa mu ngo zabo cyangwa mu miryango yabakiriye bagifite imbaraga,akizera ko ubufasha bakeneye batazabura kububona.

Bavugamenshi Verdiana,umwe muri izi ntwaza,avuga ko nyuma yo kuzengerezwa n’ingoma ya Habyarimana akicirwa abana n’umugabo muri Jenoside yakorewe abatutsi agasigara iheruheru, ntiyizeraga ko azongera kunezerwa,ariko ngo yishimiye kuba mu mpinganzima.

Ati’’ ndashimira cyane umubyeyi wacu Paul Kagame wadushyize mu mpinganzima. Nitaweho, ndagaburirwa neza, ndasasirwa,nsigwa amavuta, turaririmba,tugakina tukishima, turamushimira cyane kuko nkanjye ubu mba narapfuye iyo atamba bugufi.’’

Zimwe mu nyubako ziri mu rugo rwImpinganzima rwatashywe.
Zimwe mu nyubako ziri mu rugo rw’Impinganzima rwatashywe

Minisiriri w’ubutegetsi bw’igihugu,prof. Shyaka Anastase,yashimiye   Unit Cluba intwararumuri n’abafatanyabikorwa bayo bose basanzwe bafatanya muri ibi bikorwa byo gusigasira ubuzima bw’abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi,barimo AVEGA,FARG,CNLG,AERG n’abandi, batumye aba babyeyi bongera kugarura ibitwenge, aba babyeyi na bo abasaba kongera kwishimira ko bitaweho,kandi ko bazakomeza kwitabwaho uko bishobotse kose.

Inyubako zatashywe ku mugaragaro zubatswe umwaka ushize, bazituzwamo muri Kamena uyu mwaka,zirimo abasaza 8 n’abakecuru 32,mu gihugu hose Impinganzima zikaba ziri kandi mu turere twa Huye,Bugesera na Nyanza,ahabarirwa hose hamwe intwaza 219.

Umuyobozi wa AVEGA Mukabayire Valérie i buryo asobanurira abashyitsi imiterere yinyubako zatashywe.
Umuyobozi wa AVEGA Mukabayire Valérie ( i buryo) asobanurira abashyitsi imiterere y’inyubako zatashywe

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *