Uruhinja batwikirije ibitambaro, barujyana kurupima ku bitaro

Rusizi: Hatoraguwe uruhinja rwapfuye mu mujyi rwagati

Sangiza iyi nkuru

Uruhinja bivugwa ko ari inda y’amezi hagati y’ane n’atanu yakuwemo rwasanzwe mu mujyi rwagati wa Rusizi imbere y’isoko rinini rya Kamembe rwapfuye, uwaruhajugunywe n’ubu akaba ataramenyekana, iperereza rikaba rigikomeje ngo uwo mubyeyi gito atahurwe ashyikirizwe ubutabera nk’uko bivugwa n’ubuyobozi w’umurenge wa Kamembe byabereyemo.

Uru ruhinja Bwiza.com yasanze ruri mu dutambaro iruhande rw’ agasanduku kamenwamo imyanda mu mujyi rwagati imbere y’inyubako 2 z’amagorofa agize isoko rinini mu mujyi wa Rusizi rwapfuye, abarubonye mbere bavuga ko baruhasanze baje mu murimo yabo isanzwe mu mujyi rwambaye ubusa rwapfuye,bagahuruza ubuyobozi bwahise buzana ibitambaro burushyiramo,kugeza n’ubu uwaruhataye akaba ataramenyekana,iperereza rigikorwa.

Mukagakwaya Salama ucururiza muri uyu mujyi akaba n’umukuru w’umudugudu wa Rushakamba uhana imbibe n’uwa Kadasomwa rwasanzwemomu kagari ka Kamashangi, avuga ko yahageze aje mu kazi ke akabwirwa ko hari uwakuyemo inda akahata uruhinja agiye kureba ararubona.

Yagize ati’’ Twasanze uwagataye ari inda iri hagati y’amezi 4n’amezi 5 yakuyemo akagata iruhande rwa kariya gasanduku bamenamo imyanda, kuko ibice byose by’umubiri byagaragaraga uretse umusatsi wari utaramera, duhita duhuruza inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’umurenge bazana ibitambaro bagashyiramo,bikaba ari ibintu biteye agahinda kenshi,tugasaba ko uwakoze ariya mahano yatabwa muri yombi,kuko kuvutsa ubuzima inzirakarengane nk’iriya ari ibintu bibabaje cyane.’’

Nyirazaninka Donatha na we ucururiza muri uyu mujyi yagize ati’’ numvise induru zivuga ngo hari uruhinja rutoraguwe manuka ngiye kurureba ngo barunyihere njye kururera, nsanga ni inda yakuwemo rwapfuye,dukeka ko ari nk’umukobwa watwaye inda itateganijwe byamuyobera akaza kuyikuriramo hano nijoro cyangwa ari indaya yayitwise itayishaka igashaka kuyikuramo,dutegereje icyo ubuyobozi buzatubwira nyuma y’iperereza.

Uwitwa Ngabonziza Marc ukora mu macumbi y’igorofa imwe yegereye aho urwo ruhinja rwasanzwe,muri iyi gorofa hakaba n’ivuriro, avuga ko saa kumi n’imwe zibura iminota 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Gashyantare, yazindutse agiye gukingurira imodoka zaharaye abona umugore/ umukobwa uri mu kigero cy’imyakahagati ya 25na 30 y’amavuko azanye mu modoka n’umugabo/umusore bayivamo baraherekeranya berekeza kuri iryo vuriro.

At’’ uwo mugore/umukobwa yaviriranaga cyane ari inyuma y’uwo mugabo/musore yambaye imyenda ya siporo y’umuhondo na kambambiri,umugabo yambaye ipantalo y’ikoboyi bangeraho bavuga ko bagiye kuri iryo vuriro,mbabwira ko nta muntu ubakira,ko hafunze ahita abwira uwo musore bari kumwe ngo’ chéri ndapfuye birarangiye’, nahise njya mu kazi nongeye kugaruka numva bavuga ko hari uwataye uruhinja rwapfuye nkeka ko ari uwo,n’aho yanyuze avirirana amaraso abashinzwe isuku bayakoropye mu gitondo,gusa sinabamenye.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kamashangi byabereyemo, Uwizeye Thérèse,avuga ko bakimara kubimenya bahuruje inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe ,uruhinja bakarujyana ku bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma no gushyingurwa, bakaba batangiye gushakisha mu bakobwa bazi baba bari basanzwe batwite ngo harebwe niba nta waba wayikuyemo.

Gusa ngo binashoboka ko hari n’uwa kure waba yaje kuyihakuriramo akahata urwo ruhinja akisubirira iyo yaturutse yibwira ko bitazamenyekana, bagasaba ababyeyi ko ufite umukobwa utwite inda itateganijwe yajya amukurikiranira hafi kugeza abyaye,yanagira aho ajya kure bikamenyeshwa aho agiye kuko hari n’abajya mu mijyi bavuga ko bagiye gukora akazi ko mu ngo kandi batwite bakaba banazikuriramo iyo bagiye kumenyekana bikagorana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe,Nsengiyumva Vincet de Paul, avuga ko ubu ari ubugome bukabije kandi ko ari icyaha gikomeye gihanirwa n’amategeko,ko utwaye inda nubwo yaba itateganijwe aba agomba kuyibyara akaba yanafashwa kurera uwo abyaye aho kumwica,nyuma y’iri sanganya batari biteze,bakaba bagiye gukurikiranira hafi no kwigisha cyane cyane abangavu batwara inda bakumva bazikuramo,kwirinda ababashuka kuruta gutekereza kuzikuramo bazisamye.

Uruhinja batwikirije ibitambaro, barujyana kurupima ku bitaro
Uruhinja batwikirije ibitambaro, barujyana kurupima ku bitaro

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *