abagana_ibi_bitaro_cyane_cyane_abagore_bavuga_ko_kutagira_umuganga_n_umwe_w_inzobere_ku_ndwara_zibazahaza_ari_ikibazo_leta_ikwiye_gufatana_uburemere.jpg

Rusizi: Ibitaro bya Mibilizi bihangayikishijwe no kutagira abaganga b’inzobere

Sangiza iyi nkuru

Ikibazo cy’abaganga b’inzobere ku ndwara zimwe na zimwe zihariye abagana ibitaro bya Mibilizi bazirwaye, bavuga ko bahagera bagahita boherezwa ku bindi bitaro nyamara bafite ubushobozi buke bataniteguye kwishyura ibizakorerwa aho handi byose kandi baba basize ibitaro bibegereye, bagasaba ko hagira serivisi zimwe na zimwe Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) yahashyira abo baganga, ubuyobozi bw’ibi bitaro na bwo bukavuga ko ari ikibazo gikomeye cyane bufite kuko nta muganga n’uwe w’inzobere bigira, bugasaba akarere ubuvugizi.

Mu kiganiro n’umwe mu bagore umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri aka karere yahasanze yaje kwivuza, yavuze ko hari ubwo umuntu ahagera arembye cyane cyangwa aje kuhabyarira abazwe inshuro zirenze 2 bakamubwira ko batamuvura bakamwohereza ku bitaro bya Bushenge muri Nyamasheke cyangwa muri CHUB, i Huye mu ntara y’amajyepfo,asanzwe nta bundi bushobozi afite, abwiwe ko ikibazo cye nta muganga w’inzobere bafite wihariye wagikemura, akibaza ukuntu ibitaro bizima, bingana bitya, bya kera, bibura umuganga nk’uwo nibura umwe bikamuyobera.

Ati: “Naje hano ubushize ku mbyaro ya 4, narabazwe inshuro 3 kandi numva bikomeye cyane pe, ndi hafi yo kuvamo umwuka uretse ko ari Imana yahabaye. Mpageze baranyakira, bambwira ko bagiye kunyohereza mu bitaro bya Bushenge, ahari inzobere ziri bumfashe kuko hano ntazo dufite. Nibaza ukuntu ibitaro bingana bitya, navutse nsanga, bidashobora kumbyaza biranyobera ariko nkomeje kubaza bambwira ko MINISANTE itarabiha inzobere yanyitaho, ko byanze bikunze ngomba kujya kubyarira ahandi.

Byarangoye cyane, numva mbabariye n’abandi bibaho kuko hari n’abandi bari barambwiye ko byababayeho nkayoberwa ibyo ari byo, ngasanga, mu rwego rwo kuturuhura no kuduha serivisi zisumbuyeho, dukeneye abaganga bihariye rwose kuko turi mu cyaro cyane, n’ubushobozi buke, kubwira imbaga yose rero ngo nijye kwivuriza ahandi aho nta baganga b’indwara zacu bahari, twumva ari ikibazo gikomeye cyane Leta yacu yadukemurira kuko ibyo imaze kudukorera ni byinshi, ibi si byo byayinanira.’’

Umuyobozi wungirije w’ibi bitaro, Igiramaboko François Régis avuga ko ibivugwa n’abaturage ari byo kandi ko ari ikibazo kidahangayikishije ababagana gusa,kinahangayikishije ibitaro ubwabyo, kuko kuba ibitaro nk’ibi, bisa n’ibiri ku ruhande, mu baturage hagati mu cyaro, biganwa n’abaturage benshi baba bafite ibibazo binyuranye,banafite ubushobozi buke mu mibereho, bitagira umuganga n’umwe w’inzobere (spécialiste) ku ndwara cyangwa ibibazo bikunda kugaragara mu baturage cyane,ari ikibazo gikwiye guhangayikisha buri wese ukunda ubuzima.

Ati: “Ni ko bimeze. Muri ibi bitaro nta muganga n’umwe w’inzobere tugira, kandi jye iyo mbirebanye ubushishozi, mbona ari ikibazo gikomeye cyane kuri serivisi duha abatugana,cyane cyane ku babyeyi baza kubyarira hano cyangwa bafite ibindi bibazo byihariye. Ukurikije aho ibi bitaro biri n’ababigana, kuko ni bimwe mu bitaro biri ahagana ku ruhande, mu baturage ugereranije n’aho twohereza abarwayi bacu barembye.

Avuga ko abarembye mu buryo budakanganye boherezwa mu bitaro bya Bushenge, hakaba n’ababa barembye cyane bisaba ko boherezwa muri CHUB, umuntu rero urembye byo gupfa, imbangukiragutabara iri bumarane amasaha hafi 4 mu nzira, ashobora kugera n’aho ajyanywe ntahite avurwa kubera abandi ahasanze, ibizamugendaho agemurirwa iyo kure,amatike y’abamusura n’ibindi, n’ibibazo by’ubukungu biriho uyu munsi mu baturage, akavuga ko MINISANTE ikwiye kubyigana ubushishozi ikagira icyo ikora.

Ati: “Dukeneye cyane nibura abaganga 2 b’inzobere mu ndwara dukunze kwita iz’abagore kuko nk’uko babikubwiye,umugore ubazwe inshuro 3 cyangwa izirenga, hano ntitwemerewe kumubyaza. Hari igihe rero ahagera ubona nta yandi mahitamo ahari ukaba wamubyaza ariko ugahita umwohereza aho babifitiye ubushobozi kuko ashobora kugira ibindi bibazo nyuma byanamuhitana.

Hari n’abagore baza bafite ibibazo bya kanseri y’inkondo y’umura,ibibazo muri nyababyeyi n’ibindi, ugasanga ni ikibazo. Rwose dukeneye inzobere nibura 1 cyangwa 2 mu ndwara z’abagore kuko ni ikibazo gikomeye cyane pe!

Kuko n’umugore uje arwaye malariya anatwite ntavurwa kimwe n’uyirwaye adatwite, ugasanga biratugora cyane kandi igihugu cyitaye cyane ku buzima bw’umubyeyi n’umwana. Kubuteza imbere rero biri mu ntego igihugu cyihaye, ari cyo kibazo gikomeye cyane dufite.’’

Avuga ko nubwo ikibazo cy’abaganga b’inzobere ari rusange mu gihugu hose,ariko haba hakwiye kurebwa n’aho ibitaro biri n’uburyo bwo kuhagera cyangwa kuhava ku barwayi boherezwa ahandi, agasanga ibi bitaro binahawe inzobere mu ndwara z’abana,iz’imbere mu mubiri (médicine interne), no kubaga ( chirurgie) byafasha abaturage cyane, ibigendera mu kubavura bikagabanuka, igihe abaturage batakaza bjya aho handi kikavaho, bakagenda gusa ku ndwara zikaze cyane,bigaragara ko zikwiye kujyanwa ahandi koko.

Avuga ko hari n’aho abarwayi basanga abaganga nk’abo ariko ugasanga ibitaro bidafite ibikoresho bihagije, bo bakaba batasaba ibikoresho batarabona n’ababikoresha, agashimira icyakora MINISANTE ku gikorwa iherutse kubakorera cyo kuboherereza umuganga wihariye wize ibyo kuvura amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa, n’ibikoresho bigezweho akaba abifite nubwo atari ku rwego rw’izo nzobere, ariko kuba ari byo yize akanabyihuguramo bihagije byatabaye cyane abaturage bahoraga bahangayikishijwe n’ibibazo by’amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa, n’iki gikemutse serivisi zihabwa abaturage zarushaho kunoga,n’abo hanze y’igihugu nka RDC n’u Burundi bakaba babagana ku bwinshi.

Anavuga ko mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo igihe bagitegereje icyo MINISANTE ibakorera, batekereje ko nk’uwo w’indwara z’abagore, baba bashatse udahoraho byakwihembera nubwo na byo bigoye urebye ibitaro aho bivuye n’ibibazo by’ubukungu bigifite, ariko ko babona ari cyo gisubizo baba bashatse kuko abagore babagana bafite ibibazo binyuranye bikeneye inzobere zihariye ari benshi cyane, izo nzobere zindi ngo nubwo na zo zikenewe cyane,ariko uw’indwara z’abagore we nta kindi bakora.

Asaba abatuye muri zone y’ibi bitaro babagana kuba bihanganye,ko ibi bibazo byose Leta ibizi kandi ikora ibishoboka byose ngo ibungabunge ubuzima bwabo,ko n’ibitaro igishoboka cyose bishoboye byagikora ariko ubuzima bw’umuturage bugashyirwa imbere y’ibindi byose.

Umuyobozi w’aka karere, Dr Kibiriga Anicet,yizeza ubuyobozi bw’ibi bitaro n’ababigana igisubizo kinoze, kuko ngo amaze iminsi abiganiriye na Minisitiri w’ubuzima kandi na we yumva iki kibazo cyane.

Ati: “Ibyo twabivuze mu nama tuvuyemo i Kigali turi kumwe na Minisitiri w’ubuzima n’abandi bayobozi bo hejuru muri iyo Minisiteri, batwizeza ubufasha,ko bagiye kohereza abaganga dukeneye cyane muri aka karere kacu, cyane cyane abo b’inzobere ku ndwara z’abagore, izo z’imbere mu mubiri ndetse n’ikemurwa ry’ibibazo by’amenyo byakunze kugarukwaho cyane n’abaturage b’impande zose z’akarere. Batwemereye ko hari icyo bagiye kudukorera ku bufasha twabasabye, abaturage rero babe bihanganye bashonje bahishiwe.’’

Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko hagize igikorwa kuri iki kibazo,umusaruro wabivamo wagera no ku gihugu cyose kuko uburemere bwacyo bubabaza abaturage, ibitaro ubwabyo ingaruka ntizibure kuba iz’igihugu cyose.
abagana_ibi_bitaro_cyane_cyane_abagore_bavuga_ko_kutagira_umuganga_n_umwe_w_inzobere_ku_ndwara_zibazahaza_ari_ikibazo_leta_ikwiye_gufatana_uburemere.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *