Abaturage b’umurenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi baravuga ko iki gihembwe cy’ihinga n’ibizagikurikira bizahindura byinshi ku musaruro w’ubuhinzi muri uyu murenge, kuko ikibazo bamaze imyaka myinshi bagaragaza cy’isuri ikunkumurira ubutaka bwabo mu migezi n’imyaka yabo ikagenderamo bagaheruka uko bagahinze kiri kuvugutirwa umuti w’igihe kirekire.
Baganira na Bwiza.com ubwo yabasangaga mu mirima bakora amaterasi mu buryo bwo guhangana n’iki kibazo, bamwe muri bo bavuze ko bari bamaze imyaka irenga 10 bahanganye n’ikibazo gikomeye cy’isuri kuko uyu murenge uri mu misozi ihanamye, bahinga hagwa imvura nyinshi imyaka hafi ya yose ikirohana n’ubutaka mu migezi bakazaheruka uko bagahinze, bakomeza gutabaza inzego zibishinzwe muri aka karere, bakishimira ko muri ibi bihe igisubizo kibonetse aya materasi yakozwe akazatuma ubutaka bwabo butongera gushirira mu migezi.
Abaturage bavuga ko ubutaka n’imyaka yabo byashiriraga mu migezi
Mvunabandi Dieudonné utuye mu kagari ka Hangabashi, ati: “Turi abahinzi bafite intego kandi uyu murenge wacu ushobora kuba n’ikigega cy’Akarere kose mu musaruro w’ubuhinzi ariko amaterasi twari dufite imyaka irarenga 10 asibamye, iyo imvura yagwaga ubutaka bwose n’imyaka yacu iriho byamanukiraga muri uyu mugezi wa Muhuta, ukabujyana mu wa Katabuvuga na wo wabujyanaga muri Rubyiro tugahorana inzara kandi duhinga, gusa ubuyobozi butangiye kugikemura kubera aya materasi, tukizera kuzakuba nibura inshuro 2 umusaruro.’’
Gasore Désiré wo mu kagari ka Gahungeri na we ati: “Hari n’ubutaka butagihingwa mu kagari kacu, bwamaze kwangirika cyane kubera ko imirima yegereye umurenge wa Gashonga ubutaka bwose bwarundumukiye mu migezi ya Nyagataka na Njambwe iburohana muri Rubyiro n’imyaka yacu, bikaba byaragaragaye cyane mu ihinga rishize imvura itangiye kuba nyinshi cyane itera Ibiza bikomeye, tugashimira ubuyobozi bw’Akarere kacu n’ubwa World vision bwatwumvise bukadukorera aya materasi,rwose ikibazo cy’inzara duterwa n’ibiza ndahamya ko kigiye kuba amateka natwe nituyafata neza uko tuyahawe.’’
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Iyakaremye Jean Pierre, avuga ko aya materasi bita ayikora ari gukorwa mu murenge wose ku bufatanye bw’Akarere na World vision, bikaba bikozwe ku busabe bw’abaturage, nyuma yo kubona uburyo isuri ituruka ku mvura idasanzwe yahagwaga yatumaga abaturage bamera nk’abahingiye ubusa mu myaka myinshi ishize kandi bashoye imbaraga nyinshi.
Ati: “Birababaza cyane iyo umuhinzi ahinze, agafumbira, yashoye imbaraga n’amafaranga menshi yizeye gutunga umuryango we no gusagurira n’amasoko ariko Ibiza bigatwara ubutaka n’imyaka ye yose n’ifumbire yashyizemo. Si umurenge wacu wonyine wahazahariraga kuko n’indi iri muri iki kibaya cya Bugarama yahahuriraga n’ako kaga, ariko aya materasi ,nta gushidikanya azadufasha guhashya ibi biza, mu myaka iri imbere umusaruro w’ubuhinzi muri uyu murenge uzaba ushimishije cyane.’’
Yongeraho kandi ko kuba iki gikorwa cyarahaye abarenga 1900 akazi na byo ari indi nyungu mu baturage bari bafite ikibazo cy’ayo kugura imbuto,inyongeramusaruro,mituweli no guhangana na gashogoro ya nyuma y’ihinga, agasaba abaturage kwita kuri ibi bikorwa Leta n’abafatanyabikorwa bayo baba bashoyemo akayabo ku bwabo, kugira ngo ubutaka bubatunze bureke gushirira mu migezi kandi bukenewe gukorerwaho ibikorwa byinshi zibamura imibereho yabo.

Imirenge y’ikibaya cya Bugarama ikunze guhura n’ibiza bizahaza umusaruro w’ubuhinzi urimo n’umuceri uhingwa muri iki kibaya, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi ,ubworozi n’umutungo kamere muri aka karere,Ntampaka Gonzag akavuga ko mu guhangana na byo, uyu murenge uri gukorwamo aya materasi yikora kuri hegitari zirenga 200,izindi zirenga 100 zigakorwa mu wa Nyakabuye, n’indi ikazaterwaho ibiti bifata ubutaka, hagakorwa uburyo bwose bwo gufata amazi igihe cyose amikoro yaboneka, bikarinda abaturage guhingira ubusa no kwangirizwa ibindi birimo n’inyubako.
Bemeza ko ubu umuti urambye wamaze kuboneka


