Rusizi: Imiryango 305 yorojwe amatungo magufi inibutswa ko ak’imuhana kaza imvura ihise

Sangiza iyi nkuru

Imiryango 305 itishoboye ifite abana bafashwa n’umushinga RW 0169 ukorera mu itorero Méthodiste Libre mu Rwanda,paruwasi ya Shara, murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi ,uterwa inkunga na Compassion international, yorojwe ihene mu rwego rwo kuyizahura ngo n’abo bana bagire imibereho myiza,ariko inibutswa ko ak’imuhana kaza imvura ihise, ko igomba guharanira kwigira aho gutekereza guhora bahanze amaso hanze.

Baganira na Bwiza.com, bavuze ko kimwe mu bibaheza mu bukene bukabije butuma n’abana babo biba ngombwa kwitabwaho n’uyu mushinga ari uko bamwe batagira ikindi kibabeshaho kuko nta masambu bagira, nta n’ikindi bagira bakuraho ifaranga ryabazamura kuko nta mirimo myinshi ikunze kuboneka itari iy’ubuhinzi mu mirenge ya Muganza na Gitambi batuyemo, COVID 19 na yo ikaba yararushijeho gusubiza imibereho yabo hasi kuko ababahaga akazi ubu bakikorera kubera kubura na bo ikindi bakora, kuri ibi hakiyongeraho na bamwe mu bakecuru usanga barera abuzukuru babo benshi cg imfubyi kubera impamvu zinyuranye,ubuzima bukagorana.

Iyi mibereho ngo ituma no kwigurira itungo rigufi nk’ihene,ingurube cyangwa inkoko n’abana bo mu miryango yindi baba bitaho bibagora cyane, bagashimira ababoroza bakanabaha ubundi bufasha burimo no kubakirwa babafasha kuva kuri iyo ngoyi y’ubukene n’abana babo, bakabizeza gucyaha bagenzi babo usanga bapfusha ubusa amahirwe nk’aya bahabwa ntibite ku byo bahawe ngo babibyaze umusaruro ufatika,kuko ak’imuhana ngo kadahoraho.

Nyirahategekimana Christine w’imyaka 62,utuye mu kagari ka Mashesha mu murenge wa Gitambi, avuga ko afite abana be 2 n’abandi 6 b’imfubyi zo mu muryango we arera, akabatunga akoresheje guhingiririza cyangwa guhabwa imirima n’abayifite bakazagabana imyaka yeze, akabifatanya n’ubumuga yatewe n’impanuka n’intege nke z’ubusaza,akavuga ko kuba hari muri izo mfubyi ufashwa n’aba bagira neza n’abandi bana babyungukiramo akabasha kubatunga.

Ati’’ Ndabashimira cyane kuko n’utugurube 2 mfite mu rugo ndukura ku yo bampaye yishwe na muryamo kandi nkenera ifumbire nshyira mu karima mfite kuko abo bana bose mbatungisha guhingira abandi, kubera ko ino ubutaka bwagundutse ntiwahinga nta fumbire ngo uvuge ngo uzeza, gusa baramutse bampaye inka nkabona n’amata y’izo mfubyi byaba byiza cyane kuko zitabasha kunywa amata,sinayabona kandi ihari n’ifumbire yakwiyongera nkeza twinshi,ariko n’iri tungo bampaye ndizera ko hari aho rizamvana n’aho rizangeza.’’

Uwumukiza Donatha wo mu kagari ka Shara mu murenge wa Muganza na we ati’’ Nubwo mfite imyaka 32 umugabo wanjye akagira 35 bigaragara ko tukiri bato ariko natwe gutunga abana 4 tumaze kubyara ntibitworoheye na gato, ari yo mpamvu uyu mushinga wadufatiye umwana umwe witaho,ni muri urwo rwego duhawe iri tungo.

Ntiturabasha kwibonera aho duhinga n’aho kuba kubera ko ubuzima bw’ino bugoye kuko nta kazi k’amafaranga yazamura umuntu gapfa kuboneka, kubona iri tungo tutarigiraga biradufasha kuko niryororoka bizadufasha kubona amafaranga twakuraho ikindi cyadufasha kurera abana no kubabonera iby’ibanze bakenera.’’

Abakiri bato muri aba bavuga ko banafashijwe gukora ubucuruzi buciriritse, cyane ko hari n’abigishwa imyuga ngo biteze imbere badakomeje gutega amaboko, ngo byarushaho guteza benshi imbere,bakizera ko na byo bizagerwaho uko iminsi ihita, cyane cyane ko na bo babona ko ubuzima bugenda burushaho kugorana,guhindura imitekerereze bikaba byabafasha guhangana n’imihingagurikire y’imibereho ya buri munsi.

Umushumba w’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda paruwasi ya Shara,Rév.past. Uwimana Jonas, avuga ko iyi miryango yorojwe kuko itishoboye,usanga abenshi bari mu cyiciro cya mbere n’icya 2 cy’ubudehe bigaragara ko imibereho yabo iciriritse cyane,bituma n’abana babo baba bakeneye kwitabwaho,haba mu myigire,kuvurwa barwaye,n’ibindi, zikaba ari inshingano z’itorero gufatanya na Leta n’abandi bafatanyabikorwa kubashakira imibreho itanga icyizere cy’ejo hazaza, gusa ufashwa akanibutswa ko ak’imuhana kaza imvura ihise.

Ati’’ Twaboroje kuko bafite abana dusanzwe twitaho, hari abo twahaye inka,abubakiwe, abo bana tubitaho mu buryo bw’imirire,kwiga,kwivuza n’ibindi, uworojwe tukamusaba ko itungo tumuhaye aribyaza musaruro ufatika ryaba ari rigufi rikazanamugeza no ku rirerire cyane cyane ko bishoboka, ariko igikomeye cyane tukabigisha kudahora bategereje inkunga yo hanze,agato babonye bakakabyaza umusaruro kakabageza no ku kanini,kunabasaba gushimira cyane Leta ituma izi gahunda zose zigerwaho kubera umutekano usesuye dufite,abana tukabasaba guharanira guhindura imibereho kuko ubukene ntibaburazwe,kubwikuramo bishoboka cyane.’’

Ikibaya cya Bugarama gifite ikibazo cy’ubwatsi cyane cyane mu bihe by’impeshyi nk’uko bivugwa n’ushinzwe ubworozi mu murenge wa Muganza Imanirabaruta Jean Damascène,ari yo mpamvu n’ubworozi bw’inka budahari cyane nk’uko byakagombye bigatuma bazamura ubw’amatungo magufi, gukemura iki kibazo burundu ngo bikazakorwa muri gahunda igiye kuhatangizwa yo guhunika ubwatsi, nibigerwaho bizongera ubworozi bw’inka n’umukamo wiyongere,ifumbire ibe nyinshi,bikazarushaho kuzamura imibereho y’abaturage usanga ikiri hasi muri ibi bihe.


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *