Imiryango 34 yo mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, ivuga ko yari yaratinze gusezerana kubana akaramata kubera ibibazo binyuranye birimo ubukene n’ubwoba bwo kubura icyo yakwakiriza abayitahira ubukwe, yasezeranye imbere y’Imana ibifashijwemo n’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, ku bufatanye na Compassion international, 15 muri yo ibanza gusezerana imbere y’amategeko, ubajijwe icyo kudasezerana byari bimutwaye akavuga ko yabagaho yumva adatekanye, adafite amahoro y’umutima yuzuye.
Iyi miryango irimo uw’umusaza n’umukecuru bari bamaranye imyaka 38 mu buryo butemewe n’amategeko, ivuga ko gusezerana yabitewe n’umushumba mushya w’itorero EMLR Uwimana Jonas umaze imyaka 2 gusa muri iyi paruwasi ya Shara,bamwe ngo ntibasengeraga no muri iri torero,ababazwa no kubona muri uyu murenge hari ikibazo cy’imiryango myinshi ibana bitemewe n’amategeko, n’ingaruka nyinshi byatezaga zirimo amakimbirane y’urudaca , imirerere y’abana itanoze kubera iyo mibanire, ubushoreke n’ubuharike bukabije bwabiturukagaho n’ibindi,yababaza bakavuga ko babiterwa n’ubukene n’ubwoba bwo kubura icyo bakwakiriza ababatahira ubukwe.
Avuga ko yakomeje gusengera kuzabona hari imiryango muri iyi iteye intambwe yo gusezerana imbere y’Imana n’imbere y’ubuyobozi bwa Leta,kuko na we ngo yari ababajwe cyane n’ingaruka abona ziterwa n’iyo mibanire, yegera abayobozi b’itorero rye, ab’umurenge n’abafatanyabikorwa b’iyi paruwasi,babiganiraho, yumva barabyumva neza, atangira kwigisha ya miryango,ayimara impungenge ko,ku bufatanye n’inzego zose bakorana, n’abakirsto be, bazabakorera ubukwe,bakanabakirira abatumirwa,ariko bakagarukira Imana,babanye byemewe n’amategeko.
Bamwe muri iyi miryango baganiriye na BWIZA, bavuga ko byabashimishije cyane, babyakirana ingoga, cyane cyane ko bamwe babonaga n’aho basengera abayobozi babo badashyira imbaraga mu kubafasha gusezerana, baza muri iri torero, batunganya byose, n’umurenge urabashyigikira,ukaba wari waje mu cyicaro cyaryo gusezeranya iriya miryango 15, nyuma, hamwe n’iyo 19 yari yarasezeranye mbere,yose ihita ishyingiranwa imbere y’Imana muri uru rusengero.
Mukashyaka Rose wemeye gusiga uruhinja yari amaze umunsi umwe gusa abyariye mu bitaro bya Mibilizi akaza gusezerana n’umugabo we imbere y’amategeko n’imbere y’Imana, yavuze ko bari bamaranye imyaka 4 yose nta sezerano, urwo ruhinja rw’umunsi umwe ari urwa 2 babyaranye, yemeye kuruzidukana ataha avuye mu bitaro,akarusiga mu rugo, akaza gusezerana kubera uburemere yahaye iki gikorwa n’uburyo yari ahangayikishijwe n’iyi mibanire yari arimo.
Ati: “Nsize uruhinja mu nzu, nje muri iki gikorwa nari maze imyaka 4 yose ntegereje, mpangayikishijwe no gukora ibyo ntitaga ibyanjye neza kubera kutagira isezerano, numva umwanya uwo ari wo wose nabivamo bikaribwa n’abandi bagore,bigatuma ntanakora cyane kubera n’ubuharike n’ubushoreke byiganje ino, aho umugore akora byagwira umugabo utagira umutima agatangira gusehera abakeba utanazi, nkaba nabagaho mu buzima numva ndatekanye, ariko ubu nubwo numva umugongo utameze neza kubera ko ari bwo nkibyara ndemera nihangane ariko mbone musinyiye.’’
Yongeyeho ati: “Nari nababaye cyane numva nintinda kubyara iri sezerano rikanshaho kandi ari amahirwe akomeye nari ngize kuko bemeye kudukorera ubukwe bwose,bakanatwakirira abatumirwa, kandi ubukene tukirimo butatuma mbyikorera, ndaba mpombye, ariko Imana yabigiyemo buratashye. Mfite imyaka 26 gusa,umugabo wanjye afite 28, twabanye dukennye cyane ariko kubera ko dushyira hamwe tumaze kwibonera inzu.
Igisigaye, ubwo iki kivuyemo, ni ugukora cyane, tugaharanira iterambere ry’urugo n’imibereho yiza y’abana, ubwo numva ntekanye mu mutima,hamwe no gusenga Imana n’inama nziza za pasiteri wacu n’ibindi bizaza turabyizeye,kuko turacyari bato , imbaraga,ubwenge n’umurava turabifite, icyaburaga ni iki kirabonetse.’’

Ntibaziyaremye Léocadie w’imyaka 68, wasezeranye na Ngirinshuti Pierre w’imyaka 64, avuga ko uyu munsi yari amaze imyaka 38 awutegereje, ko Imana yari yarawumusezeranije. Ati: “Nageze aho ncika intege, mbonye imyaka irenze 30 isezerano ritarasohora, dutangiye gusaza twembi, ubukene ari bwose n’abo twabyaye batarize nibura ngo babe babona akazi batuzamure, nkumva ntaho bizaca, nkibaza ko Imana yambeshye ariko kuko isezerano ryayo ridahera. Uyu munsi ku mwaka wa 38 tubana rirasohoye. Byandenze, nabuze uko nigira, mbese ni wo munezero usumba indi ngize mu buzima bwanjye, rwose n’uyu munsi mfuye ijuru naritaha.’’
Asaba abakuze nka we kudatinya gusezerana bumva ko nta kamaro bimaze,kuko ngo yajyaga azitirwa gukorera Imana neza no kutagira isezerano abwirwa ko atuzuye, akaba agiye gusaza akorera Imana neza mu buryo yifuje kuva kera, umutima utuje nta pfunwe agendana.

Umugabo we, Ngirinshuti Pierre,avuga ko yavukiye mu muryango wari warabaswe n’amakimbirane y’urudaca, bituma akura nabi cyane n’umunani we umuryango urawumwaka, akaba aba mu nzu y’umugore we,yumva kutagira isezerano umwanya uwo ari wo wose yayimwirukanamo agasaza nabi. Ati: “Nabagaho ndatekanye na gato numva umwanya uwo ari wo wose umugore yanyirukana mu nzu ye, ambwira ngo dusezerane nkibaza n’ubukene mfite ko bitakunda,ariko uyu mupasiteri yatumaze impungenge twasezeranye, ndaryama nishimye,ntekanye,numva nanjye mfite umutekano usesuye muri iyo nzu.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Ngirabatware James, avuga ko hakiri imiryango myinshi idasezeranye, imwe ikaba yitwaza ubukene, ariko ni urwitwazo kuko ngo nta waje ku murenge agaragaza icyo kibazo ngo abure kwemererwa gusezerana,ko ndetse binabaye ngombwa n’abaturage,mu muco w’bufatanye basanganywe yakorerwa ubukwe ariko ubukene no kutakira abatumirwa ntibibe urwitwazo rwo kumara imyaka n’imyaniko abantu babana bitemewe n’amategeko.
Yavuze ko izindi mpamvu zibitera ari ubuharike n’ubushoreke buhiganje,aho bamwe mu bagabo batinda ngo umugabo abanza guhitao umugore umwumvira cyane akaba ari we bashyingiranwa,nk’uko n’umwe mu basezeranye yabitanzemo ubuhamya, hakaba n’abo biba bidashoboka kuko baba barasize abagore ahandi basezeranye, hakaba n’abatazi neza agaciro ko kubana byemewe n’amategeko, yumva ko ubwo abonye uwo babana bihagije,ariko abo bose ngo bagenda bigishwa.
Ati: “Uretse no kuba iri torero ryabidufashijemo,turi no mu kwezi kw’iranga mimerere, aho turi gushishikariza abatarasezerana bose kubikora,tugasaba andi madini n’amatorero kugera ikirenge mu cy’iri, bakadufasha nk’uko aba babigenje,abantu bakitabira iki gikorwa cy’ingirakamaro, kuko iyo imiryango imaze kwiyemeza kubana byemewe n’amategeko n’umutekano mu muryango uba wose,n’iyo ikibazo kibaye si kimwe n’iyo kibaye mu batarasezeranye.’’
Umushumba wa EMLR Shara, Rév. Past Uwimana Jonas yavuze ko iki gikorwa cyatwaye amafaranga arenga 4.000.000 kuko hari n’abo bakodeshereje udutimba, n’abagabo bamwe bashakirwa imyambaro, n’ibizagenda mu bukwe byose,itorero,abakristo n’abafatanyabikorwa baryo babyishakamo, agashima cyane buri wese witanze ngo bigende neza,akanavuga ko afite intego yo gufasha ubuyobozi ,buri wese uvuga ko adasezerana kubera ubukene,icyo kikazakurwaho.
Ati: “Dufite intego ko buri mwaka iki gikorwa kizajya kiba kuko ntidushaka kumva umuryango n’umwe ubana mu buryo butemewe n’amategeko witwaje ubukene no kutabona icyo wakiriza abawuherekeje. Icyo rwose ni icyacu, tuzajya tugukemura ariko tubone bose basezeranye,babanye neza, ni yo misiyo yacu kandi tuzayirangiza neza nta kabuza,kuko ari ubuyobozi bwa Leta n’abafatanyabikorwa bacu bose babidushyigikiyemo.’’
Mu izina ry’umubwiriza wa Conference ya Kinyaga utarashoboye kuhaboneka, Rév. Past. Hakizimana Félicien, yavuze ko umuryango utekanye, ubanye neza,byemewe n’amategeko ari imwe mu ntego nyamukuru z’itirero ryabo, hakaba hari imiryango myinshi ikibanye idasezeranye mu itorero ryabo, haratangiye gahunda yo kugenda bayegeranya,bayiganiriza banayikuriraho ibyo yita inzitizi, aho bishoboka, bitangiriye aha, n’ahandi bizahagera, kuko abakristo babo babyumva neza, n’inkunga bayitanga ariko imibanire itekanye mu muryango igashyirwa imbere.
Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko hagisigaye imiryango 461 itarasezerana, uku kwezi kw’irangamimerere kukazarangira nibura 2/3 byayo isezeranye,umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne-Marie na we wari wiaje kubashyigikira, akaba yashimiye ababishyizemo imbaraga bose, anasaba ubufatanye,n’abasigaye bose mu karere badasezeranye bagasezerana.



