Saa moya n’igice z’igitondo zo kuri uyu wa 9 Kanama,ni bwo imodoka yo mu bwoko bwa Land cruiser, ifite plaque RAB 952 Z yari itwawe n’umushoferi witwa Munyemana Eric, atwaye Padiri mukuru wa Paruwasi gatolika ya Nyabitimbo ya Diyoseze ya Cyangugu, iri mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi , Rukundo François Xavier w’imyaka 40 y’amavuko, yageze mu mudugudu wa Mugerero, akagari ka Mpinga, mu murenge wa Gikundamvura muri aka karere ibura feri igonga umugore w’imyaka 47 witwaga Mukandutiye Annonciatha ahasiga ubuzima, padiri n’uwo mushoferi wari umutwaye bavamo ari bazima.
Umwe mu babibonye wari mu muhanda umwe nya nyakwigendera yabwiye Bwiza.com ati: “Twari mu muhanda tujya mu mirimo isanzwe yacu ya buri munsi tugiye kubona tubona imodoka imanutse yihuta cyane bigaragara ko yabuze feri,igiye kutugonga umushoferi tubona ari kurwana na yo ayerekeza mu ruhande rutarimo abantu ariko muri urwo ruhande hari harimo uriya Mukandutiye Annonciatha, ayibonye ihorera atangira gutambatamba mu muhanda ayihunga ihita imukubita agwa aho, irakomeza ihagarikwa n’igikoni kiri hariya yagannye, ihagarara itaracyahuranya, ni byo twabonye n’ubu turacyahari,agahinda ni kose.’’
Mu kiganiro padiri mukuru, Rukundo François Xavier yemeye guha Bwiza.com iyo mpanuka ikiba, yavuze ko yari kumwe n’umushoferi wari umutwaye bava i Nyabitimbo kuri paruwasi berekeza mu Bugarama, barenze gato santarali gatulika ya Nyabihanga bamanuka babura feri ari bwo n’iyo mpanuka yabaga.
Ati: “Nari ndi kumwe n’umushoferi wari untwaye tugiye mu Bugarama kuri Banki ya Kigali ( BK) na Banki y’abaturage ( BPR) turenze santarali ya Nyabihanga, tugeze mu mudugudu wa Mugerero,akagari ka Mpinga,mu murenge wa Gikundamvura imodoka ibura feri tugonga umugore wari ugiye mu mirimo ye ahita yitaba Imana, Jye n’umushoferi wari untwaye witwa Munyemana Eric turarusimbutse,ariko birumvikana ko dufite ihungabana ritoroshye kuko impanuka ubwayo yari ikaze cyane.’’
Yakomeje ati: “Turacyahari, dutegereje polisi,hari abahageze badafite bya bikoresho byo gupima,batubajije amakuru turayabaha, ingabo zadutabaye n’abaturage benshi barahari, dutegereje umupolisi uvuye mu Bugarama ufite ibyo biikoresho ngo apime ahabereye iyi mpanuka, hari imodoka ya Diyoseze ije gutwara umurambo iwujyana ku bitaro bya Mibilizi cyangwa Gihundwe turareba ahagendeka neza.’’
Kubyerekeranye no kumenya niba imodoka hari ikibazo yari isanganywe yagize ati: “Ni imodoka dusanzwe dukoresha rwose,ifite contrôle technique, ntumenya uko bigenze kuko n’ejo nari nayijyanye za Rasano muri Bweyeye,padiri tubana yari ayiherukanye i Nyamasheke, dusanzwe tuyikoresha ubutumwa, igenda kenshi natwe ntitwamenye uko bigenze.’’
Yunzemo ati: “Twabuze feri duta umuhanda duhura n’uwo mugore turamugonga ahita apfa sinamenye nanjye uko bigenze, abaturage bahise batumenya batangira gusakuza cyane bavuga ngo padiri wacu aragonze,yishe umuntu, baradutabara tuvana umurambo mu muhanda tuwushyira ku ruhande, inzego z’umutekano n’abo mu muryango wa nyakwigendera bahita bahagera, birumvikana abana be bahise bagira ikibazo gikomeye cyane,ka gahinda nyine ko kubura uwawe,gusa twese turacyahungabanye cyane nubwo wumva tuvugana.
Umuryango we twawihanganishije,twabakomeje, turanabafasha mu mihango yo kumushyingura ahasigaye amategeko azakurikizwa.’’
Bwiza.com yavuganye kandi na Munyemana Eric wari utwaye iyo modoka, uvuga ko nubwo yari atwaye padiri mukuru ariko adasanzwe ari umushoferi w’iyi paruwasi, agira ati: “Impanuka yabaye, n’ubu ni byo turi gusobanurira polisi, ntabwo nsanzwe ndi umushoferi wa paruwasi ni uko nari ntwaye padiri gusa, twageze muri uriya mudugudu tumanuka mbura feri,kuko uruhande twarimo rwarimo abanyamaguru benshi nabonye nshobora kugonga benshi imodoka ndwana na yo nyerekeza mu ruhande rutarimo abantu uwo mugore ntamubonye, atangira gutambatamba hirya no hino nanjye ndwana no kutamugonga,ku bw’amahirwe make ashiduka ari mu ruhande twakatiyemo imodoka iramukubita agwa aho.’’
Imaze kumugonga yahise ihorera munsi y’umuhanda tugonga kawa zari zihari, twikubita mu cyobo cyacukuwe ari nk’ingarani y’umuturage cyagereye igikoni cye tugihagamamo n’icyo gikoni kiradutangira imodoka ibona guhagaragara twe tuvamo turi bazima,ariko nawe bikugendekeye bitya uri umushoferi ntiwabura ihungabana.’’
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba, CIP Karekezi Twizere Bonaventure, yemeje aya makuru,yihanganisha umuryango wabuze uwabo,agira n’icyo asaba abashoferi.
Ati: “Ni byo,impanuka yabayeho ariko ikiriho ni uko umushoferi avuga ko imodoka yagize ikibazo cya feri ikarenga umuhanda ikanagonga umunyamaguru akahasiga ubuzima. Mu butumwa dutanga, icya mbere ni uguhumuriza umuryango wabuze uwawo muri iyo mpanuka, tukanaboneraho gukangurira abatwara ibinyabiziga iteka kwihutira kubisuzumisha buri gihe bakamenya uko bihagaze, bakanirinda umuvuduko ukabije mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato.’’
Iyi mpanuka ibaye hashize iminsi 4 gusa padiri mukuru wa paruwasi ya Cyahinda muri Diyoseze ya Butare, Buhanga Jean Claude ahitanywe n’impanuka y’imodoka yabereye mu kagari ka Mubuga,umurenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru,uyu padiri mukuru wa paruwasi ya Nyabitimbo Rukundo François Xavier akaba yagize amahirwe akomeye yo kuyirokoka.



