0.jpg

Rusizi: Incuke zigiraga mu ishuri rishaje zashyikirijwe iry’icyitegererezo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’akagari ka Kabuye mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi,bavuga ko bari bamaze igihe basaba kubakirwa ishuri ry’inshuke zabo kuko ngo inyinshi zitariganaga kubera kubura aho zigira n’izigiyeyo zikabyiganira mu gashuri gato gashaje cyane,bakishimira ko ubuyobozi bw’aka karere ku bufanye n’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa AEE babashyikirije ishuri ry’icyitegererezo.

Aka gace bigaragara ko gafite abana benshi bataganaga amashuri y’inshuke kubera kuyabura,ngo kubufatanye n’ubuyobozi bw’ishuri ribanza rihari rya Nyamagana,ababyeyi batijwe agashuri gashaje babashyiramo, kubera ubwinshi bakaba ngo bigiragamo barenga 70 mu cyumba kimwe nta n’ibikoresho bihagije bafite, ngo baje kubona abana babo bakomeza kudindira kuko n’abo 70 babyiganiraga muri ako ari bake cyane ugereranije n’inshuke zihagaragara, basaba ubuyobozi bw’akarere kubakemurira iki kibazo bitaga icy’ingutu.

Ngo ubu buyobozi na bwo bwiyambaje umuryango nyafurika w’ivugabutumwa AEE umaze kubaka andi mashuri nk’aya y’icyitegererezo mu murenge wa Nkungu ku nkunga y’undi muryango Help a child,hamwe n’umuganda w’ababyeyi ubwabo, muri Nyakanga uyu mwaka batangira kubakirwa ibyumba 3 byigirwamo,icy’abarezi babo bateguriramo amasomo,ubwiherero n’igikoni gihagije abana bategurirwamo igaburo bahabwa, n’ibindi bikoresho bakenera byose bitwaye hafi miliyoni 30 z’amanyarwanda.

Ibi byumba 3 ngo bishobora kwakira abana 120, ibikoresho byose bya ngombwa birimo, ababyeyi bakavuga ko nubwo na byo bidahagije ugereranije n’abana bato bahari bashaka kwiga kandi ahandi hose batekereza kugana ari kure, ngo bishimiye kubonerwa aho abana babo bigira bakanirirwa kuko kujya mu mirimo ntaho babasize hizewe na byo ngo byabateraga impungenge zikomeye.

Murekatete Jacqueline ni umwe mu basigajwe inyuma n’amateka barituriye. Avuga ko uyu mwaka ari bwo bwa mbere abana babo batangiye kugana amashuri nk’aya kuko mbere n’abanza batayatekerezaga, ko ari intambwe ikomeye cyane na bo Leta y’ubumwe iri kubateza, gusa ngo ibibazo by’ubukene barimo bituma basaba akarere n’aba bafatanyabikorwa bako korohereza abana babo kwiga.

Ati’’ kano gace kagaragaramo abasigajwe inyuma n’amateka benshi, ubukene tugifite bukatubera imbogamizi mu kuzana abana bacu kwiga nubwo noneho hari bamwe bagiye bagira uko bamera batangiye kubohereza mu mashuri y’inshuke bitarabagaho mbere, tukifuza ko amafaranga 1000 dutanga buri kwezi y’agahimbazamusyi ka mwarimu twayasonerwa kugira ngo tubohereze ari benshi kuko dufite abana benshi bari hagati y’imyaka 3-6 bakeneye kwigana n’abandi.’’

Yarakomeje ati’’ kuko badutuje hano nta n’aho duhinga tugira, kubona n’imyambaro yabo n’ibikoresho bakenera ku ishuri na byo biracyatubereye imbogamizi, gusa kuba twaratangiye gushyirwa mu matsinda na AEE ngo twizigamire dukemure ibi bibazo na byo hari icyo bidufasha,ariko amafaranga yo kwizigamira atubana ikibazo kubera ko nta kindi tuyakuraho tugira.’’

Ibi bibazo by’aba basigajwe inyuma n’amateka kimwe n’abandi baturage bagaragaza imbogamizi z’ubukene zibabuza kujyana abana muri aya mashuri, umuhuzabikorwa wa AEE muri aka karere,Uwitonze Alfred Safi, avuga ko abana bo muri iyi miryango kimwe n’abafite ubumuga bunyuranye bitabwaho by’umwihariko ku buryo nta na kimwe gikwiye kubavutsa aya mahirwe, agasaba gusa ababyeyi ubushake ibindi bikaganirwaho.

Ati’’ nta cyananirana cyangwa ngo kivutse umwana amahirwe yo kugana irerero nk’abandi kuko nubwo bukene iyo bari hamwe tubabumbira mu matsinda,tukabigisha uburyo bwo kubuvamo kandi n’ahandi hose twagiye dukorera ibibazo nk’ibyo turabisanga tugafatanya kubikemura bigakemuka neza cyane, nta kintu na kimwe gikwiye kuvutsa umwan ubwo burenganzira.’’

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel, avuga ko ibibazo nk’ibi kimwe n’iby’ amashuri nk’aya ari kure cyangwa adahagije, babikemurana n’abafatanyabikorwa babo nk’amadini n’amatorero atanga insengero zikigirwamo igihe batazikoresheje, hakaba n’uburyo bw’amarerero yo mu midugudu na yo yatangiye kuganwa n’ababyeyi benshi, bakaba bakomeje kubaka ariko banakemura ku bundi buryo ibibazo byose bishobora kubera imbogamizi abana bato yo kugana amarerero nk’aya.

0.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *