Rusizi: Indembe zaburaga aho zakirirwa mu bitaro bya Mibilizi zasubijwe

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Mibilizi mu karere Rusizi buravuga ko bwishimira ko ikibazo bwari bumaranye igihe cy’inyubako nto cyane yakirirwamo indembe ku buryo zaburaga ubwisanzure bikaba byatera ibindi bibazo cyamaze kubonerwa igisubizo kirambye nyuma y’aho yaguriwe,indembe zibigana zifashwe mu buryo zari zimaze igihe zifuza.

Ikibazo cy’aho indembe zakirirwa mu bitaro bya Mibilizi cyigeze kuvugwaho cyane mu myaka yashize,ubwo n’abarwaza bazo binubiraga kubura aho barara,ugasanga uwazanye umuntu urembye cyane abuze uko amukurikirana nko mu bihe by’ijoro kubera kutarara ahamwegereye yagiye gushaka aho ahengeka umusaya ngo na we arebe ko bucya, ubuyobozi bw’ibitaro bwariho icyo gihe bukaba bwaravugaga ko nta kindi bwakora,abaganga bakomeza gukorera mu kazu gato gahari ko mu 1952, kuko ubushobozi ngo bwari buke cyane, n’ububonetse bujya muri byinshi birimo bamwe mu bakozi byiyishyuriraga babitwaraga atari make, bikadindiza ibindi byagakozwe.

Kuri ubu,nk’uko umuyobozi w’ibi bitaro Dr Nzaramba Théoneste yabitangarije Bwiza.com ubwo yabisuraga ireba aho icyo kibazo kigeze, ngo cyarakemutse nyuma yo kwagura iyo nyubako ikongera ubushobozi bw’abo yakiraga mbere, n’ubwisanzure bw’indembe zihakirirwa bukaboneka zikabasha guhumeka neza, bikaba ari byo byikoreye iki gikorwa n’abarwaza baganiriye na Bwiza.com bishimiye cyane,kuko ngo batakirara kure y’abo barwaza,bakabasha kubakurikirana no mu masaha y’ijoro,ay’amanywa na bwo ntibahabyiganire n’abarwayi nk’uko byariho mbere.

Ati: “Ni igikorwa natwe cyadushimishije cyane kuko mbere indembe zatuganaga ari nyinshi twaburaga aho tuzakirira,kuko akazu zakirirwagamo zitashoboraga kurenga 6, katagira aho abaganga bisanzurira bazitaho, utabona aho ushyira ibikoresho uri bukenere muri icyo gikorwa, indembe z’abagabo n’iz’abagore zegeranye cyane kandi si byiza, urwaje indembe yazanye kuyitaho uko bikwiye bikagorana cyane, zaba nyinshi tukongeramo ibitanda umwuka ukaba muke kandi hari n’izishobora kuza zinafite ubundi burwayi bwanduza zikaba zakwanduzanya, n’ibindi byashoboraga kuhaturuka,ariko ubu twaragikemuye.’’

Avuga ko nk’abazaga barembye cyane bavurirwaga muri ako kazu,utangiye kuzanzamuka,atangiye gusa n’aho amera neza akimurirwa mu yandi maserivisi ntibyishimirwe n’ababagana.

Ati: “Ntiyashoboraga kurenza indembe 6 kandi muri iki gihe,aho Leta yorohereje abaturage uburyo bwo kwivuza hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza bw’ingeri zitandukanye, buri muturage yamenye kugana amavuriro igihe arwaye, n’indembe zashukwaga na ba magendu mbere ngo barazivura zikaba zanagwa mu ngo,ubu zigana ibigo nderabuzima n’ibitaro ku bwinshi.

Twifuzaga nibura iyakwakira indembe 15,zivurirwa aho zitagira ikibazo na kimwe,zihumeka umwuka mwiza, n’abazirwaje bashobora kubona aho bahengeka umusaya, abaganga bashobora kubona aho bisanzurira bazitaho n’ibindi byahakenerwa. Ubu rero turishimira ko icyo tumaze kugikemura,bimeze neza.’’

Akomeza avuga ko iyi nyubako itangiye gukorerwamo vuba ayishimira cyane MINISANTE na Diyoseze gatolika ya Cyangugu nyir’ibitaro, kuko mbere ngo ntibyari kuyubaka bigihanganye n’ikibazo cyari kibizonze cyane cyo kwihembera bamwe mu bakozi byakoreshaga babitwaraga menshi cyane, rimwe na rimwe ntanaboneke neza bikonona na serivisi inoze ibitaro byagombaga ababigana,akavuga ko uko uyu mugogoro uzajya urushaho kubivaho ari ko bizajya bikora n’ibindi bikenewe cyane, bishyira ibi bitaro ku rwego rushimishije kurushaho muri serivisi zinoze z’ubuvuzi.

Ati: “Kiriya gikorwa cy’ingenzi MINISANTE yadukoreye cyabaye igisubizo kinoze kuri ibi byose harimo na serivisi zinoze,zageze ku rwego buri wese utugannye yishimira, n’izi nyubako dutangiye kwiyubakira twe ubwacu zitarashobokaga mbere,kuko nk’aha h’indembe twahoranaga ikibazo cy’uko twabigenza zibaye nka 10 cyangwa 12,ariko ubu na 15 zakwakirwa zisanzuye, tukabibonamo intambwe ikomeye cyane mu mitangire inoze ya serivisi z’ubuvuzi.’’

Ahandi byagoranaga ngo ni nk’igihe ibi bitaro byabaga byakiriye inzobere z’abaganga baturutse hanze zije kwita kuri izi ndembe bitewe n’uburwayi bwa buri wese, gukorera ahisanzuye byabaga ikibazo gikomeye cyane,bagakorera muri gaunda itari nziza,ubu ngo harimo utwumba twinshi twiza ku buryo nta kibazo bigiteye, aho kwisanzurira h’abagabo n’ah’abagore harahari bitandukanye na mbere, n’uwaza afite indi ndwara ishobora kwanduza abandi nta mpungenge agiteye.

Nyirambarushimana Odette wo mu kagari ka Kabagina mu murenge wa Nyakarenzo ari mu bishimiye kwaguka kw’iyi nyubako akurikije ingorane bahuraga na zo bazanye nk’abarwayi barembye.

Ati: “Nshobora kubivuga mugatekereza ko nkabya ariko urebye ibi bitaro aho byari biri nko mu myaka 5 ishize mu nyubako n’imitangire ya serivisi,aho bamwe twigiraga ahandi tubisize hafi tukemera gutanga ikiguzi kirekire ngo turengere ubuzima bwacu kandi twaritwaga ngo twegereye ibitaro, cyari ikibazo gikomeye cyane kandi abayobozi n’abaganga ntitwabarenganya rwose ni ibikorwa remezo byari bya ntabyo.’’

Arakomeza ati: “Nk’ubu kuzana indembe hano,kugira ngo uzabone aho urara hafi yayo ngo ubone uko uyitaho byari amasengesho menshi. Kuhaza urembye cyane uhasanze abandi benshi, barundanije ibitanda ngo mubone aho muryamo ababarwaje bo bakirwanaho na byo byaratubabazaga cyane. Muri aya mezi icy’inyubako y’indembe cyo kirakemutse, nibakemure n’icy’inzu y’impinja n’iy’ababyeyi babyariramo kuko na zo ntiziri ku rwego twifuza rwose ku bitaro byihuta mu iterambere dutya.’’

Kuri izi nyubako zindi ababigana bifuza,na zo ngo ubuto bw’izihari bubahangayikishije,umuyobozi wabyo Dr Nzaramba Théoneste avuga ko bifuza ko MINISANTE nk’uko isanzwe ibafasha yabafasha no kubaka iyi nzu y’impinja kuko ihari ari ntoya cyane,akiyishimira ko,ku nkunga ya Banki y’isi,hari inyubako bari kubakirwa y’abafite indwara zishobora kwanduza,nk’igituntu, n’izindi kuko ihari na yo ari nto cyane, yakira abantu 6 gusa,mu gihe iyo yindi niyuzura bazajya barenza abantu 20 kandi ngo izuzura vuba. Iy’ababyeyi na yo ngo yabonye abafatanyabikorwa bagiye kuyubaka.

Indi nyubako iteye ikibazo ngo iy’urubagiro kuko ihari hashobora kubagirwa nk’abantu 2 gusa baziye icyarimwe haza uwa 3 bikagorana cyane, bakifuza ko yakwaguka ikakira nk’abarwayi 3 cyangwa 4 baziye rimwe,yo ikaba itarubakwa,,niboneka na byo ngo bizongera serivisi inoze.kuko hashobora kuza nk’itsinda ry’abaganga b’inzobere mu kubaga bakabura aho babagira abaje kubera ubuto bw’aho bikorerwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *