Abantu bataramenyekana n’ubu bagishakishwa n’inzego z’umutekano bigabije pariki y’igihugu ya Nyungwe,ku gice cy’umurenge wa Bweyeye mu mugudugu wa Nyabigoma, akagari ka Murwa barayitwika, abaturage bayizimya hamaze gushya hegitari 21, ubuyobozi bw’aka karere bukavuga ko nubwo iperereza rikomeje ngo hamenyekane abayitwitse, hakekwa ba rushimusi bategamo inyamaswa, cyangwa abahagika imizinga y’inzuki hafi yayo, umuriro ukaba warabacitse ukayigeramo.
Umwe mu batuye uyu murenge waganiriye n’umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri aka karere, yavuze ko ku wa 24 Nyakanga, mu ma saa tanu n’igice z’igitondo ari bwo bumvise ngo iri shyamba ryibasiwe n’inkongi y’umuriro, ibintu avuga ko bitari biherutse mu myaka 3 yose ishize, bagiye kuyizimya umuriro ubarusha imbaraga burinda bwira bitarabakundira, bashobora kuwucogoza ku wa 25 Nyakanga saa munani z’amanywa.

Ati’’ Kugeza ubu nk’abaturage baracyibaza icyateye iriya nkongi kuko ntibyaherukaga, hari hashize imyaka igera kuri 3. Bamwe barakeka abagizi ba nabi bajya banyuzamo bagateza umutekano muke muri bino bice by’umurenge wacu, bakaba baje bakayitwika, abandi bagakeka ba rushimusi bajya guhigamo no gutegamo inyamaswa, cyane cyane ko ubwo twarizimyaga twabonyemo imitego 8, hakaba n’abakeka abavumvu basanzwe bahakura hafi yaryo, bamwe bakananyuzamo bakajyanamo imizinga rwihishwa, dutegereje ibizava mu iperereza ririmo gukorwa n’inzego z’umutekano,ni zo zizaduha ukuri nyako ku baritwitse.’’
Yakomeje avuga ko iyi pariki iramutse yatwitswe n’abategamo imitego, baba babitewe n’ubukene bunuma muri uyu murenge kuko ngo muri iki gihe nta kazi kandi bafite kabahuza bakanagakuraho ifaranga, ko n’umuhanda Pindura-Bweyeye wa kaburimbo urimo gukorwa, nta baturage bawo benshi bawuhawemo akazi, ngo Abashinwa bawukora bizanira abakozi babo baba barakoresheje ahandi, abatuye Bweyeye bari bawitezemo akazi bakaba batarakabonye, n’ibyo bahinze bitareze neza.
Ibi ngo biniyongeraho ko na zahabu bacukuraga mu migezi y’uyu murenge bayikomwe, bakaba nta kindi kigaragara bakuraho ifaranga muri iki gihe kandi hari urubyiruko rwinshi usanga ruri aho rumeze nk’aho ntacyo rukora, bikaba byatuma rujya kwangiza inyamaswa muri iriya parki cyangwa guhakuramo,rukanayitwika.
Ati’’ Iramutse itatwitswe n’abandi bagizi ba nabi, byaba byakozwe n’abaturage bacu babiterwa no kubura ikindi bakora kibaha ifaranga bakaba basubira kuryangiza kuko natwe byadutunguye,ntibyari biherutse. Uburyo bwinshi bwafashaga abaturage kubona amafaranga ,bwatumaga bareka kwangiza iriya pariki ntibugikunda,tugakeka ko byaba ari byo bibatera gusubiramo kuyangiza kandi bari barabicitseho, bakaba banayitwika bashakisha inzira z’imitego yabo cyangwa ari abayihakuramo nubwo tugitegereje icyo inzego z’umutekano zibitubwiraho.
Gusa natwe baraduhemukira cyane kuko hari amafaranga ava mu bukerarugendo yatugeragaho,batwubakira amashuri,bagafasha n’amakoperative y’abahoze ari ba rushimusi mbere,akiteza imbere bigatuma abayarimo banafashamu kuririnda abasubiramo kuyangiza, ariko iyo bakoze nk’ibyo biduhesha amanota make ibyo byiza ntibitugereho,ari yo mpamvu natwe ubu twongeye gukangukira gufatanya n’inzego z’umutekano gushakisha abayitwitse.’’

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet wabanje kubwira umunyamakuru wa Bwiza.com ko nta makuru afite ku itwikwa ry’iyo pariki, yaje kuvuga ko, koko ryatwitswe,ariko nubwo hari andi makuru agikurikiranwa n’izego zibishinzwe, iyi nkongi yaba itaratewe n’abagizi ba nabi ,hakekwa abategaga iyo mitego cyangwa abahakura ubuki.
Ati’’ Turakeka ko niba atari abategamo imitego, ari nk’impanuka yabaye ku bavumvu bahagika imizinga y’inzuki hafi y’iriya pariki, umuriro ushobora kuba warabacitse ukayigeramo, turacyabikurikirana dusaba abagika imizinga hariya kuyagika kure ya pariki, ku buryo umuriro utabacika ngo uyangize.’’
Ku bavuga ko biterwa n’ubukene bw’abatuye uyu murenge no kubura ikindi bakora, bakayijyamo bayishakamo amarariro n’amaramuko, Meya Dr Kibiriga ati’’ Ibyo ni ukubeshya, nta bukene buri muri Bweyeye kuko twabahaye ishwagara, barahinze bareza, hitaweho ku buryo utavuga ko hari ubukene bafite bwabatera kwigabiza iriya pariki hari ibindi bashakamo.’’
Yakomeje ati “Ibyo kuba baracukuraga amabuye y’agaciro akabateza imbere bagakora ku ifaranga, bakaba barayakomwe, byo nta makuru mbifiteho, ariko bakwiye kumenya ko iriya ari pariki y’igihugu ibafitiye akamaro gakomeye cyane n’igihugu cyose muri rusange, kuko ibiyivuyemo bibageraho mu buryo bumwe cyangwa ubundi, uyangije akaba aba ahemukiye igihugu ariko anahemukiye bagenzi be baturanye, tugasaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we mu micungire y’iriya pariki.’’
Mu gihe nk’iki cy’impeshyi hakunze kuvugwa ikibazo cy’inkongi z’imiriro zibashyira amashyamba hirya no hino, abatuye uyu murenge bakaba basabwe kongera imbaraga mu gucunga umutekano w’igice cy’iriya pariki kibegereye,bagatangira amakuru ku gihe ku cyo bamenya cyashaka kuyangiza cyangwa kwangiza ibinyabuzima n’ibimera biyirimo.


