N’ubwo Akarere ka Rusizi kabarirwamo insengero zitagira ingano mu madini n’amatorero anyuranye, kugeza ubu 15 zonyine ni zo zemerewe kongera gufungura imiryango kuva ku wa 20 Nzeri 2020, inyinshi zikaba izo mu bice by’umujyi kuko izo mu byaro zo inyinshi zubatse mu bice bitagira amashanyarazi ahagije ahagije n’amazi meza, kubona inkarabiro zigezweho zisabwa bikaba bikiri ingorabahizi.
Mu nsengero Bwiza.com yabashije kugeramo, abazisengeramo bayitangarije ko bishimiye cyane gufungurirwa ngo bongere kwemererwa gusenga, dore ko ku wa 19 Nyakanga 2020 hari zimwe zo mu mujyi wa Rusizi zari zemerewe gufungura zigahita zongera gufungirwa bikababaza cyane abazisengeragamo, kongera gufungurirwa bikaba byarabashimishije cyane kuko ngo bamwe gusengera mu ngo bitatumaga bisanzura neza.
Mukandungutse Vestine usengera muri Paruwasi Gatolika ya Cyangugu ati: ’’Kuba twongeye guhabwa amahirwe yo kwinjira mu nzu y’Imana ni ibintu twakiriye neza cyane, twishimiye, kuko twari dufite inyota yo kongera kugaruka mu nzu y’Imana n’ubwo twajyaga dusengera mu ngo, ariko biba akarusho iyo abantu bongeye guteranira hamwe ari ikoraniro rigari, mu by’ukuri umunezero ni wose kuko twari tumaze igihe kinini tumeze nk’abari mu bwigunge mu ngo.’’
Niyokwizerwa Josine uririmba muri korali Isiraheli ya ADEPR Shagasha, kimwe na bagenzi be b’abaririmbyi, avuga ko n’ubwo kuririmbira mu gapfukamurwa bikigoye benshi ndetse bamwe mu bagize amakorali bakavuga ko bazagaruka kuririmba ari uko agapfukamunwa kavuyeho, yishimiye kongera guhura na bagenzi be bahimbaza Imana mu ndirimbo.
Abaririmbyi bishimiye kongera gukorera umurimo mu rusengero n’ubwo kuririmba bambaye udupfukamunwa bitaborohera
Ati: ’’Biragoye cyane ko korali ziririmba zambaye udupfukamunwa nk’uko bisabwa ndetse hari n’abafashe icyemezo cyo kuzasubira mu makorali kuririmba udupfukamunwa twavuyeho kuko kuturirimbiramo ngo bibagwa nabi, ariko kuba byonyine twarongeye guteranira hamwe birashimishije, ibindi turabyihanganira tugakomeza umurimo w’Imana twahamagariwe tunakurikiza amabwiriza duhabwa n’ubuyobozi kandi biragenda neza cyane.’’
Hari abavuga icyakora ko kuba basenga bataye abana babo, abakecuru n’abasaza bakuze cyane mu ngo ibyishimo byabo bikiri igice, bagasaba ko harebwa uburyo n’ibyo byiciro byagira uburyo biza mu nsengero n’amabwiriza agakomeza kubahirizwa.
Uwabeza Mediatrice usengera muri ADEPR Kamembe ati: ’’Twarishimiye cyane kandi inyota yo gusenga turayifite rwose, ariko turaza abana bagasigara barira ngo ko tubasiga tujya mu nzu y’Imana, abakuze bakunda gusenga na bo bagasigara mu bwigunge. Ubwo icyorezo gicogora nihashakwe uburyo abana barengeje nibura imyaka 5 n’abo babyeyi bacu na bo bagira uburyo bagera mu nzu y’Imana bitabangamiye amabwiriza, umunezero warushaho kuba mwinshi mu banyarwanda bose bakunda Imana n’inzu yayo.’’
Abihurizaho na Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Cyangugu, Ignace Kabera, usanga abana bamaze guhabwa ukarisitiya ya mbere nta mpamvu babuzwa gusenga. Ati: ’’Numva abana bafite imyaka 8 kuzamura bamaze guhabwa ukarisitiya ya mbere nta mpamvu yagombye kubabuza kuza mu kiliziya kuko ni bo kiliziya y’ejo, kubemerera numva nta kibazo byatera na gato, cyane cyane ko baba baciye akenge kandi natwe tubakurikirana.’’
Ikibazo cy’ibice bitagira amazi meza kiracyagaragara nk’ingorabahizi nk’uko byagarutsweho n’Umushumba wa ADEPR/Paruwasi Shagasha, Rev. Sebakara Ernest uvuga ko imidugudu 3 muri 4 afite bigoye kuyubakamo inkarabiro zigezweho kubera ko nta mazi meza ya WASAC ahari, gusenga kwabo bikazagorana,akagihuriraho na Musenyeri Karemera Fancis wa EAR Diyoseze ya Cyangugu, aba bombi bagasaba Akarere kugishakira umuti utuma n’abo bandi bagera mu nsengero.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem avuga ko ibyo kugira amazi meza cyangwa kutayagira bitazakuraho amabwiriza yo kugira urukarabiro rugezweho muri buri rusengero.
Ati: ’’Urusengero rutandukanye n’ahandi hose. Ni ahantu hahurira abantu benshi, hagomba kuba hari ibyangombwa byose bakeneye,byiza,birambye,akaba ari ngombwa ko abantu bubahiriza ibyo basabwe kandi si amananiza, ni ukugira ngo tujye turushaho gukora ibintu kandi neza.’’
Mu matorero adafite urusengero na rumwe rwafunguye imiryango harimo itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, Zion temple n’andi asanganwe abayoboke benshi muri aka karere, bakaba bakomeje gusaba abayobozi babo gukora ibishoboka byose na bo bagasenga.
Abagiye mu rusengero babanza kwandikwa



