img-20201102-wa0000.jpg

Rusizi: Insengero 29 ni zo zimaze kwemererwa gufungura imiryango

Sangiza iyi nkuru

Abayoboke b’amadini n’amatorero atandukanye mu Karere ka Rusizi baravuga ko n’ubwo babona ifungurwa ry’insengero rigenda biguru ntege bakurikije umubare w’izihari n’izifungurwa, ariko abamaze gufungurirwa bishimira ko bongeye guteranira hamwe,bagasaba ko hagira ibyoroshywa uko icyorezo kigenda gicika intege, n’insengero zo mu byaro zitagerwamo n’ibikorwa remezo bihambaye nko mu mijyi na zo zigakomorerwa.

Mu nsengero ziherutse gufungura imiryango harimo urw’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, Paruwasi ya Kamembe mu Murenge wa Kamembe n’irya ADEPR Paruwasi ya Rwahi mu murenge wa Gihundwe, abazisengeramo babwiye Bwiza.com ko bishimiye kugaruka mu nzu y’Imana ariko bakibabajwe na bagenzi babo batarafungurirwa hirya no hino muri aka karere.

Uwonyisabye Suzanne ni umwe mu basengera muri Méthodiste Libre paruwasi ya Kamembe. Avuga ko ubwo bumvaga izindi nsengero zifungura imiryango bo basigara bumvaga hari icyo babura mu buryo bw’umwuka, byabasabye gukora ibishoboka byose ngo buzuze ibisabwa, n’ubwo byabahenze cyane, ariko na bo barateranira hamwe.

Ati: “Ntiwakwiyumvisha umunezero dufite kuba turi mu rusengero rwera rw’Imana, twababazwaga cyane no kuba tudasenga andi matorero asenga,byatumaga natwe dushyiraho umwete ngo twuzuze ibisabwa duterane nyuma y’amezi 6 tudaterana, twabigezeho dushimiye Imana cyane n’abayobozi bacu batasinziriye ngo bigerweho. Turacyasenga cyane ngo n’abana bacu bemererwe kujya mu materaniro kuko kubasiga biracyatubera umutwaro uremereye cyane.’’

Uyu munezero ni na wo ugaragazwa na Mukantagara Joséphine usengera muri ADEPR paruwasi ya Rwahi uvuga ko kongera guhura na bene se bakongera kumvira hamwe ijambo ry’Imana nta gisa na byo,ko nubwo no gusengera mu ngo ari byiza ariko mu rusengero biba akarusho.

Ati: “Turanezerewe cyane ko imbaraga z’Imana zitsinze iki cyorezo tukongera guhurira mu nzu yayo tuyihimbaza. Icyo tuyisaba ni ukugihagarika burundu mu gihugu cyacu, n’insengero zo mu byaro zose zigafungura imiryango, ahatagera amazi n’amashanyarazi na ho bakoroherezwa kandi bizashoboka kuko Imana dusenga ikomeye kuruta ibyo byose.’’

Umushumba wa paruwasi ya Rwahi muri ADEPR,Rév. Hategekimana Anicet,avuga ko nubwo ibyasabwaga byabasabaga imbaraga nyinshi ariko byakozwe bagasenga, imidugudu yabo itaragerwaho n’aya mahirwe hakaba hakorwa ibishoboka byose ngo na yo igerweho.

Ati’’ Hari abasengera mu rusengero hari n’imidugudu igisengera mu ngo ariko turakora ibishoboka byose ngo buri mukristo wese agere mu nzu y’Imana kandi bizakunda,uretse umudugudu umwe utaruzuza urusengero ariko na wo uri mu nzira nziza,tuzawushakira aho uba usengera igihe ahabo hataraboneka.’’

Ku kibazo cy’insengero zikorera mu bice bitagerwamo amazi n’amashanyarazi, umubwiriza wa Confrence ya Kinyaga muri Méthodiste Libre mu Rwanda ,Rév. Habiyambere Céléstin avuga ko ari ikibazo gikomeye cyane ariko hanatekerezwa igisubizo cyacyo.

Ati’’ Ni ikibazo gihari kandi cyumvikana kuko ubundi aho abaturage batuye hagombye kuba hari amazi meza n’amashanyarazi bibasha kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi,ariko aho bitaragera bitewe n’amikorao make y’igihugu kandi na bo bafite uburenganzira bwo guterana kwera,turafatanya n’ubuyobozi kubishakira igisubizo gikwiye, twizeye ko kizaboneka.’’

N’ubwo insengero zigenda zifungura imiryango ariko hari imihango y’amadini n’amatorero idakorwa kandi ari ingenzi cyane,nko kubatiza, guhesha abana umugisha,inyigisho z’abana zo ku cyumweru, amateraniro yo mu mibyizi n’ibindi, umushumba w’itorero ry’Akarere rya Rusizi muri ADEPR, Rév. Gatware Herman akavuga ko kikiri ikibazo gikomeye cyane kuko hari n’abashobora gushaka gushyngirwa batarabatizwa ntibikunde kuko utabatije nta kindi yakorerwa mu itorero kuko ngo aba atari urugingo rwaryo, agasaba ko n’iyo ntambwe yaterwa uko icyorezo kigenda kigabanya ubukana.

img-20201102-wa0000.jpg

img-20201102-wa0003.jpg

img-20201102-wa0002.jpg

img-20201102-wa0001.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *