Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem ( i buryo) n'abandi bayobozi nyuma yo gushyikiriza ababyeyi ishuri ry'abana babo bato bujurijwe.

Rusizi: Inshuke zitigaga kubera kubura aho zigira zujurijwe ibyumba by’amashuri bigezweho

Sangiza iyi nkuru

Ababyeyi bo mu kagari ka Karangiro mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi, nyuma yo gushyikirizwa n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem ibyumba by’amashuri y’inshuke bubakiwe ku bufatanye n’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa( AEE) n’abafatanyabikorwa bawo, baravuga ko bagiye gushishikariza bagenzi babo,baba abatuye aka kagari n’abagaturiye bari barabuze aho bajyana abana babo hafi guhaha ubumenyi n’uburere,kuko hari abana benshi bari baraheze muri ibyo biturage batiga kubera ko nta shuri bagira hafi.

Ni ishuri risanze iribanza na ryo ryatangiye kuhakorera muri Mutarama uyu mwaka, ryarahubatswe nyuma yo gutakamba kw’ababyeyi boherezaga abana babo mu mashuri abanza kure y’iwabo,bamwe bagaca mu muhanda wa Kaburimbo Kamembe-Bugarama aho bahuraga n’impanuka z’amagare n’imodoka, bamwe mu babyeyi baganiriye na Bwiza.com bavuze ko umubyeyi yoherezaga umwana ku ishuri agasigarana umutima uhagaze ngo ntaza amahoro, bigatuma ab’inshuke b’imyaka 3 kugza kuri 6 baguma mu ngo ntibige, bakomeza gutakambira ubuyobozi basaba amashuri hafi yabo, buza kubumva bububakira abanza,none n’inshuke zayashyikirijwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem ( i buryo) n'abandi bayobozi nyuma yo gushyikiriza ababyeyi ishuri ry'abana babo bato bujurijwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem ( i buryo) n’abandi bayobozi nyuma yo gushyikiriza ababyeyi ishuri ry’abana babo bato bujurijwe.

Uwimana Samuel uhagarariye ababyeyi barerera kuri iri shuri rishya, ati’’ Twari twarahangayitse nta mubyeyi ukigira umutima mu gitereko kubera kwigira kure kw’abana bacu banyura no mu mihanda ishobora kubateza impanuka kandi no kubakurikirana bigorana kubera kwiga kure natwe ababyeyi tuzindukira mu gushakisha ikibatunga. Twaratakambye ubuyobozi buratwumva, ku bufatanye n’itorero ry’Abangilikani baduha ibyumba by’amashuri abanza.

Twakomeje kugira ikibazo cy’aho kwigira kw’abana bato kuko ababyeyi benshi bamaze gusobanukirwa akamaro ko kujyana umwana mu ishuri cyangwa mu rugo mbonezamikurire kuva afite imyaka 3, ariko abenshi muri abo bana baheraga iwabo kubera kubura aho biga hafi, ariko ku bufatanye na AEE n’abafatanyabikorwa bayo tubonye ishuri ry’icyitegererezo rwose. Icyo tugiye gukora ni ugukangurira abana bose b’inshuke kugana ishuri, akaba nta rwitwazo na rumwe umubyeyi akwiye kugira rumubuza kuzana umwana kwiga.’’

Iri shuri bujurijwe nk’uko bivugwa n’umuyobozi wa AEE mu karere ka Rusizi,Uwitonze Alfred Safi,rifite ibyumba 3 bishobora kwakira abana bato 120,ibiro by’abarimu n’icyumba cy’inama cy’ababyeyi,utwumba 8 tw’ubwiherero,ikigega gifata amazi,uruzitiro n’ibikoresho byose abana bakenerwa byose hamwe byatwaye arenga miliyoni 35 z’amanyarwanda.

Abayobozi batandukanye bifatanya n'ababyeyi kwishimira ishuri ry'inshuke rigezweho
Abayobozi batandukanye bifatanya n’ababyeyi kwishimira ishuri ry’inshuke rigezweho

Nubwo bahawe ibi byumba bisanga ibindi by’amashuri abanza bahawe vuba, byashyizweho abana baturutse ku mashuri atandukanye bageragaho bakoze urugendo rurerure cyane, umuyobozi waryo Munyaneza Faustin avuga ko hagikenewe byinshi byo gukorwa ngo imyigire y’aba bana n’iy’abo mu mashuri abanza inozwe, ndetse kubera ko ababyeyi bahifuza ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na byo bizashobore kugerwaho.

Ati’’ Rije rikenewe cyane urebye ibibazo aba bana bagiraga byanatumaga nta mubyeyi ujaya umwana mu ishuri ry’inshuke,kereka abifite babajyanaga mu riri mu murenge wa Mururu bakoraga ibilometero 10 buri munsi na byo ntibyorohe,ariko biragenda bikemuaka kandi ababyeyi barashima Leta cyane n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje gukora ibishoboka byose ngo n’umwana wo mu cyaro yige neza kandi hafi.

Ariko haracyari ibibazo by’ingutu bidakemuwe byabangamira ireme ry’uburezi ryifuzwa hano. Icya mbere ni uko nta mashanyarazi ikigo cyose gifite nyamara aca munsi yacu hano. Badufashije kuyabona byakemura byinshi. Nta mudasobwa n’imwe abana bafite kandi n’iyo bayigira nta mashanyarazi ntacyo yamara kuko n’iyo nkoresha ndida kujya gushyirishamo umuriro mu baturage ugasanga bitarebeka neza.

Nta mfashanyigisho zihari kuko iri shuri rifite abana kugeza mu wa 5 w’abanza, imfasha nyigisho cyane cyane mu wa 4 no mu wa 5 w’abanza ntazo,ni ukwirwanaho ugasanga batiga neza. Ikindi ni uko,uretse ikigega kimwe gifata amazi y’imvura kiri kuri ririya ry’inshuke, ahandi nta bigega bihari kandi igihe imvura yagwa ari nyinshi bitarahajya n’ibyakozwe byose,cyane cyane amashuri bishobora kwangirika ugasanga twaruhiye ubusa, kandi bihari ayo mazi yanakoreshwa isuku bikagenda neza.

Iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abana bagera ku 120,ababyeyi basabwe kurifata neza.
Iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abana bagera ku 120,ababyeyi basabwe kurifata neza.

Ikindi ni icy’ababyeyi benshi bagaragaza ko amafaranga 1000 batanga kuri buri nshuke mu kwezi yo kwishyura agahimbazamusyi ka mwarimu ari menshi cyane kuyabona bigoye, abana bakaba batarabona amata cyangwa igikoma banywa bari ku ishuri igihe bazaba batangiye kwiga vuba aha, tukifuza ko na byo byakemuka ishuri rigasa n’andi ku ireme ry’uburezi nk’uko bisa mu nyubako.

Kuri ibi bibazo ariko,umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem,avuga ko byose bitabonekera rimwe ,ko icyari ingenzi ari uko abana babona aho bigira heza kandi hafi.

Ati’’ Kuba hari ibibura natwe turabizi kandi twiteguye kubishyiramo vuba,ariko nk’ibyerekeranye n’agahimbazamusyi ka mwarimu, aya mashuri ashyirwaho ku bufatanye bw’ababyeyi na Leta,ari yo mpamvu buri mubyeyi na we asabwa kugira icyo yigomwa ngo umwana we yige. Niba umwana yirirwaga mu rugo ababyeyi be bagiye,ashobora kwangirika kubera ko yasigaye nk’aho ari wenyine,ubu akaba afite aho ashobora kumujyana akirirwa atekanye n’undi agakora ibye atekanye kandi n’umwana hari byinshi yiyungura, sinumva impamvu gusaba umubyeyi icyo yigomwa ngo umwana we yirirwe neza yabibona nk’ikibazo kandi n’ubundi aho aba ari mu rugo hari ibyo akenera akabihabwa.’’

Nanone ati’’ Icyakora uwo byagaragara ko nta bushobozi afite bwo kujyana umwana mu ishuri nk’iri, abandi babyeyi n’ubuyobozi twabisuzuma agafashwa ariko umwana ntagire amahirwe na make avutswa,kandi kubera ko tutaragira amashuri nk’aya ahagije,tunashishikariza abatazanye abana mu mashuri nk’aya kubajyana mu ngo mbonezamikurire y’abana bato ziboneka muri buri mudugudu,kuko na ho hatangirwa byinshi bifasha ababyeyi n’abana,umwana akazageza igihe cyo kujya mu mashuri abanza hari byinshi yiyunguye.’’

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem ( hagati) afungura ku mugaragaro ishuri ry'inshuke mu murenge wa Nyakarenzo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem ( hagati) afungura ku mugaragaro ishuri ry’inshuke mu murenge wa Nyakarenzo.

Nubwo hari bamwe mu babyeyi batarasobanukirwa n’akamaro ko kujyana abana mu mashuri y’inshuke bavuga ko ba bakiri bato cyane ntacyo bamenya, umuyobozi w’umushinga ushinzwe kubakira abaturage ubushobozi n’ubufatanye hagamijwe iterambere Kabarungi Berra, asanga igihe igihugu cyaba cyubakiye ku iterambere rishingiye ku burezi buhereye ku nshuke cyaba cyubaka ejo heza hakomeye bitanga n’uruhare mu guhindura isi nziza muri rusange,agasaba ababyeyi kubyitaho no gufata neza ibikorwa remezo nk’ibi kuko hari ababihabwa,cyane cyane ibikoresho bihabwa abana bato ngo bibafashe mu myigire.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *